Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017 ku munsi w’umuganda rusange, itsinda Girls Impact Ministries rigizwe n’abakobwa bo muri Women Foundation Ministries ryakoreye umuganda ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Abakobwa bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda bari 53, bose bakaba babarizwa muri Women Foundation Ministries, umuryango watangijwe ndetse ukaba uyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera. Aba bakobwa bagize Girls Impact Ministries bahagurutse i Kigali saa moya za mu gitondo berekeza ku rwibutso rwa Ntarama, bagezeyo bakora isuku kuri urwo rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umwe mu bayobozi ba Girls Impact Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yagiz ati: "Icyari kigamijwe ni ukwifatanya n’abanyarwanda bandi mu kwibuka akarengane kakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ikindi ni ugukangurira urundi rubyiruko kwitabira ibikorwa bya Leta kuko ari yo maboko y’igihugu."
REBA AMAFOTO Y'IKI GIKORWA
Abagize Girls Impact Ministries bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Ntarama
Girls Impact Ministries mu gikorwa cy'umuganda ku rwibutso rwa Ntarama
Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside
AMAFOTO: Girls Impact Ministries
TANGA IGITECYEREZO