RFL
Kigali

Biragatsindwa guhitinga (kwamamara) mu gitondo ku mugoroba ugahita wibagirana-Bishop Rugamba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2017 16:15
0


Bishop Rugamba Albert umuyobozi mukuru w’itorero Bethesda Holy church mu Rwanda yatangaje ko bibabaje cyane kwamamara no kumenyekana mu kintu runaka, nyuma y’akanya gato ugahita wibagirana.



Bishop Rugamba Albert yatangaje aya magambo mu gitaramo cya Light Gospel choir yo mu itorero rye ubwo yamurikaga Album y’amashusho ‘Yansezeranyije byinshi’ mu gitaramo iyi korali yahuriyemo na Patient Bizimana, Healing worship team na Heman worshipers international n’andi makorali yo kuri iri torero. Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 kuva saa kumi kugeza saa mbiri z'ijoro aho kwinjira byari ubuntu.

Mu ijambo rye, Bishop Rugamba Albert yahanuye abaririmbyi be abasaba kujya bahanga ibihangano bishya ntibahore mu bishaje. Ibi yabisabye n’abandi baririmbyi bose bari aho kuko ngo baba bagomba guhorana ibishya bitewe n’uko Imana ifite ikigega cy’ibishya. Bishop Rugamba yagize ati:

Muzane agashya, nkunda kuvuga uko Imana ivuga kuruta kunezeza abantu ariko nta nyungu y’Imana irimo, mujye ku ivi ejo mu gitondo twagaruka aha tubona volume nshya ya kabiri. Namwe abazisohoye mwongere, namwe abafite ibihangano bishaje muzane ibishya, turashaka ibishya kandi Uwiteka afite ikigega cy’ibishya ariko arashaka abo agiha ariko inzira ni imwe ni ukujya ku ivi (gusenga).

Bishop Rugamba yabasabye kwera imbuto zikwiriye abihannye. Yabahaye urugero rw’igiti Yesu yavumye nyuma yo kucyegera agishakaho imbuto akazibura. Mu mpanuro yahaye abaririmbyi bo mu itorero rye ariko akavuga ko zireba n’abandi baririmbyi bose muri rusange hamwe n’abahanzi, Bishop Rugamba yavuze ko nibura buri mwaka bakwiye kujya bashyira hanze Album nshya. Yagize ati:

Mu gihe nk’iki mukwiye kwera imbuto, uje abagana wese akagira icyo abakuraho, ugiye na kure akagenda abajyanye mugakomeza kwera imbuto, bene data hamwe n’abandi bakozi b’Imana nagiye mbona hano, biragatsindwa guhitinga (kuba kuri hit cyangwa kwamamara) iminota 15 ugahita wibagirana, biragatsindwa kumva ngo avant midi uravugwa, après midi byarangiye. Kuko Yesu ahora ahitinze, mureke abari kumwe na we duhore turi kuri Hit, dukomeze kuba hejuru cyane, byatubabaza, kumva korali uyu munsi yaririmbye yasohoye indirimbo ariko ejo mu gitondo usaganga mwarasinziriye, mukomeze imbere hari ibindi byinshi byiza. Ndabizi amagambo nk’aya ntabwo akunda kunezeza benshi ariko Yesu azaza ukuri kukiriho n’abavuga ubusa bakikuvuga.

Light Gospel choir

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA LIGHT GOSPEL CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND