RFL
Kigali

Kwibuka24:Abakoze Jenoside bakwiriye kwigaya no kwihana-Bosebabireba mu ndirimbo 'Ntumpeho'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 15:01
0


Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, abahanzi banyuranye bakomeje kugenda batanga ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda by'umwihariko ku babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi.



Umuhanzi Theo Bosebabireba (Uwiringiyimana Theogene) uhamya ko yiboneye n’amaso ye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yifashishije indirimbo ye 'Ntumpeho' anenga cyane abateguye n'abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagaragaje ingaruka zinyuranye zatewe na Jenoside yakorewe abatutsi, asaba abanyarwanda bose muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ntizongere kubaho ukundi. Theo Bosebabireba avuga ko abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza no kwihana. Muri iyi ndirimbo 'Ntumpeho', Theo Bosebabireba yumvikana aririmbamo aya magambo:

Abakozi Jenoside bakwiriye kwigaya, abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza, abakoze Jenoside bakwiriye kwihana. Hari imiryango yazimye burundu, hari abafite ubumuga basigiwe nayo, hirya no hino mu Rwanda haracyariho ibimenyetso byayo, Jenoside ni mbi hari abo yagize incike, hari abo yagize imfubyi, Jenoside ni mbi ntikongere kubaho. Niba ubiba urwango mu bantu, ntumpeho, niba umena amaraso y'abanyarwanda, ntumpeho, kongera kwikora munda, ntumpeho, gusenya ibyo u Rwanda rugezeho, ntumpeho, niba uri umwanzi w'igihugu, ntumpeho, niba ubiba amacakubiri mu banyarwanda, ntumpeho.

UMVA HANO 'NTUMPEHO' YA THEO BOSEBABIREBA

Ubuhamya bwa Theo Bosebabireba 

Theo Bosebabireba avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yamugizeho ingaruka zikomeye kuko akibuka abe bahitanywe nayo bakarohwa mu kiyaga cya Muhazi ndetse bikaba byaramuviriyemo kubaho atazi umuntu n’umwe wo mu muryango wa nyina kuko bose ngo babishe hakabura n’umwe wo kubara inkuru. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yavuze ko yabonye byinshi cyane kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu buhamya bwe yadutangarije iby'itotezwa yahuye naryo mu mwaka wa 1990 akiga mu mashuri abanza aho ku ishuri yigagaho ngo abarimu bigeze kubakuramo imyenda yose nyuma yo kureba amarangamuntu y’ababyeyi babo. Nyuma yo kureba amarangamuntu y’ababyeyi babo ngo abarimu bababwiye ko babasanganye ibimenyetso by’ibyitso by’inyenzi bityo Bosebabireba na bagenzi be babakuramo imyenda yose nk'igihano.

UMVA HANO 'SINACECEKA' YA THEO BOSEBABIREBA

Theo Bosebabireba akomeza avuga ko bene wabo bo kwa nyina bari batuye i Gati na Ruhunda muri Rwamagana ko bose babishe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yakomeje avuga ko nyina yari yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko akaza kwitaba Imana nyuma. Nyina akiriho ngo yabajyanye iwabo kureba niba hari uwasigaye mubo mu muryango we, bagezeyo babura n’umwe wo kubara inkuru, batangarizwa ko bose baroshywe muri Muhazi. Yagize ati:

Burya rero hari icyo utari uzi, ubu ndinze ngana uku umbona, sinzi iwabo wa mama kandi hari hahari, barabishe bose barashira noneho kuko mama yari yatubyariye ahandi kure yaho mbere y’amahano yabaye, najyaga mbona basaza be baje kumusura ariko nyuma ntibagaruka kuko bose bapfuye. Mama nawe yaje gupfa (nyuma ya Jenoside), twebwe abana n'ubu ntituzi iwabo turacyashakisha gusa biragoye kuhamenya kandi hahari. Nanagiyeyo abantu baho barambwira ngo nta muntu n’umwe wasigaye kuko ngo babataye mu ruzi rwa Muhazi hitwaga i Gati na Ruhunda. Mama yari yararokotse apfa nyuma gato, aratujyana kureba iwabo ko hari uwasigaye tuhabura gutyo.

Nta n’umwe twashyinguye mu cyubahiro kuko ntitwahamenye gusa bavuga ko babataye mu ruzi. N'ubu mfite gahunda yo gusubirayo vuba nanashyizeho iperereza riracyakorwa. Nabonye byinshi nkiga amashuri abanza nabwo nakorewe itotezwa mu 1990 badutumye amarangamuntu y’ababyeyi twese ariko tuzizanye baducamo ibice bamwe barataha abandi basigara badukuramo imyenda yose ngo dufite ibimenyetso by’ibyitso by’inkotanyi cyangwa se sinye (signs) zituranga nabwo ntibyari byoroshye.

UMVA HANO 'SINACECEKA' YA THEO BOSEBABIREBA

UMVA HANO 'NTUMPEHO' YA THEO BOSEBABIREBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND