RFL
Kigali

Norvège: La Rose yasohoye amashusho y'indirimbo 'Gushima' yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/05/2018 12:52
0


Roseline Tuyishimire ukoresha izina rya La Rose mu muziki usanzwe uba mu gihugu cya Norvège yasohoye amashusho y'indirimbo 'Gushima' yakoranye na Serge Iyamuremye. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda n'i Kampala muri Uganda.



La Rose ni umuhanzikazi nyarwanda muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise ‘Gusigwa amavuta’, kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo 'Gushima' yakoranye na Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda mu muziki wa Gospel.

La Rose

La Rose hamwe na Serge Iyamuremye

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, La Rose yadutangarije uko iyi ndirimbo ye yakozwe n'uko yayikoranye na Serge Iyamuremye. Yagize ati: "Gukora indirimbo byabereye mu Rwanda nyuma barayinyoherereza maze nshiramo amajwi yanjye mbifashijwemo n'umu producer w'inaha (Norvège) witwa T-Time pro. Ni indirimbo nakoranye na Serge kuko nabonaga ko ari umuhanga, kandi nkaba mfite gahunda yo gutegura igitaramo hano tugafatanya na Serge."

REBA HANO 'GUSHIMA' YA LA ROSE FT SERGE IYAMUREMYE

La Rose yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye 'Gushima' ari yo ya mbere akoze muri 2018. Yanatangaje indi mishinga afite muri uyu mwaka. Ati: "Ariko hakaba n'indi mishinga myinshi mfite nzagenda nereka abakunzi b'indirimbo z'Imana buhoro buhoro, n'abafana banjye nzajya mbaha indirimbo nshya bitarambiranye. Nkaba nifuza ko banshigikira. (....) Hamwe no gusenga nteganya gushyira hanze album yanjye ya mbere muri uyu mwaka."

La RoseLa Rose

La Rose avuga ko Serge ari umuhanzi w'umuhanga

REBA HANO 'GUSHIMA' YA LA ROSE FT SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND