RFL
Kigali

Kwibuka24:Yesu Araje Family basohoye amashusho y'indirimbo irimo Yayeli bavuga icyizere bafite cy'ejo heza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 16:10
0


Korali Yesu Araje yo mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi, yakoranye indirimbo 'Dufite ibihamya' n'abakunzi bayo bahurira mu muryango Yesu Araje Family group bahumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iyi ndirimbo 'Dufite ibihamya' Yesu Araje Family group bayikoranye n'umukobwa witwa Yayeli ishyiga ry'inyuma muri Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri' n'izindi zinyuranye. Yayeli ni we ugaragara cyane muri iyi ndirimbo ya Yesu Araje Family group. Iyo uyirebye igitangira, hashira umunota wose ari Yayeli uri kuririmba.

Muri iyi ndirimbo 'Dufite ibihamya', aba baririmbyi bayiririmbye bavuga ko ibihamya ari byinshi bishimangira ko ejo h'u Rwanda ari heza nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane zisaga Miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Aba baririmbyi batangarije Inyarwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. 

Yayeli wo muri Kingdom of God Ministries

Yayeli mu mashusho y'indirimbo 'Dufite ibihamya

REBA HANO 'DUFITE IBIHAMYA' YA YESU ARAJE FAMILY GROUP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND