RFL
Kigali

Kwambara imyambaro migufi mu rusengero ni uburenganzira cyangwa kwiyandarika?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/03/2015 4:47
24


Imyambarire y’abakobwa n’abagore muri iki gihe ntivugwaho rumwe na benshi. Bamwe bavuga ko basigaye bakabya kwambara imyenda igaragaza ubwambure, ibifatwa nko guta umuco ariko wabaza ba nyiri ubwite bakakubwira ko ari uburenganzira bwabo. Kugeza ubu ariko iyi myambarire isigaye inagaragara mu nsengero.



Hambere mu rusengero hari ahantu hubahwa cyane, kuburyo ugiye kwiyambaza Imana yitwararikaga kuva mu ntekerzo kugeza ku myambarire.

Muri iyi nkuru  ntituri bugaruke ku bishushanya inyuma bakagaragara neza , nyamara mu mitima rusibana, ahubwo turibanda ku myambarire isigaye yarahinduye isura ku gitsina gore muri rusange, kugeza nubwo imyenda migufi cyane isigaye inambarwa ahambarizwa Imana.

Bamwe mubaganiriye na Inyarwanda.com, ntibavuga rumwe kuri iyi myambarire yadutse yo kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’abagore. Iyo bigeze ku bayambara  bagiye kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero ho biba ibindi bindi.

 Hari abemeza ko ari uburenganzira bwa buri muntu kwambara imyenda yumva ashaka , urundi ruhande rukemeza ko bidakwiriye ko umuntu ugiye mu rusengero yakwambara imyenda igusha bagenzi be mu cyaha no mu bishuko.

Abavuga ko ari uburenganzira bwabo  babivugaho iki?

Clementine (Izina tumuhimbye) yagize ati”Biriya mbona ari ugukabya, Imana ntireba imyambaro ahubwo ireba umutima w’umuntu. Ushobora kuba ariyo myambaro wikundira, ukaba wanayijyana gusenga ntakibazo kandi Imana ntikubareho icyaha.”

Diane yamwuganiye agira ati” Ikibazo si imyambaro. Ushobora kwambara iyo bita miremire , nyamara ibyaha ukora bindi bikaba ari byo byinshi. Kwibanda ku myambarire abantu badahinduka nicyo kibazo. Umutima umunetse kandi wihannye rwose niwo Imana iba ikeneye,  ntikeneye imyambaro igenda ikubura hasi kandi umuntu ari umunyabyaha ruharwa.”

Nubwo hari abemera ko imyambarire atari ikibazo, hari amadini amwe n’amwe atemerera abayoboke bayo(Abagore n’abakobwa) kuza mu rusengero bambaye imyambaro igaragaza imiterere y’imibiri yabo cyane cyane ikurura abagabo.

Imyambarire mu nsengero

Imyambaro nkiyi ni imwe isigaye yambarwa n’abagore mu nsengero cyangwa mu bitaramo bihimbaza Imana cyangwa ibiterane

Ubwo yagarukaga kuri iyi ngingo mu kwezi kwa Kanama 2014, Apotre Gitwaza ,  intumwa y’Imana akaba ari n’umuyobozi w’itorero rya Zion Temple, mu nyigisho ye  yacyashye bikomeye abakobwa bajya mu nsengero bambaye imyambaro ibagaragaza uko bateye, ibyo benshi bita kwiyambika ubusa.

Kuva icyo gihe nkuko umwe mu bakristu b’iri torero yabidutangarije, buri wese ajya gusengera muri uru rusengero yambaye imyambaro kuri we avuga ko ihesha Imana icyubahiro.

Uretse Apotre  Gitwaza , hari n’abandi bantu twaganiriye bagaya byimazeyo abambara imyenda migufi , mu gihe bagiye mu rusengro.

Ababigaya bo  babisobanura gute?

Claude agira ati”Hari abayambara kubera akamenyero ko kwambra imyenda migufi kuko aba ariyo basanzwe biyamabarira. Ariko igice kinini ni ababikora bagamije kwiyerekana uko bateye, bityo nk’abakobwa bakaba bahabonera abagabo dore ko muri iki gihe abantu basigaye bajya mu rusengero bategenzwa na kamwe.”

Kubyerekeranye n’ingaruka mbi y’iyi myambarire , Claude asanga ituma abagabo bagira irari kandi bakarigirira mu nzu y’Imana , ubusanzwe hakwiriye kubahwa cyane, bityo bikaba byaha satani icyuho cyo kuyobya imitekerereze y’uyobejwe n’ibyo abona kandi yari yaje kwihana, kuramya no guhimbaza Nyagasani.

Claude yunzemo ati” Iyo ugiye mu nzu y’Imana uba wagiye kwiyeza no kwegerana nayo. Biragoye rero ko byagushobokera kandi uko uhindukiye ucumura, wareba hirya ugacumura, ucumuzwa n’ abagore n’abakobwa baba baje bambaye ibidatandukanye n’iby’abakobwa bicuruza

Mariya we agira ati” Inzu y’Imana itandukanye n’utubyiniro cyangwa ahandi hantu hose abantu bishimishiriza. Njye mbona umuntu akwiriye kujya mu rusengero yikwije, kugira ngo adateza bagenzi be ibishuko,hanyuma mu yindi minsi akambara iyo myambaro migufi nkuko abyifuza nubwo nabwo ntabishima kuko hari benshi bisigaye bigayisha.”

Umubyeyi w’umugore  ugaragara nkaho akuze we yabitubwiye muri aya mgambo” Uwambaye iriya myambarire aba yumva ntacyo itwaye nyamara kirahari kandi kizarimbuza benshi. Iyo umukobwa  cyangwa umugore yambaye ziriya mpenure, birangaza abantu cyane cyane abagabo ndetse na bagenzi be, bamwifuza(Abagabo), abandi bamwibazaho(abagore). Icyo gihe Ijambo ry’Imana wamuntu warangaye ntaba akirikurikiye, kandi no muri Bibiliya biranditse ko umuntu uzagusha mwene se azabona ishyano.”

Uyu mubyeyi yunzemo ati” Erega handitswe ngo ntituri abacu ngo twigenge, buri wese agiye akora uko umutima we umubwira, hadakurikijwe Ijambo ry’Imana, urusengero rwazaba nka rwa rundi Yesu yasanze bararuhinduye iguriro.”

Nubwo iyi ngingo y’imyambaro migufi yambarwa n’abagore mu nsengero itavugwaho  rumwe, n’umuco Nyarwanda ntushyigikira ko umugore cyangwa Umwali w’i Rwanda yerekana ibice ubundi bikwiriye kubonwa n’umugabo wamukoye gusa.

Nawe ufite uko ubibona. Ese imyambaro migufi yambarwa n’abagore ndetse n’abakobwa mu nsengero hari icyo itwaye? Ni uburenganzira bwa buri muntu kwamabara ibyo ashatse cyangwa ni ukwiyandarikira ahantu hagenewe gusengera Imana?

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay9 years ago
    niba koko abakristu-kazi bose bemera bikira mariya bajye bambara nkawe,naho ubundi bimeze nko kujya muri boite de nuit shame on you girls
  • Wizzle9 years ago
    Nonese niba nkiyo foto yarafowe abo bakobwa mbona Bari mu rusengero ibo sagahomamunwa Koko??birababaje Umuntu ugiye gusenga yambaye atya aba afite abadoimoni birari ryubusambanyi muriwe.
  • yego9 years ago
    ariko namwe ye, so what? ibyo uba wagiye gusenga ajye asenga, naho uba wagiye kureba ajye areba, ubwo buri wese azajya atahana inyungu zamuzanye.njye njya nibaza kenshi iyo abantu baharira ku myenda, ubuse ko abakurambere bacu bajyendaga amabere ari hanze kandi bakumva ntacyo bibatwaye, abagabo bajyaga kurugamba ntamakariso bambaye ya majipo cg imyitero yabo yapfukama ukabona ibintu birarereta(hari ifoto nabibonyeho) ubuse ko bumvag ntacyo bitwaye kandi ko bitari icyaha, buse bimbwe tujya tuvuga ngo twambare nk iby'umuco gakondo ko nyine bo batagiraga ikibazo cyo gushyira amabere n utubuno hanze,ugasanza umuhungu yambaye agahisha imbere naho inyuma ni akabuno kijyendera, ubu se tubyambaye ngo twiyibutse umuco gakondo wacu byaba ari icyaha? ko bo babyambaraga kandi yari imyambaro yabo rwose ibabereye, kandi hari na byinshi mu bihugu by Africa babyambara rwose iyo bari kwizihiza umuco wabo, so uku guharira kw imyambara ngo imeze itya n itya kabisa mujye mukuvamo,buri wese yambare uko yumva bimuhaye amahoro,hanyuma nuwagiye muri business ze akore icyamujyanye apana kurebuzwa,usibyeko na byo nta ribi niba yumva kurebuzwa bimunejeje kuko hari abameze batyo, njye nanga imyambaro miremire kuko ntinyura ntanubwo mba nisanzuye nyambaye, ariko mini robe,jupe or shorts aho niho hanjye kandi simbyambara ngo hagire undeba,mbyambara kuko ngomba kwambara imyenda nk uko nuwakwambara birebire aba yiyumva nyine.tx
  • 9 years ago
    Aha si murusengero please ntimugasebye inzu yimana
  • ok9 years ago
    Njye narumiwe ni abantu b'iki gihe bahora bitwara, bavuga, bakora nkaho bageze mw'ijuru kandi bari mw'isi, batwaza Imana ibitabo cyangwa ye ijambo ryiza barenze umusaraba(bageze k'umusaraba ndetse baranahurenga). nk'uyu wiyise Yego ushigikira amafuti gusa. Uretse n'umwana w'umuntu ni abamarayika misiyo bohorerejwemo n'uwiteka yarabananiye bituma imana irimbura sodoma na Gomora. none wowe ngo ugiye gusenga ajye asenga, ni uwagiye kureba ajye areba! ibyo uvuga wishingikirije iki? wambaye ibyuma? uri murusengero se we bimuvanyeho kuba umuntu? Pastor uri kubwiriza ariya imbere si umuntu nk'abandi? iyo ari kubwiriza areba intege z'uwo mukobwa wambaye atyo imbere ye, urumva we si kigeragezo muba mumuhaye? maze ukarenga ukemeza amafuti nkayo? gusa nibutse ko nabyo biri mu nzira zimwe dayimoni anyuzamo kugira ngo agushe abakozi b'imana mugihe cya materaniro. ubikoze wese nawe mu mugenzuye muzasanga hari umwe mubakozi ba satani rwihishwa, afite icyo agambiriye muri we kiva kwa sekibi. Gusa reka nibwirire abadamu bashatse kandi nongere mbinginge mvuga ni" menya uwo uriwe kuko uba warahinduye statut. waravuye mubya abana urashaka ,urabyara. menya guhesha icyubahiro umugabo wawe mu myambarire, ndetse no gutanga uburere bwiza k'urubyaro rwawe. njye mfite imyaka 40 narashatse, kandi nkunda umugore wanjye cyane ariko nimba ari ikintu kizaneranya nawe niyo myambarire. kandi aho ngeze aha abagabo bose binshuti zanjye twaganiriye nta numwe nari numva wishimira ko umugore wambara imyenda igaragaza intege ze ahantu atari murugo.
  • SUBIZA9 years ago
    Ni uburenganzira.
  • Kevin9 years ago
    ok kwambara ibyumuntu ashatse nuburenganzirabwe koko ariko ntabwobikwiyeko umuntu yajyamunzuyimana yambaye ibyoyishakiye kuko bituma abamubonabose bibagiraho ingaruka zokudakurikirana ibyamuzinduye nubwo akenshi bihindura ibitecyerezo byigitsina gabo ariko nabagenzibe bamubona nabontibabura kumwibazaho so iminsi 6 irahagije yoguhaza ugushaka kumuntu akigomwa umwe wokucyumweru byamunanira kujya munzuyimana nabyo akabireka kuko nogusengantawubihatira umuntu ariko nanone bikaba akarusho kubabyeyi ntamubyeyi ufite urubyaro wokwamabara atikwije bitera isoni cyane cyane wenda abakobwa byagira agahengecyero ariko ababyeyibo nurundi rwego. ubundi tuziko uburere bwabana buturuka kubabyeyi especially babamama nibaza rero uburereyaha abanabe nkabubura ntabwo bikwiye pe! bosinomurusengero gusa aharihohose ntabwo bitanga isura nziza namba.
  • karara9 years ago
    Ok iby'imyambarire abantu bagerageza kubivugaho rumwe ariko baba bigiza nkana. None ariya mafoto aragaragaza abakobwa bambaye, simbihamywa. Ibyo bambara byose, byakwihanganirwa ariko mu rusengero bajye birinda kubera abandi ikigusha, ngo batume uwaje gusenga atangira ingeso mbi mu bitekerezo kandi tuzi ko iyo utekereje ikibi uba warangije gucumura Kandi kuvuga ngo nibyo nkunda si ukuri kuko muri sosiety hari ubwo usabwa se conformer aux normes . ariko biba agahomamunwa none na ba bibi babigezemo, Imana ikomeze itumurikire.
  • yves9 years ago
    Ntibikwiye
  • 9 years ago
    Nikimwe mubimenyetso vyibihe!
  • irakoze yves 9 years ago
    reka iyo myambaro nayigaye kbs siyo murusengero abo ntibaramenya akamoro kumuchrito murusengero murakoze
  • jill9 years ago
    None se ko ndeba mwakoresheje ifoto yo muri Serena Hotel, hariya ni mu rusengero?
  • NIZEYIMANA Valentin9 years ago
    Muri rusange turabinenga kuko ari ubushotoranyi ku bantu baba bazinduwe no kwegerana n'Imana.Ariko ikigaragara ni uko ayo mafoto mutweretse yo atafatiwe mu rusengero.Niba ntibeshye ayo yaba yarafatiwe mu gitaramo cya Kidumu.Ni ukujya rero mukoresha amafoto yagaragaye aho mushaka kuvuga hato hatazabaho gukabya.Thanks!
  • shyaka clever abdul qadri9 years ago
    Nukwiyandarika rwose kuko bituma nabaje gusenga bibatera gucumura
  • 9 years ago
    muramenye!no mu nsengero se basigaye bahakururira abagabo ra?!!
  • irambona severin9 years ago
    Abasenga basenge, abadandaza badandaze, buri wese akore muga yibuke impera. Umuco usa nuwushirwa inyuma. Uwugiye yambaye vyugusamaza abagira marketing ntabagiye gusenga. Umwami niyaza azashwiragiza ibidandazwa mu ngoro yiwe kuko itateguriwe urudandaza. ariko kuvyihaniza gikwiye kuba icawese, si Gitwaza canke uwumuvyeyi, abarongozi. kuko bayoboye canke barongoye abantu bafise umuco. Imana idufashirize abo bigoye.
  • daddy 9 years ago
    Naringiye gusubiza uyu wiyise yego arko mbonye bamunsubirije,., urazana wowe ibya kera kera se ko babigaragazaga imyenda itari yaza,., ngo kwibuka umuco wa kera wagiye se ujya kubyambarira muri musee mu rusengero se niho bibukira imico ya kera,??
  • Dangerman9 years ago
    Ariya maguru uyafite ntiwabura kuyerekana .....hhhhhhh
  • Imberehimbere9 years ago
    Nibashake bambare ubusa buriburi,bafpa kutazasagarira.......
  • Ntuiyenabo J de Dieu9 years ago
    biragatsindwa gukeza abami babiri niba ari imana dukorera mureke twerure abe ariyo dukorera gusa. kuko iyomyambarire idahesha imana icyubahiro





Inyarwanda BACKGROUND