RFL
Kigali

Umuhanzikazi Mama Paccy yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2018 20:20
5


Umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 basezerana kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda.



Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali. Agashya kabaye muri uyu muhango ni ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko hari hatumiwe abantu nka 40 gusa ariko abitabiriye bose bakaba bagera hafi kuri 200. Ni ibintu byatunguye cyane Mama Paccy n'umutware we. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com Mama Paccy yavuze ko byamuteye gushima Imana kuko byamweretse ko abantu benshi bishimiye ubukwe bwe.

MAMA Paccy

Mama Paccy na Hitayezu bemerewe n'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore

REBA HANO 'IBYA YESU' IMWE MU NDIRIMBO ZA MAMA PACCY

Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel berekanywe mu rusengero rwa Sarafati, batangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe. Ubukwe bwabo buzaba tariki 11/08/2018 aho mu gutondo hazabaho gusaba no gukwa, nyuma yaho ku mugoroba basezerana imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi. 

MAMA Paccy

Bambuzimpamvu Anastasie ari we Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse kudutangariza ko mu myaka 15 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye. Mama Paccy afite abana bane yabyaranye n'umugabo we wa mbere batandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko.

REBA ANDI MAFOTO

MAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA Paccy

Umunyamakuru Clarisse wa Radio Rwanda hamwe na Mama Paccy

MAMA Paccy

Nyiri Vision Hotel y'i Kimironko ni we Marraine wa Mama Paccy

MAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA PaccyMAMA Paccy

MAMA PaccyMAMA Paccy

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Karenzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    akaba aguze umugabo daa!!! iyi ngeso yuzuye murubyiruko yo kurongorwa nabakecuru koko
  • Niva5 years ago
    Kandi ubu uyu mutype imisokoro nimara kumushira mumavi,uyu mukecuru azahita akora ubundi bukwe!! Abagande bo ngo ikizananira amafaranga uzajugunye
  • 5 years ago
    Umukecuru aramutwaye kbsa !!!!!!!!!!!!! Nange subu nzakurikire Amafaranga ra
  • Tuyisenge Jean Paul 5 years ago
    Aramutwaye pe nange nzirebere ufite cash
  • Chris 5 years ago
    Twishimiye cyane intambwe Emmanuel na Anastasie (Mama Pacy)bateye bakiyemeza kubana akaramata.mbifurije urugo ruhire!Imana ishobora byose ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND