Korali Bethel ikorera umurimo w’Imana mu itorero EPR Kiyovu ifite umwihariko wo kuba itemerera ab’igitsinagore kwisiga ibirungo no kudefiriza mu gihe itorero EPR ribyemerera abakristo baryo. Inyarwanda.com yabajije abayobozi b’iyi korali impamvu bahisemo gukumira abagore n’abakobwa badefirije n’abisize ibirungo.
Kugeza ubu hari benshi mu bakristo ba EPR bifuza kujya muri korali Bethel ariko bakazitirwa no kuba batabasha kubaho batisize ibirungo ndetse batadefirije. N’ubwo korali Bethel yahisemo kugendera kuri iryo tegeko, andi makorali yo muri EPR Kiyovu yemerera abaririmbyi bayo kudefiriza no gusiga ibirungo ku munwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yabajije Uwizeyimana Samuel uyobora iyi korali impamvu bashyizeho iryo tegeko, atangaza ko byari ukugira ngo ubutumwa bwabo butagira inkomyi. Cecile umwe mu bayobozi b’iyi korali yatangaje ko bahisemo kuguma uko Imana yabaremye kugira ngo nibazajya bajya kuvuga ubutumwa bwiza mu giturage, abantu b’aho bajye babisangamo aho kugushwa n’uko bateye inyuma.
Twabihisemo ku bw’impamvu twumvaga yadufasha tugakora neza umurimo w’Imana. Korali Bethel igenda ahantu henshi hatandukanye, niba tugiye mu giturage abantu bo mu giturage ntabwo badefirije twumvaga ibyiza ari uko twagira impuzankano yo kuba Naturelle (kuguma uko Imana yabaremye nta kindi bongereyeho) tukavuga ubutumwa ahantu hatandukanye kandi twumva ko buri wese yakwibonamo.Twabihisemo kugira ngo bitaba nk’imbogamizi ku butumwa bwiza dutambutsa mu ndirimbo.
Ushobora kujya ahantu ugasiga ubabwirije ubutumwa ariko uko bakubonye bitewe n’imyumvire ni abaturage ni ahantu kure aho kugira ngo ubahe ubutumwa bwiza ahubwo wenda bagasigara bakwibazaho bakanakuvugaho n’ibindi, rero twe Bethel choir twumvise ko aho kugira ngo tugire inkuru mbi y’ubutumwa bwiza, twaba naturelle (karemano). Ariko si ukuvuga ko ababikora twabatera amabuye.
Uhuriye mu nzira n'abaririmbyi ba korali Bethel wahita ukeka ko ari abo muri ADEPR
Nyuma yo kuvuga ko bahisemo iryo tegeko kugira ngo ubutumwa bwabo bwakirwe neza n’abo mu byaro, babajijwe niba bazajya bakomorera abaririmbyi babo igihe bagiye kuvuga ubutumwa bwiza mu banyamujyi, batangaza ko bidashoboka kuko ibyo bahisemo badateze kuzabivuguruza. Bagize bati:
Byaba ari ikibazo, tugiye tujya kuririmba aho hantu handi tukabanza guca muri Salon kugira ngo badukoreho neza nitujya mu cyaro tubikureho. Ibi bintu tujya kubyemeza mu 1996 hari n’ahantu wageraga babona umugore yaboshye imisatsi cyangwa se yadefirije, mu cyaro ugasanga ni we bari kuvugaho (bamunenga).
Inyarwanda.com yabajije niba andi makorali yo muri EPR aramutse yemeye kugendera mu murongo wa korali Bethel, byabashimishima, badutangariza ko babyemeza cyangwa se batabyemeza, ngo ntacyo byaba bibabwiye. Uwizeyimana Samuel perezida w’iyi korali yagize ati ”Muri EPR ntabwo byaba itegeko, nta kintu bivuze abaririmbyi bo muri EPR bose baramutse baretse kudefiriza no kwisiga ibirungo. Uyu mugore Cecile (Umugore utari udefirije ndetse nta n'ibirungu yisize) umuteretse hariya i Kigali, ubutumwa yavuga buri wese yabwumva ndetse agiye no mu giturage ha handi imyumvire itari yatera imbere, ha handi bagifite imyumvire yo hasi, nabwo Cecile yavuga ubutumwa bukagenda."
Ntabwo ari korali Bethel ifite amahame yihariye mu itorero rya EPR ahubwo hari n’indi korali yitwa Vuzimpanda yo mu itorero rya EPR Gikondo, na yo ikaba isaba abaririmbyi bayo kutadefiriza no kutisiga ibirungo. By’akarusho, ngo iyo umuririmbyi wayo yaje kurepeta cyangwa se gusenga yisize ibirungo, ngo bamujyana ahiherereye bakamwoza ku munwa, bakamukuraho ibirungo byose yaje yisize kugira ngo ataza gucumuza abari bwumve ubutumwa mu ndirimbo z’iyi korali. Andi mahame nk’aya tuyamenyereye muri ADEPR aho ari itegeko ku baririmbyi bose bivuze ko nta n’umwe ushobora kwisiga ibirungo cyangwa se kudefiriza, yaba ari mu rugo iwe cyangwa se yagiye mu ivugabutumwa.
Bamwe mu bagize korali Bethel yo muri EPR Kiyovu
Tubibutse ko tariki 1-2 Mata 2017 kuri EPR Kiyovu hazabera igiterane cya korali Bethel cyo kumurika Album yayo ya mbere y’amashusho yiswe ‘Mutitirize’, iyi Album DVD ikaba igiye kujya hanze nyuma y’imyaka 22 aba baririmbyi bamaze bavuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Abakobwa n'abagore ba korali Bethel bategekwa kuguma uko Imana yabaremye ntibisige ibirungo ndetse ntibadefirize
TANGA IGITECYEREZO