Umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 basezerana kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda.
Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali. Agashya kabaye muri uyu muhango ni ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko hari hatumiwe abantu nka 40 gusa ariko abitabiriye bose bakaba bagera hafi kuri 200. Ni ibintu byatunguye cyane Mama Paccy n'umutware we. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com Mama Paccy yavuze ko byamuteye gushima Imana kuko byamweretse ko abantu benshi bishimiye ubukwe bwe.
Mama Paccy na Hitayezu bemerewe n'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore
REBA HANO 'IBYA YESU' IMWE MU NDIRIMBO ZA MAMA PACCY
Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel berekanywe mu rusengero rwa Sarafati, batangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe. Ubukwe bwabo buzaba tariki 11/08/2018 aho mu gutondo hazabaho gusaba no gukwa, nyuma yaho ku mugoroba basezerana imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi.
Bambuzimpamvu Anastasie ari we Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse kudutangariza ko mu myaka 15 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye. Mama Paccy afite abana bane yabyaranye n'umugabo we wa mbere batandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko.
REBA ANDI MAFOTO
Umunyamakuru Clarisse wa Radio Rwanda hamwe na Mama Paccy
Nyiri Vision Hotel y'i Kimironko ni we Marraine wa Mama Paccy
Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Karenzo
TANGA IGITECYEREZO