RFL
Kigali

Kwibuka24:Urubyiruko 100 rwa Revelation church-Remera rwasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2018 9:47
0


Muri iki gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rugera ku 100 rwa Revelation church-Remera rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rwunamira inzirakarenganze zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iki gikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwa Revelation of churches Family of God in Rwanda (REFDR) ishami rya Remera, bagikoze kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018. Bari baherekejwe na Bishop Butera Nkurunziza Eugene ukuriye itorero ryabo. Babanje gukora urugendo rwo kwibuka, barutangirira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, bakomereza ku Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside. Basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa, igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100. 

Revelation church

Babanje gukora urugendo rwo kwibuka

Bahakuye isomo ry'uko ibyabereye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi birenze ibitekerezo muntu, ndetse bahamenyeye ko hakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka. Musafiri Godfrey umuyobozi w'urubyiruko rwa Revelation church-Remera yavuze ko bateguye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi nka rumwe mu nzibutso nkuru z'igihugu cy'u Rwanda zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye yagize ati:

Kwibuka ni ngombwa birakwiye ko tutibagirwa amateka yaranze igihugu cyacu kandi n'abatayazi bagomba kuyamenya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi, twateguye uru rugendo rwo kwibuka ngo twibuke abacu, dukomeze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'igihugu cyacu muri rusange, tukizeze ko duhari nk'urubyiruko nk'amaboko yacyo duharanira kwiyubaka turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho. 

Ibi kandi tubikora nk'abakristo dushingiye mw'ijambo ry'Imana (Matayo 25:34-40) aho ritubwira ko dukwiriye kwita no guhagararana na buri muntu uri mu bihe atishimiye, (1Abakorinto 10:24) aha ijambo ry'Imana ritwibutsa ko tudakwiye kwizirikana ubwacu ahubwo tuzirikana n'abandi bose bari mu buzima butandukanye, (Abaroma:12:15) aha ijambo ry'Imana ritubwira ko twishimana n'abishimye tukababarana n’abababaye, izi ni zimwe mu mpamvu nyinshi zituma nk'abakristo dukora ibikorwa nk'ibi. Turakomeza kandi dushimira Imana nk'abanyarwanda ko idukunda ibyo bigaragazwa n'ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwibuka24

Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yakomeje agira ati: "Turashimira ingabo zahoze ari ari iza RPA ku bwitange bukomeye harimo no gutanga ubuzima bwabo kugira ngo bakize ubw’igihugu cyose bagahagarika Jenoside, ubutwari bwanyu ni bwo butugejeje ku byo tubona uyu munsi. Imana yo mu ijuru ni yo yabashimira neza mwakoze iby'ubutwari. Turashimira Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ibereye maso igihugu yo ishyiraho imirongo myiza yo kubanisha abanyarwanda no kubageza kw'iterambere rirambye,nyuma ya Jenoside imfubyi zitaweho, incike zasubijwe icyizere cyo kubaho binyujijwe mu bikorwa bitandukanye by’ububaka igihugu."

Revelation church

Bishop Butera Nkurunziza Eugene yaherekeje urubyiruko rwo mu itorero rye

Musafiri Godfrey yasabye abanyarwabda bose muri rusange gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagasigasira ibyiza byagezweho.  Yagize ati: "Turasaba urubyiruko, Amatorero n'Amadini ndetse n'abanyarwanda muri rusange ko twakomeza gusigasira inzibutso n'ibindi bikorwa byagezweho, kuba hafi y'imfubyi, abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'incike zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi."

Revelation church

Banatanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Bishop Butera, Nemeye Godfrey na Musafiri Godfrey)

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Musafiri Godfrey yadutangarije ko ari ku nshuro ya mbere bakoze iki gikorwa, gusa ngo ubushize baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: "Ni ku nshuro ya mbere gusa ubushize twasuye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Impamvu twakoze iki gikorwa harimo kwibuka abacu bazize Jenoside, kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kuko bamwe mu bo nyoboye bavutse nyuma ya Jenoside. Isomo twahakuye nuko ibyabereye mu Rwanda birenze ibitekerezo muntu, kandi twamenye ko hakiri imibiri y'abazize Jenoside itaraboneka."

REBA AMAFOTO

Revelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation churchRevelation church

Nyuma y'igikorwa bakoze bafashe ifoto y'urwibutso

Revelation church

Bishop Butera hamwe na Musafiri Godfrey ukuriye urubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND