RFL
Kigali

Kwicuza gusa kutajyana no kwihana ntikwarokora umunyabyaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2016 17:13
1


1 Samweli 24:17 Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe? Maze Sawuli acura umuborogo ararira.



(1 Samweli 26:21).Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk'umusazi kandi naribeshye bikabije!”

Iyi nsanganyamatsiko ifite amagambo akomeye kandi afite icyo avuze ku umugenzi ujya mu ijuru (kwicuza gusa, kwihana, kurokora, umunyabyaha)  Bibiliya itwibutsa ko abantu bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw'Imana (Rom 3:23) , Bivuze ngo umuntu wese wavutse ku bushacye bw’umugore n’umugabo akeneye gukurwa muri ubwo buzima bw’icyaha kimwomaho akimurirwa mu wundi muryango  w’abavutse ubwa kabiri (Yohana 3:3).

Kwisobanukirwa ko uri umunyabyaha ubwabyo  ni impano y'Imana, kuko hari ubwo umutima w’umuntu uhuma ukamushuka ko nta kibazo afite nyamara ari uwo kurengerwa n’ijuru kuko yituriye mu byaha, nyuma yo kwisobanukirwa icyiza kurushaho ni ugutera intambwe uva mu byaha, kuva mu byaha bikarushaho, Twasomye inkuru z'Umwami Sawuli, Yahize Dawidi incuro nyinshi agambiriye ku mwica,  ariko uko yamuhushaga ntiyaburaga Kwicuza ibyo yakoze, ukomeje gusoma biriya bice usanga yarariraga ariko amarira ye ntatume yihana urwango yangaga Dawidi, yakomeje kumuhiga kugeza apfuye.

Ni kenshi uzasanga abantu babaho nk’uyu mwami umuntu akora icyaha, mukanya gato yarokoka ingaruka zacyo cyangwa zimugezeho akarira amarira menshi ati nabikoreye iki? Ugasanga umugabo aca inyuma umugore we bamufata akarira cyane ati ni Satani kuko umugore wanjye ndamukunda, Undi akiba yafatwa akarira avuga ngo sinzi uko byaje, hari n’abavuga ko bizera Imana ariko bakiringira ibigirwamana bindi nyamara bahora bicuza, uku kubona ingaruka z’icyaha ukicuza iyo kudakurikiwe no kwihana ntacyo kumara kuko iyo impumu zishize ejo urongera.

Irembo rimwe Imana yatanze dukirizwamo ni Ukwizera Yesu, ukamwemerera akaba umwami w'ubugingo bwawe (Yohana 3:16), Uku kumwizera ntibivuze kuririmba ngo ndamwizeye, ntibivuze kujya mu idini ya Gikirisito, Ntibivuze guhabwa amasakaramentu cyangwa guhabwa inshingano mu itorero, Ahubwo ni Ukwakira ubuzima buzima, ni Ugupfa kubwa kamere, ugahamba ibya cyera ukazukana ubuzima bushya buhindutse, aha ntiwongera kwicuza gusa kuko wihanira kureka.

Hari benshi Bibiliya ivuga bateye iyi ntambwe bamenya ko ari abanyabyaha ariko barihana, twavuga nka Pawulo (Ibyak 9), Umukoresha w’ikoro witwaga Zakayo (Luka 19), uretse n’abo Bibiliya yandika natwe turi abahamya b’uko Yesu twamwizeye akaduhindura, ubu turi bazima Imana ishimwe.

Umusaruro uva mu kwihana gukurikira kwizera Yesu  

1.Uwizeye Yesu akihana arahindukira akagarukira Umwami Imana akareka ingeso mbi za cyera ( Ezek 18:30-32, Yesaya 31:6)

2.Kwihana gutera kwimura ibigirwamana muri wowe hagaturamo Imana ( Ezek 14:6)

3.Guhinduka Mushya (icyaremwe Gishya), Ukabaho mu buzima bushya, ukagira ubuhamya bushya (2 Abakorinto 5:17

4.Urangwa no kubahisha Imana binyuze mu mirimo mishya n’imbuto z’umwuka, imirimo ya Kamere irarimbuka ( Yohana15:8; Abagalatiya 5:22-23,

5.Kwizera ko wababariwe ugatura mu ijuru mu buryo bw'umwuka.

Ni agahinda gakomeye ku muntu uhora urizwa n’ibyo akora ariko kubivamo bikamunanira, cyangwa se uvuga ko yizeye Yesu ariko akarangwa n’imirimo ya kamere, icyo nifuriza bene abo ni uko uyu munsi batera intabwe imwe gusa yari isigaye, bakingurire Yesu yinjire mu mitima Yabo ubundi bamwemerere atware ubuzima bwabo maze barokoke umuriro w’iteka.

Yesu abahe umugisha Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoza7 years ago
    Yesu aguhe umugisha Mukozi W'Imana kdi Turushaho gufashwa n'inyigisho zanyu





Inyarwanda BACKGROUND