RFL
Kigali

Dukundimana Laetitia uba mu Bufaransa ati "Kwizera ni ko kuzatugeza mu ijuru"-INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 17:08
0


Umuhanzikazi Dukundimana Laetitia uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yongeye gukora mu nganzo ahamagarira abantu kugira kwizera guhagije kuko ari ko kuzabageza ku ijuru niba bizeye uwahamije ibyo.



‘Kwizera’ ni indirimbo nshya ya Dukundimana Laetitia yishimiwe na benshi mu bamaze kuyumva. N’ubwo uyu muhanzikazi aba i Burayi mu Bufaransa, iyi ndirimbo ye yakorewe mu Rwanda itunganywa na Producer Billgates wo muri Gates Music studio umwe mu ba ‘Producers’ b’abahanga bazobereye mu bijyanye bo gutunganya ibingano by’akarusho akaba aza ku isonga mu muziki wa Gospel dore ko aherutse no kubihererwa igikombe cya Sifa Reward mu bihembo byatanzwe umwaka ushize wa 2016.

Muri iyi ndirimbo ‘Kwizera’, Dukundimana Laetitia yumvikana aririmba muri aya magambo “Kwizera ni ko kwatumye Abrahamu na Sara mu gihe kigeze babyaye Isaka. Kwizera ni ko kandi kuzatugeza mu ijuru niba twizeye iby’uwahamije. Kwizera ni ko kwatumye Gideyoni atsinda abamidiyani.“

Laetitia

UMVA HANO 'KWIZERA' INDIRIMBO NSHYA YA LAETITIA

Umuhanzikazi akaba n'umuvugabutumwa Dukundimana Laetitia kuri ubu wibera mu Bufaransa, avuga ko yatangiye kuririmba kuva kera akiri umwana nyuma akaza kwiyemeza gukoresha impano afite yo kuririmba agatangira kuririmba ku giti cye. Kugeza ubu afite alubumu y’indirimbo z’amajwi yitwa YHWH YOSHOUA bivuze ngo Uwiteka niwe gakiza kanjye ndetse akaba avuga ko mu gihe cya vuba azatangira gukora amashusho.

Laetitia

Iyo Alubumu iriho indirimbo zitandukanye: Himbazwa, Kwizera, Mana ikiranuka, Isi nshya, Yhwh Yeshoua n’izindi. Izindi ndirimbo ze zitari kuri iyo albumu hari Akira ubugingo bwanjye, Golgotha, Je te dirai a jamais merci, Muririmbire Uwiteka, Iki gikombe, Ntihariho isoni muriwe, n’izindi nyinshi harimo iyitwa Warakoze.

Dukundimana Laetitia yavutse ubwa kabiri mu mwaka wa 2001 abatirizwa i Rubengera mu karere ka Karongi. Kuri ubu asengera mu itorero Salut Pour Le Monde ryo mu Bufaransa. Indirimbo ze nyinshi yazikoreye muri Studio yitwa Menya yo mu Bubiligi,zikorwa na Producer witwa Hakeshimana Jeremie.

Laetitia

Laetitia avuga ko Kwizera ari ko kuzajyana abantu mu ijuru

UMVA HANO 'KWIZERA' INDIRIMBO NSHYA YA LAETITIA

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA "WARAKOZE" YA DUKUNDIMANA LAETITIA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND