RFL
Kigali

Exclusive:Umugabo ugiye gukora ubukwe na Apotre Liliane yasubije abamushinja guta urugo no kurusahura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2018 18:17
4


Imwe mu nkuru zishyushye cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda ni iya Apotre Liliane Mukabadege uri mu myiteguro yo kwambikana impeta n'umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Apotre Ibrahim Bizimana. Inyarwanda.com twaganiriye n'umugabo ugiye gushaka Apotre Liliane.



Mu minsi ishize Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y'ibyatangajwe na Apotre Liliane Mukabadege ushinjwa gutwara umugabo w'abandi. Umugabo ashinjwa gutwara ni uwo bagiye kwambikana impeta mu minsi iri micye imbere. Uwitwa Mukamana Annociata ashinja Apotre Liliane kumutwarira umugabo. Apotre Liliane uyobora itorero Umusozi w'Ibyiringiro mu Rwanda, yahakanye aya makuru yivuye inyuma ashimangira ko 'umuntu nk'Apotre adashobora gukora ikosa ryo gutwara umugabo w'abandi'. 

Image result for Apotre Liliane Mukabadege

Ubwo Mukabadege Liliane yimikwaga akagirwa 'Intumwa'

REBA HANO IBYO APOTRE LILIANE YADUTANGARIJE

Kuri ubu rero tugiye kubagezaho inkuru ikubiyemo ibyatangajwe n'umukunzi mushya wa Apotre Liliane bagiye kwambikana impeta, uyu mukunzi we ashinjwa guta urugo no kurusahura. Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu mugabo yabyamaganiye kure avuga ko ababimushinja bagamije kumuharabika no kumwicira ubukwe. Yunzemo ko yamaze kubajyanya mu nkiko kugira ngo arenganurwe na cyane ko nawe avuga ko yasahuwe.

Umugabo witwa Ndahimana Jean Bosco w'imyaka 47 y'amavuko ni we ugiye kwambikana impeta na Apotre Liliane Mukabadege. Yaduhamirije ko agiye gukora ubukwe na Apotre Liliane Mukabadege. Ngo hashize imyaka irenga 25 baziranye ndetse ngo ni we yari agiye gushaka, ntibyakunda. Abajijwe icyo yamukundiye, yagize ati: "Twakundanye kuva kera akiri inkumi nanjye nkiri umusore,..yari umukobwa mwiza witonda ufite umuco n'umurava." Ndahimana yadutangarije ko mu 1995 ari bwo umugore we (Aregisiya Mukaremera) yitabye Imana. Gusa ngo ntabwo bari bagasezeranye imbere y'amategeko. 

Image result for Apotre Liliane Mukabadege

Apotre Liliane agiye gukora ubukwe nyuma yo gutandukana na Apotre Abraham

Ndahimana avuga ko yafunzwe nyuma y'iminsi ibiri umugore we yitabye Imana. Yamaze muri gereza imyaka 13, arekurwa muri 2007 nyuma yo kugirwa umwere nk'uko abitangaza. Hagati aho ariko ngo Mukamana Annociata, mukuru w'umugore we (Aregisiya Mukaremera) yaje mu rugo rwe arwaza murumuna we (umugore wa Ndahimana) ndetse ngo ubwo Ndahimana yari muri gereza,uyu Mukamana Annociata yakomeje kuba muri urwo rugo rwashatsemo murumuna we. Aganira na Inyarwanda.com, Ndahimana yarahiye arongera ararahira, avuga ko atari umugabo wa Mukamana Annociata ahubwo ashimangira ko umugore we yitabye Imana. Yunzemo ko atigeze asezerana mu mategeko na Mukamana, yewe ngo nta n'ubwo bigeze baryamana. Yagize ati:

Oya ntabwo (Mukamana Annociata) ari umugore ngiye guta kuko umugore wanjye nari mfite nakubwiye ko yitabye Imana. Amaze kwitaba Imana, uwo nguwo (Mukamana Annociata) yari mukuru we yaje aje kumurwaza muri icyo gihe cyose muri ibyo byago nagize byo gufungwa. Imyaka avuga ko tumaranye, ni ukwiyitirira! Nonese wowe waba umaranye n'umuntu imyaka 23 mutaryamana, ni ikihe gihe avuga ko ari umugore wawe? Iyo mushaka mba naramusabye, cyangwa nkamukwa cyangwa tugakora ino mihango ikorerwa abashakanye.

Ndahimana yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze kugeza mu nkiko uyu Mukamana. Ngo amushinja ibintu byinshi harimo no kumusahura imitungo ye. Yagize ati: "Naramureze n'ubu turi mu rukiko. Namuregeye ibintu byinshi kuko yansahuye imitungo yanjye antwara ibyangombwa by'ubutaka. Amaze kugurisha inka eshanu, ariko izo nabonye baguze ni inka ebyiri, izindi abaziguze bagiye kuzibaga. Hagati aho ngaho navanywe mu rugo iwanjye, nirukanywe n'abasirikare. Yahuruje abasikare n'abapolisi b'umurenge,...Ni cyo gituma niyambaje amategeko. Ikirego nagitanze kuri 23/06/2018."

Ndahimana avuga ko ari umukristo mu itorero Zion Temple i Gitarama. Kuba agiye gushaka Apotre Liliane twamubajije uko abifata asubiza agira ati: "Mbifata neza nk'umuntu w'umukunzi nakunze kandi nanjye nkaba ndi umukristo wemera Kristo." Abajijwe aho ubukwe bwe na Apotre Liliane buzabera, yagize ati: "Turacyabitegura ariko gusaba no gukwa ni iwabo i Gitarama"

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUGABO WA APOTRE LILIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbzyi Empo Louis5 years ago
    ni hatari sana kubona umugabo muriyi minsi bamureke yirongorerwe atagumya gushyuha
  • hahaha5 years ago
    wari ufungiwe ibyaha bisanzwe ? hahah ibyha bisanzwe ni bwoko ki ?
  • abimana jean dedieu5 years ago
    Uyumugabo arabeshya kbs 1.numunyagatorika 2.yataye umugorewe babanaga 3kandi ntawutamuzi rwose arimo guhemuka cyane
  • 5 years ago
    simbateze iminsi gusa namwe ntimuzarambana kuko ndumva mwese mwarananiranye ningo za mbere none amahirwe muyateze kuza 2 ndabarahiye ntibyavamo nanjye numiwe ngo ibyaha bisanzwe ubwo c ninkibihe bisanzwe bagufinze igihe kingana kuriya?? ngo mwari mugiye kubana mbere biranga none bikunze ubu??hhhhh gusa muzatane mu ibanga ntimuzaduteshe umutwe duhaze inkuru zanyu rwose muzajye kuzivugira aho mwahuriye bwa mbere ku ivuko ryanyu ubwo wasanga nimubyara muzanashaka umunyamakuru akabivuga sinzabisoma njyewe rwose umukobwa wa Ruganzu ntahiye ibi.





Inyarwanda BACKGROUND