RFL
Kigali

Kwibuka23: Turebye aho tugeze ubu ntitwabura gushimira Imana n’ubuyobozi bwiza yaduhaye-Rev Baho Isaie

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2017 8:33
0


Rev Uwihirwe Baho Isaie akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi. Yagaye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba Imana ko yabamurikira n’umucyo wayo bakaba mu mwijima.



Mu butumwa yasangije abanyarwanda abunyujije ku Inyarwanda.com, Rev Baho Isaie, yatangiye yihanganisha abacitse ku icuma rya Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimiye Imana kubw’ibyiza bimaze kugerwaho n’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimiye Imana yahaye u Rwanda abayobozi beza. Rev Baho yatuye abanyarwanda ubutumwa buri mu ndirimbo ye 'Baho remix'. Yagize ati:

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, nongeye kwihanganisha abacitse kw’icumu, mukomere kandi ni muhumure,kuko bitoroshye kubura abawe ndetse no kwibuka ibyakubayeho...ariko ntibizongera kubaho ukundi. Twibuke abacu turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside turinda n’ibyo twagezeho. Ndagira ngo mbibutse ko kwibuka atari ugusubira inyuma ahubwo bidutera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ibyo twagezeho.

Sinabura kugaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nsaba Imana ibamurikire n'umucyo wayo bave mu mwijima bamenye ukuri bahindukire dushyire hamwe dukorere Imana kandi twubake igihugu.Turebye aho tugeze ubu ntitwabura gushima Imana kandi tutibagiwe n’ubuyobozi bwiza yaduhaye. Abanyarwanda bose mwihangane kandi dukomeze kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi nkuko byateguwe. Murakoze

UMVA HANO 'BAHO' YA REV BAHO ISAIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND