Muri gahunda yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera ryakoze ijoro ryo kwibuka risozwa n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe kuri uyu wa 25 Kamena 2016 kuva Kimironko berekeza ku rwibutso rwa Kibagabaga.
Kuri uyu wa 6 tariki ya 25 kamena 2016, itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera basoje igikorwa cyo kwibuka abakristo b'itorero ryabo bazize Jenoside yakorewe abatusti mu 1994, hakaba hibutswe abasaga 63 bakomoka mu miryango ya Gikristo yo mw’itorero rya ADEPR.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Rev Niyonzima Alex uyoboye Itorero rya ADEPR mu karere ka Gasabo yavuze ko nkuko buri paruwasi ya ADEPR isabwa kugira urukuta rw’urwibutso, na ADEPR Remera ari muri urwo rwego yubatse urwo rukuta bafunguye kuri uwo munsi. Yagize ati”
Inkuta z’urwibutso ni gahunda ya ADEPR yateguye ku rwego rw’igihugu ko buri paruwasi yajya ikora urukuta rw’urwibutso bagashyiraho amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri ako gace”
Umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Gasabo, Rev Niyonzima Alex yakomeje avuga ko itorero rifite uruhare runini mu kubaka u Rwanda ariko by’umwihariko mu kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside.
Bafungura ku mugaragaro Urukuta rw'Urwibutso
Umushumba w'itorero ry'Akarere ka Gasabo acana urumuri rw'icyizere
Umushumba w’Itorero rya ADEPR Remera, Rev Pastor Kwizera Elysé, yavuze ko bo urukuta rw’urwibutso bubatse rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri. Yagize ati:
Twubatse urukuta rw’urwibutso ruhagaze agaciro ka miliyono imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000) tukaba kandi twaremeye n’umuntu umwe mu barokotse Jenoside, tukaba twamuhaye ibifite agaciro k’ibihumbi magana abiri(200.000)”
Rev Kwizera Elyse yasoje avuga ko igikorwa cyo kwibuka gifasha itorero kugira ngo ribashe kwirinda kungwa mu mutego abakristo ba cyera baguyemo. Tubibutse ko iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka aho basobanuriwe amwe mu mateka yaranze igihugu cyacu.
Abakristo bo mu itorero rya ADEPR Remera bibutse abakristo b'iryo torero bazize Jenoside, mu gikorwa basoje kuri uyu wa gatandatu kuwa 25 Kamena aho hakozwe urugendo rwo kwibuka bava ku murenge wa Kimironko berekeza ku rwibutso rwa Kibagabaga.
Andi mafoto mu gikorwa cyo kwibuka cyakozwe na ADEPR Remera
Bakoze urugendo rwo kwibuka
TANGA IGITECYEREZO