RFL
Kigali

Kwibuka23: Korali Light Gospel yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Rabagirana Rwanda’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2017 11:48
0


Korali Light Gospel ikorera umurimo w’Imana mu itorero Bethesda Holy church yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Rabagirana Rwanda’ irimo ubutumwa buhumuriza ndetse bugakomeza imitima y’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Emile Rutagengwa umuyobozi wa Light Gospel choir yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu yo kwandika indirimbo bise ‘Rabagirana Rwanda’ ari gahunda ngarukamwaka bagira aho bakora indirimbo ijyanye no guhumuriza no gukomeza imitima y’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2017 bafite intego yo kubwira abanyarwanda ko uyu ari umwaka wo kurabagirana kw'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yagize ati:

Intego nyamukuru dufite uyu mwaka wa 2017; turabwira abanyarwanda ko uyu ari umwaka wo kurabagirana kw’igihugu cyacu mu ruhando mpuzamahanga. Nubwo igihe cyatambutse mu myaka yashize nta jambo (abanyarwanda) twari dufite ariko iki ni cyo gihe cyo kugirira amahanga umumaro, abafite imitma itinya ko byazongera (Jenoside),nibahumure aho igihugu kigeze ni umugambo ukomeye w’Imana.

REBA HANO 'RABAGIRANA RWANDA' YA LIGHT GOSPEL CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND