RFL
Kigali

Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda abasaba guharanira kwiyubaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 12:53
2


Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w'itorero Zion Temple ku isi yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.



Akoresheje urubuga rwa Facebook, Apotre Gitwaza yihanganishije abakomerekejwe na Jenoside yakorewe abatutsi, asaba Imana kubambika imbaraga ndetse no gukomeza imitima yabo. Yabasabye guhanga amaso ku Mana bagaharanira kwiyubaka. Yabamenyesheje ko Imana ibari hafi. Apotre Gitwaza yagize ati:

Amahoro n’Ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Imana igusange wowe wakomeretse, washegeshwe n’ibyo wanyuzemo, ikwambike imbaraga kandi ikomeze umutima wawe muri ibi bihe. Komeza uhange Imana yawe amaso, n'ubwo ibyabaye byabaye, haranira kwiyubaka, Ikuri hafi ngo ibigushoboze. Mukomere, mukomeza kwiyubaka.

Apotre Gitwaza

Ubutumwa Apotre Gitwaza yatanze muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Apotre Dr Gitwaza ni umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blssd5 years ago
    God bless you Man of God.
  • Gasabato jean5 years ago
    Imana ikomeze gusubiza icyizere abanyarwanda bakomerekenjwe najonoside yakorewe abatutsi 1994





Inyarwanda BACKGROUND