Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017 i Remera kuri AZ Washing bay habereye igikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka, amafaranga avuyemo agahabwa umuryango wa Sheja umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Aline Gahongayire ni we wabimburiye abandi mu koza imodoka.
Sheja ni umwana w’imyaka 3 y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bukomeye bw’ikibyimba afite mu bwonko. Yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, ubu hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika kugira ngo abashe kujya kwivuriza mu Buhinde kandi umuryango we nta bushobozi ufite bwabona aya mafaranga.
Mu rwego rwo gutera inkunga umuryango wa Sheja kugira ngo ubashe kujya kumuvuza mu Buhinde, uyu munsi ku Cyumweru i Remera kuri AZ Washing Bay hari kubera igikorwa cyo koza imodoka kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Twabibutsa ko koza imodoka imwe ari amafaranga ibihumbi 10 y’amanyarwanda, umuntu wese uzogerezwa imodoka ni yo mafaranga azishyura, gusa ushobora no kuyarenza mu rwego rwo gufasha Sheja.
Hari ubundi buryo wakoresha mu gufasha Sheja
Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.
Batangiye koza imodoka,... na we ushobora kuhagera ugafasha Sheja
Biteganyijwe ko iki gikorwa kiri bwitabirwe n'abantu biganjemo ibyamamare hano mu Rwanda. Aline Gahongayire ni we wabimburiye abandi mu koza imodoka, nyirayo yishyura ibihumbi 10 y'amanyarwanda. Hahise haza umugabo witwa Sudi ufite imodoka ashaka ko bamwogereza, avuga ko Patient Bizimana ari we ashaka ko ayoza, ubundi akishyura amadorali ya Amerika 200. Ubu ni bumwe mu buryo buri gukoreshwa mu gukusanya amafaranga menshi ashoboka yo gufasha umuryango wa Sheja kugira ngo uyu mwana wabo avurwe.
Igikorwa cyatangiye, Mu maforo reba uko bimeze
Umunyamakuru Dodos ibyo gufata amakuru yabivuyemo abanza koza imodoka
Umunyamakuru Sengurebe Joel bakunda kwita Meya ari kubwira abantu bataraza uko byifashe
Kubwo gufasha Sheja kugira ngo avurwe, yiyemeje koza iki gikamyo
Olivier na Florent Ndutiye na bo barahabaye
Umuhanzi Eddie Mico
Anita Pendo nubwo akuriwe yihanganye yoza imodoka kubwa Sheja
Umuhanzikazi Carine Umutesi
Carine, Serge Iyamuremye na Arsene Tuyi
Serge Iyamuremye mu gikorwa cy'urukundo cyo koza imodoka
Eddie Mico hamwe na Becky Rocsi wa RTV Sunday Live
TANGA IGITECYEREZO