Linda Kamikazi wiga umuziki mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Umubavu’ yakoranye na Serge Iyamuremye. Ni indirimbo yo kuramya Imana ivuga uburyo Imana ari inyakuri n’inyembabazi bityo ikaba ikwiriye gushimwa no guhabwa umubavu uhumura neza.
Rubango Kamikazi Linda w’imyaka 16 y’amavuko kuri ubu ari kwiga umuziki muri Ecole d’Art de Nyundo akaba yiga mu mwaka wa kabiri. Rwego Aline Colombe nyina wa Linda ni we wazaniye Inyarwanda.com amashusho y’indirimbo ‘Umubavu’, Linda yakoranye na Serge Iyamuremye. Serge ngo akaba ari we wasabye Linda ko bakorana indirimbo kuko yashakaga kumufasha mu mpano yari yamubonyemo. Rwego Aline Colombe arashimira byimazeyo Serge kubw'ubufasha yahaye umukobwa we Linda.
Linda hamwe na nyina umufasha mu muziki we
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rwego Aline Colombe nyina wa Linda yadutangarije ko na we akunda umuziki gusa akaba atarabonye amahirwe yo gushyigikirwa n’ababyeyi be. Umuziki mu muryango wabo ngo ni impano dore ko na sekuru wa Linda akunda umuziki. Linda ngo yatangiye kugaragaraza ko afite impano yo kuririmba ubwo yari afite imyaka 13, aho yabashije gukora indirimbo ye ya mbere yise ‘Ton amour’. Abajijwe impamvu yafashe iya mbere mu gushyigikira umukobwa we mu muziki, nyina wa Linda yagize ati:
Ngomba kumushyigikira kubera y’uko yagaragaje ikiri muri we, ni amahirwe njye ku bwanjye numva nagize hari igihe ubyara umwana ariko ntabashe kukwiyereka ngo usobanukirwe ikiri muri we, nk’umubyeyi ugakomeza uvunika umushakishiriza ejo hazaza he ariko nagize amahirwe rero we yigaragaza kare kandi icyo umuntu azaba cyo iyo ugize Imana, umwana akakwereka ibimenyetso by’uko afite uwo muhamagaro cyangwa se ko ari impano ye, haba hasigaye ko abifashwamo mu buryo bw’umwuga, Imana yamuhaye impano kandi iyo mpano mbona yazanamubeshaho kuko aranabikunda.
Hari abafite imyumvire ivuga ko umwana wagiye mu muziki bimutera kuba ikirara, Mama wa Linda we abivugaho iki?
Yasubije iki kibazo muri aya magambo “Kuba umubyeyi aburira umwana icyizere ko yaba ikirara, navuga ngo ababyeyi benshi tugira impungenge kuko umuntu ni mugari cyane iyo umuntu rero ari mugari hari ibyo ubasha kubona ukaba wabasha no kubikumira cyangwa uburyo ugenda kugira ngo bidatera ikibazo ariko nkurikijeLinda uko muzi ni umukobwa utuje, ni umukobwa witonze kandi unasenga ntabwo navuga ko ari intungane ariko icyo mbona cyo kandi nizeye mbona kuba akora umuziki ntabwo ari yo mpamvu yaba ikirara ahubwo yaba ikirara ananiwe gukora ibyo yifuza, numva rero kuba ari gukora ibyo yifuza bizamufasha kugendera mu murongo yifuza. Mbona bizagira ingaruka nziza mu buzima bwe."
Linda wiga umuziki mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo
Mama wa Linda ngo yifuza ko umukobwa we yaguma mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Mu gihe hari abahanzi batangirira ubuhanzi mu nsengero nyuma yo kumenyekana bakajya mu muziki usanzwe (secular music), Mama Linda yabwiye Inyarwanda.com ko yifuza ko umukobwa we yaguma muri Gospel agakoresha impano afite mu kuramya Imana. Yagize ati “Icya mbere mu muziki ndashaka ko azajya aririmba abanje kubaha Imana kuko niyubaha Imana izabasha kumugeza ku rwego we yifuza.(..)Linda na we avuga ko adashaka gukora umuziki nka Business ahubwo umuziki awukora mu buryo bw’ivugabutumwa ariko bikazamubera urufunguzo rwo kwiteza imbere, ubwo rero nanjye ndamwifuriza ngo indoto ze zizabe impamo, nanjye ndamusengera kenshi,.. Ndamwifuriza ko aguma muri Gospel”
Mama wa Linda yifuza ko umukobwa we yazaguma mu muziki wa Gospel
Amashusho y'iyi ndirimbo 'Umubavu' yatunganyijwe na producer Alain Alvin akaba agaragaramo umugabo n'umugore bari bafite icyifuzo cyo kubona umwana ariko Imana ikabakorera igitangaza bakabyara neza ndetse tukababona bari mu bihe byiza hamwe n'umwana wabo kuva avutse kugeza abaye mukuru.
Umuhanzikazi Linda w'imyaka 16 y'amavuko
Linda, Serge na Divine mu mashusho y'indirimbo 'Umubavu'
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUBAVU’ YA LINDA FT SERGE
TANGA IGITECYEREZO