RFL
Kigali

Kwivuguruza gukomeye,Theo Bosebabireba akoranye indirimbo na Pallaso murumuna wa Jose Chameleone

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/07/2015 13:38
2


Theo Bosebabireba uherutse gutangaza ko atazongera gukorana indiririmbo n’abahanzi badakijijwe bakora umuziki usanzwe (secular music) kuko abarokore bamureba nabi, kuri ubu hagiye gusohoka indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na Pallaso wo muri Uganda.



Hashize igihe gito, Theo Bosebabireba atangarije inyarwanda.com ko mu rwego rwo kudasitaza bene se(abakristo bagenzi be) n’abayobozi bo mu itorero rya ADEPR, ngo yamaze gufata umwanzuro wo kutazongera gukorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga(abahanzi badakijijwe).

Kuri ubu amakuru avuga ko Theo Bosebabireba aherutse gukorana indirimbo n’abagande barimo na Pius Mayanja uzwi nka Pallaso, uyu akaba ari murumuna wa Dr Jose Chameleone. Bosebabireba nawe yemeza aya makuru ariko akavuga ko hagize abo byabangamira nabyo ngo yabireka, ntazagaragare mu mashusho y’iyo ndirimbo.  

Abafana b’umuhanzi Pallaso bamukubitiye ku rubyiniro

Pallaso uzumvikana mu ndirimbo igiye kujya hanze yaririmbwemo na Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba aganira na inyarwanda.com yemeje ko hari indirimbo iri hafi kujya hanze yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda barimo na Pallaso murumuna wa Jose Chameleone. Ibi abikoze nyuma yo gutangaza ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi badakijijwe kuko abarokore na ADEPR bamureba nabi.

Bosebabireba

Bosebabireba avuga ko gukorana indirimbo n'abahanzi batari abakristo, ngo bituma abarokore bamureba nabi

Kuba Bosebabireba agiye gukorana indirimbo na Pallaso, abajijwe niba atavuguruje bikomeye ibyo aherutse gutangariza abanyarwanda binyuze mu kinyamakuru Inyarwanda.com, aho yavuze ko atazongera gukorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe(Secular) kuko nta nyungu abikuramo usibye ngo kumuteranya n’abarokore n’abayobozi bo mu itorero rye rya ADEPR, Bosebabireba avuga ko yahagaritse gusa ibyo mu Rwanda, yagize ati:

Nahagaritse ibya hano mu Rwanda, hanyuma ibya hariya byo(muri Uganda), nzabanza kuvugana nabo ariko nabyo numva narabihagaritse.  N’ubwo naririmbye ijwi ariko amashusho akaba atarajya hanze, numva nabyo aho kugirango bisitaze bene data nabyo nabyihorera.

Bosebabireba avuga ko yahagaritse gukorana n'abahanzi badakijijwe bo mu Rwanda gusa

 Theo Bosebabireba akoranye indirimbo na Pallaso nyuma yo gutangaza ko atazongera gusitaza bene se batamwishimira iyo yakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu ndirimbo zisanzwe. Icyo gihe Theo Bosebabireba yabwiye inyarwanda.com ati

Ntabwo nzongera gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze(baririmba secular music) kuko mbona binteza ibibazo, abarokore barivumbura bakagenda bavuga ko ibyo bintu atari byo kandi nanjye maze kubona ko ibyo bavuga aribyo, nta wundi mumaro wabyo ni ukubaha hit urebye njyewe nta yindi nyungu mbigiramo kuko abakristo bandeba nabi. Ntibigaragara neza n’itorero ntiribikunda n’abayobozi banjye ntibabikunda, urumva rero sinakomeza gukora ibintu bisitaza benedata,Bibiriya iravuga ngo ibisitaza ntibizabura kuza ariko ubizana azabona ishyano,urumva rero gukomeza gucumuza benedata naba mfite ibibazo rwose, ni ibintu byo kwitondera sinapfa kongera kubikora.

Icyo gihe Theo Bosebabireba yahamyaga ko atazongera gukorana indirimbo n'abahanzi batari abakristo

Kugeza ubu Bosebabireba amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zisanzwe, bikaba byaratumye atengwa (guhagarikwa) n’abahanzi bagenzi be bo muri ADEPR ariko nyuma agakomorerwa. Abo amaze gukorana nabo hari: Ama G The Black, Senderi International Hit ndetse n’iyi iri hafi kujya hanze izumvikana ijwi rya Pallaso.

REBA HANO INDIRIMBO  YA BOSEBABIREBA YISE UBWOBA NIBUSHIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akumiro8 years ago
    Theo najye agabanya imitwe. Ese ubundi yazeruye bikagira inzira aho gukomeza ajijisha kandi ibyo akora abifitiye uburenganzira 100%????? Ubushize yivugiye ko atazongera kuririmbana n'abahanzi bataririmba gospel. None KAMERE iranze aririmbanye na Murumuna wa chameleoni, bamubajije ibyo ari byo ati:" bwa mbere ni abahanzi basanzwe bo mu RWanda navugaga ko ntazongera kuririmbana nabo si abo mu mahanga !!!!!" None se Theo, nkwibarize, abahanzi bo mu Rwanda bataririmba gospel batanira he n'abahanzi bo muri Uganda bataririrmba gospel? ibyo bisubizo bigaragaza ko ukiboshye muri wowe, njye nakugira inama yo kubohoka ugakora ibyo ushaka utarebeye ku maso y'abandi. Ejo nuririrmbana n'umunyaburayi cg wo umunyamerica ukora HIP HOP, nabwo uzavuga ko abo wavugaga ari abo muri africa gusa, ko abo ku yindi migabane atari bo wavugaga, ko noneho ugiye kubireka ntuzagaragare muri clip "niba bikomeretsa bene so musangiye idini!!!" Reka nkibwirire, kuvuga ko utazagaragara mu mashusho nta na kimwe bivuze, nushaka nayo uzayajyemo kuko n'ubundi indirimbo warayiririmbye. Ngo uwinjije agatoki mu kibuno, ashaka yanakamariramo kuko n'ubundi aba yarangije gukora mu mwanda. Njye nzagushima umunsi uzibohora ukazajya ukora ibintu kuko ubikunda apana kubikora warangiza ukajijisha wihishahisha abarokore ba pentecote kandi bigaragarirra buri wese ko hari byinshi mutumva kimwe, kandi ibyo si ikibazo Naho ibyo bindi by'utugambo n'uturengushyo wirirwamo ushimashima ngo urashaka gushimisha abarokore nta gaciro na kamwe biguha.
  • Adpr Mahoko Ndayisabye 5 years ago
    THEO : MESA KAMWE - NDUKONJE cg NDUBIZE URI AKAZUYAZI WIHANE PEEEE





Inyarwanda BACKGROUND