RFL
Kigali

Kwibuka24:Oliver The Legend yasohoye indirimbo 'Umunsi wa 3' inkuru mpamo y'umuntu wabuze umubyeyi we muri Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2018 16:06
0


Manzi Olivier uzwi nka Oliver The Legend mu muziki yasohoye indirimbo nshya yise 'Umunsi wa 3', akaba ari indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y'umuntu wabuze umubyeyi we muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Oliver The Legend umwe mu bazamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse agendeye ku buhamya yari ahawe n'umuntu w'inshuti ye (atatangaje izina) wabuze umubyeyi we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abura umubyeyi we ku munsi wa gatatu wa Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukuvuga tariki 10 Mata 1994.

UMVA HANO 'KU MUNSI WA 3' INDIRIMBO YA OLIVIER THE LEGEND

Oliver The Legend ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko. Kuri ubu ari gusoza amashuri yisumbuye, akaba yiga mu ishuri rya Groupe Scolaire Remera Protestant aho yiga LEG ni ukuvuga; Litterature, Economics & Geography akaba agiye mu mwaka wa Gatandatu. M Olivier asengera mu itorero New Life in Jesus Ministries. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Oliver The Legend yahamagariye urubyiruko kwibuka baniyubaka ndetse bagasigasira ibyagezweho. Yagize ati: "Kwibuka bigomba kuba umuco kandi tugasigarisa ibyagezweho kugira ngo dukomeze kwiteza imbere nk'abanyarwanda."

M Olivier

Manzi Olivier uzwi nka Oliver The Legend mu muziki

Iyi ndirimbo 'Ku munsi wa 3' ya Oliver The Legend yanditswe na Issa Karinijabo. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo: "Amfurebye neza ampisha mu rwina dore nitangiriye Itama ubwoba ni bwinshi nditsa imitima. Ndumva imirindi y'ikivunge cy'abashushubikana mama ntibandora ariko we arambona arancira amarenga ngo nshinyirize batanca iryera. Hari ku munsi wa gatatu nzahora nibuka.

Mbigenze nte Mana y'i Rwanda mbese wagiye hehe ko nugarijwe, baragenza ubugingo bwanjye ngo baburangize wagiye hehe?. Ba baturanyi na ba bavandimwe, Ese Mana nzongera kubabona rwa rugwiro rwabatembaga ni urunigi ruzampora mu ijosi. Hari ku munsi wa gatatu nzahora nibuka. Mbigenze nte Mana y'i Rwanda mbese wagiye hehe ko nugarijwe baragenza ubugingo bwanjye ngo baburangize wagiye hehe?"

UMVA HANO 'KU MUNSI WA 3' INDIRIMBO YA OLIVIER THE LEGEND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND