RFL
Kigali

Ubutumwa bw’ihumure bwa Apotre Paul Gitwaza ukumbuye kubona ibikomere byatewe na Jenoside bikira mu banyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2016 17:46
4


Mu gihe u Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Intumwa Paul Gitwaza umuyobozi w'itorero Zion Temple na PEACE PLAN, kuri ubu uri mu ivugabutumwa mu gihugu cya Israel, yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda by'umwihariko abagifite ibikomere.



Apotre Dr Paul Gitwaza atangaza ko ahora yifuza kubona ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi bikira, abanyarwanda bakabana mu mahoro no mu rukundo. Yavuze ko amakuba nta muntu atageraho ariko ko iyo yakuigezeho uba ukwiye kuyakuramo isomo. Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati:

Bavandimwe, bene data, Yesu ashimwe, Kuri iyi nshuro ya 22 nk’abanyarwanda twibuka Genocide yakorewe abatutsi ya 1994, aho nk’igihugu twibuka abanyarwanda barenga miliyoni bazize uko bavutse, mfashe uyu mwanya kugirango nsabe ababuze ababo bakundaga gukomerera mu Mwami wacu Yesu.

Mu by’ukuri nubwo bitoroshye kwibonamo imbaraga mu bihe nk’ibi, Imana yo ishobora kubakomeza no kubaha ihumure tutabonera ahandi. Igihe nk’iki n’igihe nanone cyo gusubiza amaso inyuma kugira ngo tuhakure amasomo, nk’umubwirizabutumwa bwiza mpora nkumbura kubona igihe ibikomere byatewe na genocide bizomoka, nkanifuza kubona imitima y’abanyarwanda isakayemo urukundo rw’Imana ruzira urwango, amoko, ingengabitekerezo ya genocide ndetse n’ibindi bikomoka ku mubi.

Amasomo akomeye twakwiga mubyatubayeho nk’ishyanga ni menshi, ariko ndavuga isomo rimwe ryitwa: “ Inyungu ziva mu makuba”. Amakuba nta muntu numwe atageraho, n’ubwo umuntu yagerageza kuyikingira uko ashoboye, amaherezo amugeraho. Amakuba n’umwanzi duhorana buri munsi. Iyo rero tudashoboye kumurwanya uko bikwiriye, twiyemeza kumwigiraho ibyaduhesha amahoro no gutera imbere. Bibliya rero itwereka umusaruro twakura mu makuba. Reka turebe indangagaciro twakuramo mu magambo ahinnye

Abaroma 5:3-5: Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

Biblia ivuga ijambo rikomeye kandi riremereye ngo:

1 Twishimira no mu makuba yacu.
Ntabwo dukwiye guheranwa na gahinda ngo kaganze ubuzima bwacu bwose. Turacafite amahirwe yo gukora byinshi kandi byiza, byakagombye kubuza amahoro sekibi, ndetse akabona ko ibyo yakoze nta nyungu nini yabivanyemo. Rero mu makuba twaciyemo dushyiremo icumba cy’ibyishimo. (Yakobo 1:2)

2 Amakuba atera kwihangana
Imbuto yo kwihangana ikomoka mumakuba. Abihanganye basaruye ibyeze kandi barya ibihiye. Ibyo Imana igufitiye ni byinshi, wowe wihangane gusa ( Yakobo 5:7)

3 Kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza
Iyo umuntu azi kwihangana, abasha no kunesha ibimugerageza. Iri jamabo: ” kunesha ibitugerageza” ubundi rivuga”: kuba umuntu ufite umutima wa kigabo, urangwa n’ubunyangamugayo (Character) yakuye mukugeragezwa n’ubuzima, akaba afite inararibonye, bigatuma ashobora guha abandi amasomo y’ubuzima, no kuberaka ibyiza bakora.

4 Kunesha kugatera ibyiringiro
Uko igitsika ubwato mu nyajya kibasha kuyihagarika mumuhengeri ngo itarohama, ni iko n’ibyiringiro ari indanga gaciro itsika umutima wacu mubihe bikomeye tuba ducamo. Umurinzi yiringira kubina igitondo; umuhinzi akiringira guasrura, umunyeshuri akiringira kubona impamyabushobozi, umubyeyi akiringira kubyara, Etc…Bigatuma umuntu asubika iminsi kubera ibyiringiro. Ubuzima bw’Umuntu bukomezwa no guhora bw’Iringira ibyiza biri imbere. Hari igihe bimwe twiringira bitaboneka tugacika integeke. Ariko ibyiringiro bifite imizi mu Makuba ntibikoza isoni (Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni).

5 Hirya y’ibyiringiro hari ubuzima bwuzuyemo “Urukundo”
“ Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe” Umuntu wese ufite ibyiringiro duhabwa n’Umwami wacu Yesu Kristo yisanga murukundo rutembeshwa n’Umwuka Wera rukuzura imitima yacu. Kandi urwo rukundo, ubwarwo n’Imana.

Imana ntiyigeze ivuga ko ari imbaraga nubwo ifite imbaraga, cyangwa ko yitwa umunyabwenge nubwo ubwenge bukomoka kuri yo, icyakora Imana yavuze ko ari “Urukundo”, nkaba nshishikariza abanyarwanda kurangwa n’urukundo rw’Imana rugasakara mu mitima yacu kugira ngo iterambere ryacu ribe ryubatse ku musingi nyakuri.

Imana ibahe ihumure kandi ikomeze imitima yanyu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • baby eve7 years ago
    yooooh urakoze mukozi w'Imana koko haracyari ibyiringiro ububutumwa bunyongereye intege mubugingo Imana ikomeze ikuzamure ubarikiwe
  • Hp7 years ago
    Urakoze
  • 7 years ago
    Amen
  • 7 years ago
    Ngo isi yose iri kwibuka jenoside? Muransetsa





Inyarwanda BACKGROUND