RFL
Kigali

Israel Mbonyi yanditse amateka mugitaramo yakoreye mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/05/2016 22:39
13


Ku nshuro ya mbere yari akoreye igitaramo mu gihugu cy’Ububiligi, Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye n’Abakunda ibihangano bye, bafatanya guhimbaza Imana no kuyiramya mu gihe kingana n’amasaha abiri yamaze aririmba.



Iki gitaramo cyiswe ‘The Authentic Gospel Concert’, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016, kibera mu Mujyi wa Buruseli. Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kirangira ku isaha ya saa yine z’ijoro. Israel Mbonyi yabanjirijwe na korali yari yaturutse mu Buholandi, maze na we arakurikira. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zose ziri kuri album ye ya mbere . Muri izo twavuga nka Number One yanitiriye album, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zinyuranye yamenyekaniyeho.

Amakuru inyarwanda yamenye mbere y’amasaha arindwi  ngo igitaramo gitangire, ni uko  amatike yose yari ateganyijwe yari yashize, habura gusa ko isaha y’igitaramo igera. Uku gushira mbere y’igihe kw’amatike, byanagaragariye mu bwitabire kuko abarenga igihumbi aribo bari muri iki gitaramo, maze bagaragaza koko bakunda ibihangano bya Israel Mbonyi, bahimbaza Imana biratinda.

Mbonyi

Israel Mbonyi washimishije benshi

Abamucurangiraga

Yacurangirwaga n'itsinda ysanze mu Bubiligi

Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye na inyarwanda.com kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, yatangaje ko yatunguwe cyane n’ubwitabire bw’abantu baje muri iki gitaramo ariko anishimira byimazeyo uko cyagenze. At " Nanezerewe cyane kuko abantu bari benshi, twahimbaje Imana mu buryo bwimazeyo. Igitaramo cyitabiriwe cyane, ngira ngo ni kimwe mu btaramo Nyafurika byitabiriwe cyane hano,nishimye cyane."

Andi mafoto:

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Kwihangana byanze baza kumuhobera

Mbonyi

Ifoto barafotora !

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Ibyishimo bivanze n'amarira byari byose

Israel Mbonyi

Abantu bari benshi cyane kandi baryoherwa n'igitaramo

Mbonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Wawoooo!!Imana ishimwe pe!niyo itangiza umurimo ikanawusohoza koKo!Imana igusige amavuta igukoreshe ibirenze nibi uzenguruke isi Yose
  • 7 years ago
    Uku niko Imana ibigenza ku bantu bayo
  • Ntihabose Jean Baptiste7 years ago
    amen
  • rurangirwa.antoine7 years ago
    komeza muvandi uyikorere kukonibyose kuyikorera nokumuntuyizera ntakorwanisoni
  • muragwa 7 years ago
    courage mbonyi. ikomeze gukoresha impano imana yaguhaye neza
  • Perle 7 years ago
    Islael n umunyamugisha arasizwe twamugiriyeho umugisha,Imana ikomeze imwambike imbaraga.
  • 7 years ago
    Yooo komeza intabwe watangiye
  • karangwa7 years ago
    Byari byiza cyane Uwiteka ahimbazwe. Gusa ubu birarangiye nawe agiye kwigira muri Amerika, Mbese ibi MANA bizagarukirahe? Ko mbona abeza bose, ibyiza byose, abahanga bose, abasore ninkumi, abafite impano nziza bose barigira muri Amerika. Ubwo ururwanda ruzabaho rute koko? Mana dutabare, abacu begukomeza kudusiga mugahinda. PANAFRICANSIM na PATRIOTISM bikwiye kwigishwa abanyarwanda cyane.... nibitab' ibyo Urwanda tuzarusigira abanyamahanga mbandoga MUSINGA
  • MBONYI I.7 years ago
    wooow!ukwiriye gukundwa n'ISI yose!kuko utagize ubwiru impano yawe!Uwiteka akomeze akwagure cne no kumpera z'isi bose bamenye ko Uwiteka yagusize amvuta igikombe kirasesekara!binyibukije disi turi muri serena naranezerewe bitavugwa!nkwifurije ibihe byiza muri Christo Yesu no kuzagira iherezo ryiza nk'iry'abakiranutsi maze imirimo yawe ikaguherekeza!may God bless you endend!@MBONYI!
  • James7 years ago
    wouuuuuuu!!!!!!israel komeza inzira nziza watanjyiye unadusengera tuzagere ikirenge mucyawe!!Imana igukomeze!!
  • agarfk7 years ago
    handitse ngo uwiteka azi abe ,so imana ihabwe icyubahiro kandi ndabasabira mugire umwete wogukunda ibyimana kura i bindibintu byose ,mwirukakaho ,congez m broo god bless all wese waje kugufasha kuyiramya,
  • Mahoro7 years ago
    Erega abanyarwanda benshi belgik ntibagira ibyo bakora niyo mpamvu benshi bigira mumana kubera ko kujya munsengero aribwo benshi baba babonye umwanya wo gusohoka mumazu. Imbeho no kubura ibyo bakora bituma benshi birirwa munzu
  • Justice7 years ago
    Ubu se koko nkawe wiyise Mahoro iyo utinyuka ukemeza ko abantu Belgique ntacyo bakora urabatunze!!!ishyari.com ikindi igitaramo cyabaye samedi ntakazi kari gahari kuri benshi.Gabanya gusebanya no kuvuga ibyo utazi wo gakizwa we.





Inyarwanda BACKGROUND