RFL
Kigali

Mama Paccy yongeye kubonera isomo rikomeye mu gitaramo cye- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2015 18:06
2


Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy umwe mu bahanzi bari kuzamuka bakora umuziki uhimbaza Imana, amaze kubonera isomo rikomeye mu mitegurire y’ibitaramo bye akenshi biba bititeguwe neza ngo bihabwe umwanya uhagije wo kubitangaza no kubitumiramo abantu.



Kuri iki cyumweru kuwa 28 Kamena 2015 mu gitaramo yakoze cyo kuramya no guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye, Mama Paccy hamwe n’abakunzi be basaga 1000 bageze aho igitaramo kigomba kubera Kimironko mu busitani buri imbere ya gare, batangira kuramya no guhimbaza Imana ariko bageze hagati inzego zishinzwe umutekano zibasaba bahagarika igitaramo kuko hari byinshi by’ibanze batari bujuje nko kuba bari bagiye gukorera igitaramo ahantu bataherewe uburenganzira n’ubwo Mama Paccy yari yijejwe n’abo yahaye izo nshingano ko nta kibazo gihari kijyanye n’aho igitaramo kigomba kubera.

Mama Paccy

Umuhanzikazi Mama Paccy amaze kubonera isomo mu bitaramo bye bibiri

Bamwe baganiriye na inyarwanda.com barimo uwitwa Aphrodis Birashoboka umwe mu bakunze gukorana n’uyu muhanzi yavuze ko buri gihe Mama Paccy agira ikosa ryo gutegura ibitaramo biri mu kavuyo kuko atanga inshingano ku bantu benshi bikarangira bamwe bamukojeje isoni ku munota wanyuma.

Mama Paccy

Umwe mu bigishije ijambo ry'Imana

N’ubwo Mama Paccy n’abakunzi be basohowe mu gitaramo, baje kugira umugisha babona ahandi bakorera igitaramo. Baje kwerekeza mu nyubako  Nayoth Worship Ministries ikoreramo, basubukura igitaramo, ibintu birushaho kugenda neza baratarama baramya Imana mu gitaramo “Iratabara concert. “ kibanziriza icyo kumurika Album ye ya kabiri.

Mama Paccy

Baje kujya muri Nayoth Worshipe team baba ariho bakorera igitaramo

Muri icyo gitaramo”Iratabara concert”, Mama Paccy yaje gutanga ubwisungane mu kwivuza bantu batishoboye mu ntero igira iti: Kora ndebe iruta vuga numve.

Umuhanzikazi Mama Paccy

Abakozi b'Imana bashyigikiye intero ye  Kora ndebe iruta vuga numve

Mama Paccy yashimiye Imana kuba yaramukoreye igitangaza akabasha gutaramira abakunzi be kandi bakishima bose mu gihe bari bakomwe mu nkokora. Ntiyaciwe intege na bamwe mu bahanzi barimo Theo Bosebabireba na Torero bamutengushye ntibitabire igitaramo cye kandi ntibanamubwire impamvu batabonetse mu gihe bari bamwemereye ko bazafatanya.

Umuhanzi Mama Paccy

Mama Paccy yataramiye abakunzi be barishima cyane

Mu gitaramo “Ijuru rirareta”Mama Paccy aherutse gukorera mu karere ka Musanze umwaka ushize, nabwo yahaboneye isomo rikomeye aho yageze ahagomba kubera igitaramo akabura abantu.

I Musanze mu gitaramo aheruka kuhakorera, abantu binjirira ku matike barabuze nabwo bimusigira isomo rikomeye

Icyo gihe i Musanze igitaramo cya Mama Paccy cyijya kubura abantu bivugwa byatewe no kuba atarigeze acyamamaza bihagije ndetse ngo yaba yarakoresheje abajyanama bamwijeje ibitangaza dore ko bari banamugiriye inama yo kwishyura aho kwinjira mu gitaramo cye byari 5000Frw na 2000Frw.

Kwinjira byaje kugirwa ubuntu, urubyiruko rwinshi ruza kwifatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana


Abanyamakuru batandukanye bari baje gushyigikira Mama Paccy(uwa kabiri uturutse iburyo)


Pastor Rugamba Ernest niwe wari umuhuzabikorwa w'iki gitaramo cy'i Musanze

Bishop Rugubira Theophile umushumba wa Harvest Christian Church, itorero Mama Paccy asengeramo, yabwiye inyarwanda.com ko nk’uko babitangiye bakamuhuza n’abashumba b’insengero zabo zose, Mama Paccy nk’umwana wabo ngo bagiye kurushaho kumushyigikira mu mpano afite y’ubuhanzi.

Mama Paccy asabirwa umugisha

Mama Paccy yaheshejwe umugisha n'abakozi b'Imana barimo Bishop Rugubira Theophile

Bishop Rugubira yanenze cyane abahanzi batagira aho basengera abasaba kuba hafi y’abashumba kandi abayobozi b’amatorero nabo abasaba kuba hafi y’abahanzi bo mu matorero yabo kuko impano bafite yafasha benshi kuva mu byaha.

Umuhanzikazi Mama Paccy mu buhamya bwe avuga ko Imana yamuhinduriye amateka ikamuvana ku muhanda aho yacuruzaga agataro ubu akaba atanga akazi ku bandi bantu kandi akabahemba neza. Ikindi yishimira cyane ni ukuba yarabonye agakiza akagirwa umwana mu rugo rw’Imana.

Umuhanzikazi Mama Paccy wahoze acuruza agataro, Imana yamuhinduriye amateka 

Indirimbo nyinshi za Mama Paccy aba atanga ubutumwa bw’ihumure ndetse anashimira uwamuvanye ku cyavu. Zimwe mu ndirimbo ze hari: Namunganya iki, Reka gutinya, Tuzabaho, Sinzakuvaho, Turi abanyamugisha, Irakuzi n’izindi.

Umuhanzi Dudu Niyukuri aherutse kugira  inama Mama Paccy amusaba ko yazahindura izina rya Mama Paccy agashaka irindi akoresha kuko iryo Mama Paccy  atari izina ry’ubuhanzi.

Dudu yamugiriye inama ko wenda yazitwa Mama P bitewe n’uko amazina y’abana be bose atangizwa na P abo ni Pascaline, Pacifique, Pascal na Patrick. Mama Paccy yishimiye cyane guhura na Dudu bakagira byinshi baganira bijyanye n’umuziki.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ariko naragenze ndabona ubu ejo nawe azaba yitwa Apotre " ibaze nawe"
  • Tumenye kurimba8 years ago
    Uyu Pastor Rugamba Ernest namumenyesha ko ishati yose itambarwaho cravate!!!!! Mbega





Inyarwanda BACKGROUND