RFL
Kigali

Kuki tujya dufuhirwa ifuhe ryo mu buryo bw'Imana ? Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2018 6:02
2


Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo. Tugiye kubagezaho ijambo ry'Imana mwateguriwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira. Ni inyigisho ifite umutwe w'amagambo ugira uti: "Kuki tujya dufuhirwa ifuhe ryo mu buryo bw'Imana?"



Dusome Ijambo ry’Imana "2 Kor 11: 1-3 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire, kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.

Ijambo GUFUHA Rikoreshwa buri gihe ku bantu bakundana, aho umwe aba yifuza kukwiharira, Ntiyifuza ko hari Uwo wakwegurira umutima wawe wundi atari we, ntanezezwa n’ibimenyetso cyangwa ibikorwa by’urukundo wakwereka cyangwa wakorera undi , niho tuvuga ngo Runaka arafuha, Umugore Iyo abonye umugabo hari abandi akunda kumurutisha aramufuhira, Umugabo nawe bikaba uko....Mu buryo bw’Imana naho ni kimwe, Imana ijya ifuhira abo ikunda.

IKorinto abo Pawulo yandikiye, wari umujyi utuwe hafi n’abaturage 500,000 wahurirwagaho n’ibiraro bibiri bituruka ku Nyanja ebyiri ( Mer Egée na Mer Ionienne) hahuriraga abacuruzi batandukanye, baturutse imihanda yose, bigatuma rero abantu benshi b’ikorinto bagenda biga imico itari iyabo, kubera uru ruvange benshi batangiye Guta indanga gaciro za gikirisitu bari baratojwe, batinyuka ibyaha, Pawulo abandikira hari nyuma y’uko batangiye kwicamo ibice bahangana bamwe bati turi Aba Apolo na Petero, Maze Abandikira ababwira ati " Apolo ni iki, Kefa ( Petero) ni iki cg Pawulo ko Umukuru Ari Yesu (1 Abakorinto 3:1-4).

Pawulo rero akomeza abwira iri torero ati "Ndabafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko mwadukanye izindi ngeso mbi, mwadukanye indi mico itari iyo twabigishije, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo. Iyi ntigisho kubwacu itwigisha byinshi cyane ko uyu mwuka wo kwirema ibice, guhangana byatangiye gucengera mu itorero ry'Imana, nyamara natwe Imana yaduhaye agakiza, yadukuye mu byaha aho twari mu buretwa bw’Ibyaha idukuzayo imibabaro ya Yesu, idukuzayo Inkoni yesu yakubiswe, idukuzayo rya kamba ry’amahwa, kubw’uko yadukunze cyane, ariko Ibabajwe n’abayiteye umugongo.

Hari byinshi bituma hariho, ifuhe ku bantu b’Imana.

• Iyo abantu bakundana bahana umwanya wo kuganira : Tugikundana n’Imana twajyaga tuyiha umwanya tukaganira nayo, ariko Irafuha kuko yatubuze. 
• Iyo Ukundana n’umuntu umuririmbira uturirimbo tw’urukundo, imitoma, ibisingizo : Uku niko wajyaga Uzinduka kare usenga cyane ngo Mana Nziza kurusha Baali, Mana Isumba ryangombe, Nzahora nguhimbaza, Uri inshuti yanjye, None Ko utakiyiririmbira Ni inde uririmbira ?

• Inshuti iyo zikundana zihana impano zidashira, Naho zaba zidahenze ariko Inshuti yawe ikanezerwa : Cyera Nawe impano zahoraga mu nzu y’Imana, uyitura amaturo, amashimwe Munzu yayo wahoraga ufite impano wayizaniye . Ariko ifugufuhira kuko yakubuze ?

• Inshuti zihorana udushya (Surprise): Nawe wajyaga uyitungura ugasura abarwayi, wajyaga uyitungura ukabyuka igicuku uyiramya, wajyaga uyitungura Ikayihimbira uturirimbo dushya ikunezererwa, ariko yarakubuze.

Benedata, Imico y’abanyamahanga irimo kubuza benshi kunezeza Imana yabo, ijambo ry’Imana mu 1 Kor 16: 13 riratuburira ngo Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze, Benedata, Hari impamvu Imana ivuga ibi, Wowe nayo mufitanye umubano wihariye mwahoranye ariko Ibihe byarahindutse ! Ikibazo, iyo aba ari ukubireka gusa, Ikibabaje ni uko ahatari umwuka wera Kamere ishibuka, aho Imana yakuburiye, Satani we akubona ku buryo bworoshye.

Imana irafuha, Ntiyifuza ko winjiranwa n’indi myuka mibi, n’aho waba mu mijyi y’abanyamahanga kuko wamenye Imana, uzakomera maze ukore iby’ubutwari. Kuko Uri Itabaza uzamurikira abari mu mwijima bawuvemo. Erega iyo uri inshuti y’Imana, uryoshya ibibishye kuko uri umunyu w’Isi. Aho urumuri rumuritse umwijima urahunga. 
Imana inyuze muri Pawulo ntago yacyebuye Itorero ry’ikorinto gusa ahubwo yanandikiye abaroma 12: 2-3 ati:

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera., uko guhindagurika ni na nako kuyiteye natwe kudufuhira,, kuko irababaye, ibindi warundukiyemo irabibona nk’amahabara wayizanyeho.

Ariko irakubwira iti ’Ndacyagukunda" Ngarukira Ngufitiye urukundo , mu gitabo cyo kuva 20: 5 naho yafuhiye abikubitaga imbere y’ibigirwamana, iti “Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga, Imana iturengere.

Benedata turacyafite amahirwe kuko Tucyumva ibi, Ndabinginga mbwirijwe n"umwuka ngo “ Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima, Ntimukifatanye n’imirimo y"ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane ( Efeso 5:10-11).

Imana ibahe umugisha kandi idushoboze kurushaho kuyikunda.

Yesu abahe Umugisha. Ernest RUTAGUNGIRA

Ernest Rutagungira

Umuvugabutumwa Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamariza6 years ago
    Yesu aguhe umugisha mukozi w'Imana.
  • Robert 6 years ago
    Amin





Inyarwanda BACKGROUND