RFL
Kigali

Kwibuka24: Ubuhamya bwa Musenyeri Kayinamura watumije inama agaha imbabazi abishe abe muri Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2018 13:06
0


Musenyeri Kayinamura Samuel umushumba mukuru w'itorero Methodiste Libre mu Rwanda akaba n'umuyobozi w'Inama y'Abaprotestanti mu Rwanda (Conseil Protestant Du Rwanda-CPR) yatanze ubuhamya bw'uko yahaye imbabazi abamwiciye abe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Musenyeri Samuel Kayinamura warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko bitari byoroshye kugira ngo ahe imbabazi abamwiciye umuryango we muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo yahoranaga umujinya mwinshi yari afitiye abamwiciye abe muri Jenoside, nyuma aza kubiganiraho n'umugore we, bafata umwanzuro wo kubaha imbabazi na cyane ko mu gihe cya Jenoside yabwiye Imana ko nimurokora azayikorera.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Musenyeri Samuel Kayinamura yaje gusubira iwabo i Nyamasheke, ahamagaza inama rusange y'abaturage ababarira abamwiciye bose, abo azi n'abo atazi, anategeka ko babasubiza amafaranga barimo babishyuza ku mitungo y'umuryango we yangijwe. Musenyeri Kayinamura iwabo ni ahitwa Butembo, Akagari ka Mubuga, Umurenge Gihombo, Akarere ka Nyamasheke akaba ari naho yigishije amashuri abanza kugeza muri Mata 1994. 

Image result for Samuel Kayinamura amakuru'

Musenyeri Samuel Kayinamura uyobora CPR

Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abasenga isengesho rya Data wa Twese uri mu ijuru kujya batinda cyane ahavuga ngo 'Utubabarire ibyaha byacu nk'uko natwe tubabarira ababitugirira'. Mbere yo gutanga imbabazi ku bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe abatutsi, Musenyeri Samuel Kayinamura avuga ko buri igihe iyo yabaga ageze kuri iryo jambo ngo yumvaga atsinzwe.

Musenyeri Kayinamura yaje kwegera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gihombo akomokamo amusaba gutumiza inama y'abaturage kugira ngo atange imbabazi ku mugaragaro. Nkuko Musenyeri Kayinamura yabitangarije Radio Inkoramutima, ibi yabikoze kugira ngo aruhuke mu mutima kuko ngo yumvaga ameze nk'umuntu urwaye, aho yahoraga yikoreye mu mutima amamwiciye ndetse nabo ubwabo (abamwiciye) ngo aho babaga bari kimwe n'imiryango yabo, nta mahoro babaga bafite mu mitima yabo.

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUSENYERI KAYINAMURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND