RFL
Kigali

Kuki Korali Shalom itatumiye Hoziyana ngo bafatanye mu gitaramo iherutse gukora, aho ntibaba batumvikana?-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2017 10:30
0


Tariki 5 Ugushyingo 2017 ni bwo korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo yahuriyemo n'abahanzi Dominic Ashimwe na Alex Dusabe na Ntora worship team. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi ndetse bakorwaho cyane binyuze mu ndirimbo z'aba baririmbyi.



Korali Shalom ikorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Nyarugenge ahazwi cyane nko mu Gakinjiro ahasanzwe habarizwa korali Hoziyana yanditse amateka muri iki gihugu dore ko ari imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri ADEPR. Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Serena Hotel, kirangwa n'umuziki w'umwimerere uryoheye amatwi n'amaso y'abari muri iki gitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert" cyo kubyina itsinzi y'ikaruvari aho Shalom yari irimo no gufata amashusho ya album yayo nshya izamurikwa umwaka utaha muri 2018. 

Shalom choir

Korali Shalom mu gitaramo iherutse gukorera Serena Hotel i Kigali

Kuba korali Shalom yarakoze igitaramo nk'iki kiri ku rwego rwo hejuru ntifatanye na korali Hoziyana yayibanjirije mu murimo ndetse bakaba babarizwa mu rusengero rumwe (ADEPR Nyarugenge), ukongeraho no kuba Hoziyana ari korali yubashywe cyane muri ADEPR, ukabihuza n'amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko aya makorali yombi ashobora kuba atabanye neza dore ko ngo buri imwe yirwariza yaba ku byuma no ku bindi korali ikenera, Inyarwanda twabajije perezida wa korali Shalom impamvu batafatanyije na Hoziyana, Bwanakweli Richard adusubiza muri aya magambo: 

Hoya twabwo dufitanye beef (kutumvikana) twatumiye amakorali yose yo muri Kigali, ari Hoziyana irahari, kumanura za Cyahafi, Gitega ahantu hose twatumiye amakorali menshi kandi yose arahagarariwe abaperezida bayo barahari n'abaririmbyi bayo barahari. Hoziyana kugeza uyu munsi ntabwo twagirana beef, ni abantu beza kandi twigiye ku birenge byabo, ni bakuru bacu kandi turabakunda, nta n'ikintu cyatuma hari igisika cyaza hagati yacu kuko twese turi abakozi b'Imana kandi dutahiriza umugozi umwe kandi twamaze gusobanukirwa neza yuko dufite ingororano ku Mana, ni yo mpamvu tutagomba kugira ikintu cyadutandukanya. 

UMVA HANO ICYO PEREZIDA WA KORALI SHALOM YATANGAJE

Image result for Korali Hoziyana adepr

Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita bitwa Shalom choir.

Shalom choir

Igitaramo cya korali Shalom cyaritabiriwe cyane

UMVA HANO ICYO PEREZIDA WA KORALI SHALOM YATANGAJE

REBA HANO 'MANA YO MU IJURU' YA SHALOM CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND