RFL
Kigali

Nelson Mucyo n’abandi baririmbyi 16 bo muri Gospel bahuriye mu ndirimbo y’ihumure bise 'Komera Rwanda'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2017 18:21
0


Umuhanzi Nelson Mucyo yahurije hamwe abaririmbyi 16 na we arimo baba 17, bakorana indirimbo y’ihumure mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Ni indirimbo bise ‘Komera Rwanda’ ikaba yumvikanamo abaririmbyi batandukanye basanzwe bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zinyuranye (worship leaders). Bamwe muri bo harimo Nelson Mucyo wanditse iyi ndirimbo, Diane wo muri True Promises, Serge Iyamuremye, Sam Rwibasira, Favor, Martin, Carine, Manzi, umugore wa Minani Rwema n’abandi.

Nelson Mucyo wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye Inyarwanda.com ko indirimbo bakoranye bise ‘Komera Rwanda’ ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, ariko bakanavuga ku bikorwa u Rwanda rwagezeho, bakanashimira Imana yashoboje abanyarwanda kubigeraho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi igahitana inzirakarengane z’abatutsi basaga miliyono imwe mu gihe cy’iminsi 100. Yagize ati: 

Intego yanjye nabanje guhuriza hamwe abayobozi b’amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana, mbahuriza mu itsinda twise Born to worship-Rwanda, mbasaba ko twakora indirimbo, ndayandika tujyana muri studio. Indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure ariko tukanavuga cyane ku bikorwa u Rwanda rwagezeho, tukavuga rero nk’abakristo tuti ibyo byose ni Imana yabisushoboje. Twageze ku bikorwa by’indashyikirwa, Imana yaturindiye igihugu, Imana yashyize u Rwanda ku mutima wa Afrika kugira ngo tubere umugisha ibindi bihugu.

Nelson Mucyo

Nelson Mucyo yakomeke avuga ko iyi ndirimbo ‘Komera Rwanda’ yatunganyirijwe muri studio yitwa Alpha and Omega, amashusho akaba azagera hanze mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kuko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2017 ari bwo bafashe amashusho yayo.

UMVA HANO 'KOMERA RWANDA' YAHURIWEMO N'ABARIRIMBYI 17 BO MURI GOSPEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND