RFL
Kigali

Mama Paccy wacuruje agataro akotsa n'ibigori ku muhanda akaza guhindurirwa amateka agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/07/2018 8:46
7


Umuhanzikazi Bambuzimpamvu Anastasie (Mama Paccy) agiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka itari micye amaze atabana n'umugabo we wa mbere babyaranye abana bane, gusa akaba yarahawe uburenganzira n'urukiko bwo gushaka undi mugabo.



Tariki ya 01 Nyakanga 2018 ni bwo Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bagiye kwambikana impeta berekanywe mu rusengero rwa Sarafati, batangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe. Mama Paccy yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ubukwe bwabo buzaba tariki 11/08/2018 aho bazasezerana imbere y'Imana mu muhango uzabera mu rusengero rwa Bethesda Holy church mu Gakinjiro ka Gisozi. Magingo aya impapuro zitumira inshuti n'abavandimwe mu bukwe bwa Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel zamaze kugera hanze.

MAMA Paccy

Mama Paccy hamwe n'umukunzi we Hitayezu Emmanuel

Mama Paccy ni umuhanzikazi kuri ubu ufite ishimwe rikomeye ku Mana yamutabaye ikamuhindurira amateka akava mu buzima bugoye yanyuzemo bwo gukora akazi ko mu rugo, gucuruza agataro, guca incuro no kuba mu nzu y’ikode. Aherutse kudutangariza ko mu myaka 15 ishize yari mu buzima bubi cyane ari umutindi nyakujya ariko magingo aya akaba ashima Imana yamutabaye ikamuvana ku cyavu akicarana n’abakomeye.

Image result for Umuhanzi Mama Paccy

Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy

Mama Paccy avuga ko yaciye incuro (guhingira abantu bakaguha ibiryo cyangwa amafaranga), yabaye mu nzu y’inkodeshanyo akajya yishyura 4000Frw ku kwezi ariko ubu akaba afite inzu ye bwite ifite agaciro ka Miliyoni zigera ku 10 ndetse akaba afite na Sallon de Coiffure ifite agaciro ka miliyoni 12. Afite kandi abakozi 12 ahemba buri kwezi buri umwe akamuha ibihumbi 200 y’amanyarwanda. Imitungo ye yose hamwe igera kuri miliyoni 30 ubariyemo inzu, imodoka n’ibindi.

Mama Paccy afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, ari bo: Pascalline, Pacifique, Pascal na Patrick. Ashimishwa cyane no kuba abo bana be nabo ari abahanzi bakaba baririmba mu rurimi rw’icyongereza mu gihe we atigeze abona amahirwe yo kwiga. Mu muziki azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Amashimwe, Ibya Yesu, Turi Abanyamugisha, Iratabara irimo ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye n'izindi.

SOMA HANO INKURU Y'UBUHAMYA BWA MAMA PACCY

MAMA Paccy

Mama Paccy hamwe na Emmanuel bagiye kwambikana impeta

MAMA Paccy

Bapfukamye hasi basabirwa umugisha ku Mana

MAMA Paccy

Mama Paccy na Hitayezu Emmanuel bagiye gukora ubukwe

MAMA Paccy

Ubutumire mu bukwe bwa Mama Paccy na Emmanuel

MAMA PaccyMAMA Paccy

Hitayezu Emmanuel

REBA HANO 'IBYA YESU' YA MAMA PACCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mama Munyana5 years ago
    Ino nkuru ya Mama Paccy iranyubatse!Itumwe nanjye nkanguka.Dore rero nanjye maze imyaka 10 ntandukanye n'umugabo.Ese hari uwaba nawe yaratandukanye n'umugore ufite kuva ku myaka 40 gusubiza hejuru twakwisungana?Jye mfite 41 kandi rwose nditunze.Ariko sinshaka abasambanyi ndashaka uwo tuzakundana by'ukuri byatugeza kukubana.Murakoze
  • GASONGO5 years ago
    wowe witwa mama Munyana, ese ufite cash? vuga neza abagabo barahari mu kigero wifuza
  • mutoni5 years ago
    mbrege mama munyana ihangane gusa gasongo nareke gushaka gupromukavuyo
  • gitego alpha5 years ago
    Mamamunyana duhuje ikifuzo,gusa njye mfite50 and,nkorera hanze y,igihugu!ufite gahunda itarimo imikino ,+254793007760
  • Nadine 5 years ago
    Yewe ndabona ubufubuzi bwageze nokugicaniro bugahabwa intebe na pastor akabuha imigisha. Mwasekaga gahongayire ngwazashaka uwakabili kandibitemewe nonereka abinkwakuzi babakorane nabwangu !!!! Ngumugore wabana bane; ni danger
  • Bob5 years ago
    @Gitego Alpha, uzanyandikire kuri mucyoj86@gmail.com
  • gitego alpha5 years ago
    Mama Munyana email yawe yaranze,sais pas pourquoi!





Inyarwanda BACKGROUND