RFL
Kigali

Kwizera Ayabba Paulin yagaragaje Album enye z’indirimbo za Gospel afata nk’iz’ibihe byose mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2017 19:10
0


Kwizera Ayabba Paulin ni umugabo uzwi cyane nk’umunyamakuru mu gisata cya Gospel akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Kuri ubu uyu mugabo yagaragaje album enye za Gospel afata nk’iz’ibihe byose mu Rwanda.



Kwizera Ayabba Paulin azwi cyane nk’umunyamakuru mu gisata cya Gospel akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye. Ayabba Paulin yakoze mu kiganiro Gospel Time show cya Radio Isango Star, aho yakoranaga na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Nyuma yo kuva ku Isango Star, Ayabba Paulin yaje kujya gukora kuri Family Tv mu kiganiro Jambo Gospel, gusa kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda ni uko atagikora muri Gospel nk'umunyamakuru.

Image result for Umunyamakuru Ayabba Paulin

Kwizera Ayabba Paulin

Kuri uyu wa 19 Mata 2017 uyu mugabo Ayabba Paulin yatangaje album enye afata nk’iz’ibihe byose mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Album yabanje kuvuga ku mwanya wa mbere ni Number one ya Israel Mbonyi, iya kabiri yakurikijeho ni Ibyiringiro ya Alex Dusabe, iya gatatu ni Niwe ya Richard Ngendahayo naho iya kane akaba ari Mfashe inanga ya Simon Kabera. Nkuko yabitangaje akoresheje urubuga rwa Facebook, Kwizera Ayabba Paulin yagize ati:

Album ya Israel Mbonyi yitwa Number One, iya Alexis Dusabe yitwa Ibyiringiro, iya Richard Ngendahayo yitwa Niwe ndetse n'iya Simon Kabera yitwa Mfashe Inanga ni zimwe muri Album mfata nk’iz'ibihe byose muri Gospel Music. Hari izindi ndirimbo (single) nazo z’ibihe byose ariko ku bijyanye na Album aba bagabo bakoze umurimo mwiza cyane. Imana ibahe umugisha.

Kwizera Ayabba Paulin

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite album zikunzwe cyane muri Gospel

Related image

Mfashe inanga ya Simon Kabera ni imwe muri Album Ayabba Paulin afata nk'iz'ibihe byose

Image result for Umuhanzi Alex Dusabe

Umuhanzi Alex Dusabe ni umwe mu bafite indirimbo zakunzwe na benshi

Image result for Umuhanzi Richard Ngendahayo

Umuhanzi Richard Ngendahayo kuri ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND