RFL
Kigali

ADEPR: Life Radio yirukanye abanyamakuru 8 bakoraga ibiganiro bikunzwe, biravugwa ko bazize umwiryane mu buyobozi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2018 19:40
2


Life Radio ni Radiyo y'itorero ADEPR yashinzwe ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana. Kuri ubu abanyamakuru 8 bakoraga ibiganiro bikunzwe kuri iyi radiyo, bamaze kwirukanwa badategujwe nk'uko babyitangariza.



Ku wa Kabiri tariki 11/09/2018 ni bwo Life Radio ikorwaho gusa n'abanyamakuru basengera mu itorero rya ADEPR, yasohoye impapuro zisezerera abakozi bayo 8 barimo abatangiranye n'iyi radiyo mu myaka ibiri ishize ndetse benshi muri bo bakoraga mu biganiro bikunzwe cyane kuri iyi Radio. Intandaro yo kwirukanwa kw'aba banyamakuru, biravugwa ko ari amatiku n'amakimbirane ari hagati mu bayobozi b'iyi radiyo. Gusa si yo mpamvu nyamukuru ubuyobozi bwayo butangaza.

Mu banyamakuru birukanywe harimo abakoraga mu biganiro bikunzwe cyane kuri Life Radiyo birimo: Ikiganiro cy'ubuzima, Ikiganiro cy'uburezi, Ikiganiro cy'umuryango, Ikiganiro cy'Ikoranabuhanga, Ikiganiro cy'amateka, Ikiganiro cy'amakuru mu iyobokamana n'Ikiganiro cy'Imikino. Abirukanywe bose ngo ntabwo bigeze bateguzwa n'ubuyobozi bwa Life Radio, icyakora ngo mu gihe cyashize ngo babonaga umwuka atari mwiza hagati mu bayobozi b'iyi radiyo, bikabacira amarenga ko igihe cyose bashobora kwirukanwa.

Image result for justin hakizimana amakuru

Ev Justin Hakizimana umuyobozi wa Life Radio

Umwe mu banyamakuru birukanywe waganiriye na Inyarwanda.com akadusaba kutagaragaza amazina ye, yavuze ko we na bagenzi be birukanywe, batangiranye n'iyi radio bayikorera mu mbaraga zabo zose badahembwa kuko bari bijejwe ko bazabaha amasezerano meza. Yavuze ko atari yajya gufata ibaruwa imwirukana, gusa bagenzi be bazifashe bavuga ko zasinyweho na Ev Justin Hakizimana umuyobozi w'iyi Radio. Uwaduhaye aya makuru yavuze ko bibabaje cyane kwirukanwa udategujwe, byongeye bigakorwa mu gihe hari ibyo abayobozi bakwizezaga bitubahirijwe.

Ikindi cyakomerekeje aba banyamakuru nk'uko twabitangarijwe n'umwe mu bakoze kuri iyi radiyo ariko utakihakora ku bw'impamvu ze bwite, ni uko mu gihe cyose bahamaze bakorera iyi Radiyo, bitangaga cyane bakajya gutara inkuru, bagatunganya ibiganiro bitambuka kuri iyi radiyo, ibyo byose bakabikora bikoze ku mifuka yabo ku bw'ishyaka ry'umurimo w'Imana no kwizera ko bazahabwa amasezerano y'akazi bagatangira guhembwa ku kwezi.

Ngo bakoreraga ubushake ariko bari ku cyizere ko bazahabwa amasezerano y'akazi bagatangira guhembwa nk'uko abayobozi babo batasibaga kubibizeza. Kwirukanwa kwabo rero kandi bakirukanwa mu buryo bwabatunguye, byabashavuje imitima. Barashinja ubuhemu Life Radio kuko nk'umubyeyi bakoreye imyaka ibiri itari ikwiriye kubasezerera gutyo nta nteguza habe n'imperekeza. Bashavujwe cyane kandi no kuba birukanywe bazira amatiku ari mu bayobozi b'iyi radio, ibintu bi bafata nk'akarengane.

Abajijwe impamvu birukanywe nyamara ari bo bakoraga ibiganiro bikunzwe cyane kuri iyi radiyo, yavuze ko intandaro ari amatiku n'amakimbirane ari hagati mu bayobozi ba Life Radio. Abo bayobozi bayobora iyi radio ni Ev Justin Hakizimana (wahoze akorera Radio Umucyo) ari na we muyobozi mukuru wa Life Radio (Managing Director), Apollo Dusabimana ushinzwe tekinike (Production Manager) na Pastor Clement Muganza ushinzwe ibiganiro (Program Manager). 

Ese amatiku n'amakimbirane bivugwa mu bayobozi ba Life Radio ni ayahe?

Amakuru Inyarwanda.com yatangarijwe na bamwe mu bakozi b'iyi Radiyo ndetse n'abandi bazi neza intandaro y'iyirukanwa ry'abanyamakuru umunani ba Life Radio, avuga ko ibyemezo byafashwe byo kwirukana aba banyamakuru byaturutse ku makimbirane amaze igihe hagati mu bayobozi batatu ba Life Radio (bamwe twavuze haruguru). Aya makimbirane yakajije umurego ubwo Justin Hakizimana yagirwaga umuyobozi w'iyi radiyo dore ko mbere nta muyobozi yagiraga.

Nk'uko amakuru atugeraho abivuga aya makimbirane yatumye bamwe birukanwa yashibutse ku mpinduka zabaye mu buyobozi bw'itorero ADEPR dore ko hari abacyiyumvamo Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana komite yabo yose ari nabo batangije iyi radiyo, abandi barimo Ev Justin Hakizimana bakaba bagendera mu kwaha kwa Rev Karuranga umuvugizi mushya wa ADEPR. Ibi birenda gusa n'ibyabaye mu gihe gishize kuri 'Manager' wa Dove Hotel wirukananywe na bamwe mu bakozi b'iyi hotel aho bivugwa ko bazize kuba barahawe akazi na komite ya Bishop Sibomana kimwe n'abari bafitanye isano na bamwe mu bagize iyo komite yegujwe.

Dukomeje inkuru yacu, Pastor Clement Muganza uri mu ruhande rw'aba banyamakuru 8 birukanywe, bivugwa ko yari azi ko ari we uzahabwa kuyobora iyi radiyo, birangira iyobowe na Justin Hakizimana. Hagati aho ariko mbere y'uko Justin Hakizimana agera kuri iyi radiyo, bivugwa ko Pastor Clement Muganza atumvikanaga na Apollo Dusabimana. Justin Hakizimana akimara kuhagera, ngo yatangiye kubyumva kimwe na Apollo Dusabimana, bishibukamo amakimbirane akomeye dore ko ngo Pastor Clement Muganza yatangije urugamba rwo kweguza Justin Hakizimana na Apollo Dusabimana. Ngo yajyaga atuma abanyamakuru kuri Rev Karuranga Ephrem uyobora ADEPR kugira ngo yeguze abo bagabo babiri.

Image result for rev karuranga umuvugizi

Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR wasimbuye Bishop Sibomana

Justin Hakizimana na Apollo Dusabimana ngo bahise bajya inama yo kwirukana abanyamakuru bashyigikiwe na Pastor Clement na cyane ko ngo bari bamaze kumenya ko babagambanira kuri Rev Karuranga uyobora ADEPR. Uwaduhaye aya makuru yagize ati: "Justin na Apollo bahuje inama y'akagambane, bakina agakino kugira ngo birukane bariya bana." Ako gakino bakinnye, ngo basabye abanyamakuru bakoreraga ubushake bari barangije amasezerano, ko bandika ibaruwa isaba 'gukorera ubushake', nyuma y'uko banditse babisaba, bahita bahabwa amabaruwa abirukana. Yagize ati: "Aba bana basaga nk'aho bakora mu buryo buhoraho, bakoraga cyane kandi neza, babakinnye agakino. Barababwiye ngo bandike basaba gukorera ubushake, ariko byari urwiyererutso. Ngo bamenye ko babagambanira"

Ev Justin Hakizimana umuyobozi wa Life Radio aganira n'umunyamakuru Janvier Iyamuremye wa Inyarwanda.com yavuze ko nta banyamakuru birukanywe. Gusa yemeye ko hari abo basezereye bagera ku 8 kuko ngo nta masezerano y'akazi bari bafite (Contracts). Abajijwe impamvu y'abo 8 yemera ko basezerewe bakajya ahandi, yavuze ko amasezerano yabo yari yararangiye. Icyakora yanatangaje ko hari abandi banyamakuru 10 badafite amasezerano y'akazi bakiri mu kazi, gusa ntiyasobanuye neza impamvu bo batirukanywe. Ku bijyanye n'amakimbirane avugwa mu bayobozi b'iyi radiyo, yayamaganiye kure avuga ko atari ukuri. N'ubwo ariko yavuze ko abasezerewe atari abanyamakuru ba Life Radio, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko abirukanywe bose uko ari 8 bafite amakarita atangwa na RMC abemerera gukorera umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda, bivuze ko ari abanyamakuru bemewe n'amategeko.

Image result for Tom RWAGASANA ADEPR

Abazi neza iby'iyi radiyo bavuga ko yari iri mu baganza bya Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR

Ev Justin Hakizimana yagize ati: "Nta banyamakuru twirukanye, ni amasezerano yarangiye ahubwo buriya twabaha ayandi." Abajijwe niba hari andi masezerano bahaye abo banyamakuru, yagize ati: "Oya ntabwo twabahaye ayandi." Umunyamakuru ati "Bagiye ahandi?" Ev Justin ati "Uuuh (Yavugaga Yego)" Ku bijyanye n'amakimbirane mu buyobozi bivugwa ko ari yo ntandaro y'ibyabaye, Ev Justin yagize ati: "Oya ntabwo ari byo." Justin yunzemo ati; "Ibibazo byerekeranye n'ibihe?" Umunyamakuru ati: "Bivugwa ko mutumvikanaga ngo bajyaga bajya kubarega hejuru muri ADEPR, sinzi niba ari byo?" Ev Justin ati: "Oya ntabwo ari byo ntaho bihuriye. (...)Amasezerano yararangiye basaba bundi bushya, hanyuma bamwe barafatwa abandi ntibafatwa bitewe n'umubare twari dukeneye."

Ev Justin Hakizimana yakomeje ashimangira ko nta banyamakuru Life Radio yirukanye kuko ngo n'abo bari kuyitunga agatoki bayishinja ubuhemu, bakoreraga ubushake. Yagize ati: "Bakoreraga ubushake ntabwo ari akazi gasanzwe umuntu akora ahembwa." Yunzemo ko iyo baba bari basanzwe ari abakozi bari kubirukana bakabaha n'imperekeza. Yavuze ko kuri Life Radio bari bafite abakozi 19 bakoraga nta masezerano bafite kuko ayo bari bafite yari yararangiye. Yemera ko batanahembwaga. Ngo babasabye kwandika basaba kongera gukorana na Life Radio, 9 muri bo barasezererwa, abandi 10 bemererwa gukorera iyi Radiyo, mu gihe umunyamakuru umwe we yari yaragiye gukorera ahandi. 

Image result for Dove hotel amakuru inyarwanda

Life Radio ikorera muri Dove Hotel, inyubako ya ADEPR yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabibi5 years ago
    Yewe ADPR we, urababaje kabisa.
  • ASIIMWE JASCKSON5 years ago
    ariko mubyukuri Karuranga na Karangwa bakwiriye kwegura kuko icyo bashaka nugushyira Itorero mu gihombo gusa





Inyarwanda BACKGROUND