RFL
Kigali

M Olivier umunyempano wiga mu yisumbuye ukomora inganzo kuri nyina wahoze aririmbana na Kamaliza-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2018 16:40
1


Manzi Olivier uzwi nka M Olivier na Olivier The Legend, ni umuhanzi uzamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na cyane ko indirimbo ze ziri gufasha benshi. Inyarwanda.com twaganiriye nawe adutangariza byinshi ku muziki we.



Manzi Olivier ari we M Olivier ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko uri gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Groupe Scolaire Remera Protestant aho yiga LEG ni ukuvuga; Litterature, Economics & Geography akaba agiye mu mwaka wa Gatandatu. M Olivier asengera mu itorero New Life in Jesus Ministries.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, M Olivier yavuze ko yatangiye kujya muri studio mu mwaka wa 2013. Tumubajije igihe yivumbuyemo impano afite, yagize ati: "Kwivumburamo impano byo narabivukanye kuko nkiri muto natozaga abandi bana muri Sunday school."

UMVA HANO 'ICYO YAVUZE' YA M OLIVIER

M Olivier yunzemo ko impano yo kuririmba ayikomora kuri nyina waje kwitaba Imana. Mama wa Olivier akaba yari umwanditsi n'umuririmbyi w'umuhanga dore ko yaririmbanaga na Kamaliza (Mutamuliza Annociata) n'abandi bari bakomeye icyo gihe ndetse na nubu bacyubashywe cyane mu muziki nyarwanda kubera ibihangano byabo kabone nubwo batakiriho. Yakomeje ashimira mama we kubw'impano nziza yamusigiye. M Olivier yagize ati:

Kuririmba mbikomora Kuri Mama yari umwanditsi n'umubyinnyi, akanaririmba aho ari yumve ko mushimiye. Mama (MUKANZOVU Aurelia) yari umuririmbyi akaba n'umubyinnyi akaba yari umutoza Bakorera muri Gasabo (Traditional dance) yakoranye n'abahanzi batandukanye harimo Kamariza n'abandi benshi.

M Olivier

M Olivier ni impano umuziki wa Gospel wungutse

M Olivier yadutangarije ko amaze kugeza indirimbo 23 z'amajwi. Zimwe mu ndirimbo M Olivier amaze gukora twavugamo; Icyo yavuze, Ingofero, Wowe gusa, Uri uwera, Nta bwoba, Azaza yakoranye na Eli max Kagoma k'Imana n'izindi. Mu mwaka wa 2016 M olivier yari mu bahataniraga Groove Award Rwanda mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka, gusa ntiyabashije gutwara igikombe. 

M Olivier wifuza gukora umuziki nk'umwuga, yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo ze azihimba bitewe n'ibihe. Yakomeje avuga ko intego ye mu muziki, ari uguhumuriza imitima ishenguwe n'ishavu no gukomeza imitima yihebye. Yagize ati: "Intego yanjye ni uguhumuriza imitima ishenguwe n'ishavu, gukomeza imitima yihebye no kuvuganira abatagira kivurira." M Olivier yifuza ko isi yose yamenya indirimbo ze. Aragira ati: "Music igomba kuntunga. Nifuza ko nibura Isi yose igomba kumenya ibihangano byanjye" 

Image result for M Olivier amakuru inyarwanda

M Olivier yifuza gutungwa n'umuziki

Ni nde muhanzi M Olivier akunda cyane mu Rwanda?

M Olivier yabajijwe umuhanzi akunda cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Yadusubije ko akunda abahanzi benshi, gusa ku isonga harazaho Aime Uwimana akaba amukundira uburyo yicisha bugufi. Yagize ati: "Nkunda bose by'umwihariko Uwimana Aime. Impamvu mukunda ni uburyo yicisha bugufi. Ku bijyanye n'umuhanzi afatiraho icyitegererezo ku Isi hose, yavuze ko ari Jonathan McReynolds umunyamerika uri mu bakunzwe ku isi mu muziki wa Gospel."

Ni ikihe kintu cyaba kuri M Olivier kikamushimisha mu buzima bwe?

Nkuko dukunze kubibaza abahanzi banyuranye, M Olivier yabajijwe ikintu cyamushimisha mu buzima bwe, avuga ko guhura n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame ari cyo kintu cyamushimisha cyane. Yagize ati: "Guhura n'Umuyobozi w'igihugu cyacu H.E Paul Kagame."

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, M Olivier yabajijwe na Inyarwanda.com kugira icyo asaba abakunda ibihangano bye, abasaba kurangwa n'urukundo ndetse abifuriza n'umugisha w'Imana. Yagize ati: "Icyo nasaba (abakunda indirimbo zanjye), tugire urukundo Imana ibahe imigisha."

Image result for Manzi Olivier umuhanzi amakuru Rwanda

Umuhanzi M Olivier waririmbye 'Icyo yavuze'

UMVA HANO 'ICYO YAVUZE' YA M OLIVIER

UMVA HANO 'INGOFERO' YA M OLIVIER

REBA HANO 'AZAZA' YA GOSPEL MIND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thierru6 years ago
    komerezaho rwose ufite ijwi ryiza ndetse namagambo meza





Inyarwanda BACKGROUND