RFL
Kigali

Mama Paccy n'umugabo baherutse kwambikana impeta bagaragaye bari mu buryohe bw'urukundo mu kwezi kwa buki-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/08/2018 17:23
1


Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki11/08/2018 ni bwo umuhanzikazi Mama Paccy yarushinze n'umugabo wa kabiri Hitayezu Emmanuel mu birori byaranzwe n'udushya twinshi. Kuri ubu aba bombi bagaragaye bari mu buryohe bw'urukundo mu kwezi kwa buki.



Bambuzimpamvu Anastasie uzwi cyane nka Mama Paccy ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ufite ubuhamya bukomeye dore ko yahoze acuruza agataro mu mujyi wa Kigali, nyuma akaza guhindurirwa amateka, ubu akaba yariteje imbere mu buryo bugaragara aho yiyubakiye inzu muri Kigali ndetse akaba afite n'imodoka ye bwite. Mama Paccy aherutse gushaka undi mugabo nyuma yo gutandukana n'uwo babyaranye abana bane.

KANDA HANO UREBE UDUSHYA TWARANZE UBUKWE BWA MAMA PACCY

Mu dushya twaranze ubukwe bwa Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel harimo no kuba Hitayezu yaratunguye Mama Paccy akamuheka ndetse akamutambagiza aho bifotorezaga. Kuri ubu bongeye kugaragaza agashya, aho bagaragaye mu mafoto agaragaza uburyohe bw'urukundo hagati y'abashakanye n'abakundana. Ni amafoto yashyizwe hanze na Hitayezu Emmanuel akoresheje urukuta rwe rwa Instagram. Yavuze ko we n'umukunzi we bari mu kwezi kwa buki.

REBA AMAFOTO BARI MU KWA BUKI

MAMA PaccyMAMA PaccyMAMA Paccy

Mama Paccy n'umugabo we Hitayezu Emmanuel

MAMA Paccy

Mu bukwe bwabo nabwo bakoze udushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umugisha 5 years ago
    I gihe mwamuvugiye ntimunanirwa?





Inyarwanda BACKGROUND