RFL
Kigali

Kuki Bishop Olive Murekatete yimitswe wenyine, abamwungirije n’umugabo we AIP Bernard ntibimikwe?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2017 14:59
2


Mu Rwanda kimwe no mu bihugu binyuranye cyane cyane mu matorero y’ububyutse (Revival churches), bimaze kumenyerwa ko iyo umupasiteri umwe azamuwe mu ntera akimikirwa kuba Bishop cyangwa Apostle, himikwa n’abandi bamwungirije ukongeraho n’uwo babana nk’umugabo n’umugore.



Ni nyuma yaho kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017, Olive Murekatete Esther yimitswe nk’umushumba ku rwego rwa Bishop (Musenyeri) w’itorero Shiloh prayer mountain church mu Rwanda mu birori byabereye muri Marriot Hotel. Bishop Olive Murekatete yimitswe wenyine muri uwo muhango, umugabo we AIP Ndaruhutse Bernard ntiyasukwaho amavuta ndetse ntihagira undi mushumba wundi mu itorero Shiloh prayer mountain wimikwa.

Shiloh prayer Mountain church

Bishop Olive hamwe n'umugabo we AIP Bernard

Ntabwo ari ihame ko niba umugabo abaye Apotre, umugore we agirwa Bishop, gusa ni ikintu kimaze kumenyerwa mu matorero y’ububyutse ari hirya no hino ku isi. Usanga iyo umwe yabaye Bishop, mu itorero habonekamo abandi bakozi b’Imana basengerwa ku nshingano z’ubupasiteri, imihango ikabera umunsi umwe cyangwa se bagategura undi munsi wihariye wo gusengerwa kwabo.

Mu matorero menshi ariko iyo umugabo yabaye Bishop, umugore we na we ahita yimikwa akaba Revelend. Iyo umugabo yabaye Apotre, hari uhitamo kwimika umugore we ku rwego rwa Bishop. Ibi ni nako bigenda ku bagabo igihe abagore babo bazamuwe mu ntera bakimikirwa kuba ba Bishop cyangwa se Apotre.

Iyo uganiriye n’abakozi b’Imana batandukanye ukababaza impamvu iyo umwe mu bashakanye yimitswe, na mugenzi we ahita yimikwa, kandi wenda nta muhamagaro yahawe wo kuyobora itorero, bagutangariza ko umugabo n’umugore ari umubiri umwe, bityo umwe ngo iyo azamuwe mu ntera mu murimo w’Imana, na mugenzi we aba agomba kwimikwa kugira ngo bafatanye umurimo w’Imana bari mu bumwe nk’uko Imana yabagize umwe.

Kuki umugabo wa Bishop Olive atasengewe ngo abe Pasiteri, ese abamwungirije bazimikwa ryari?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bishop Olive Murekatete yabajijwe impamvu yasengewe wenyine, umugabo we (AIP Ndaruhutse Bernard) ntiyimikwe mu gihe bombi ari umubiri umwe, adutangariza ko umugabo we igihe cyo kwimikwa kitari cyagera. Abamwungirije bo, yadutangarije ko hari gutegurwa undi munsi wo kubasukaho amavuta no kubasengera. Bishop Olive Murekatete yagize ati:

Ntabwo tuzi umunsi (hazasengerwa abanyungirije)ariko birimo birateganywa kuko mbere yo kwimikwa ntabwo biza gutyo bazahabwa amahugurwa (training), bigishwe bamenye ibyo bagiye guhagararamo ibyo ari byo. Rero kuba umutware wanjye (AIP Ndaruhutse Bernard) atimikanywe hamwe nanjye ntabwo umuhamagaro we uragera, nugera isaha yageze na we azimikwa (azasengerwa abe umupasiteri).

Bishop Olive Murekatete yimitswe nyuma y’imyaka 7 amaze atangie itorero Shiloh Prayer mountain church, itorero yatangije akiri umukobwa ariko ubu akaba yarashatse umugabo ndetse akaba aherutse kwibaruka imfura ye. Icyo gihe atangiza itorero, yaratutswe ategwa iminsi, azira gutangiza itorero ari umukobwa.

Tubibutse ko Bishop Fidele Masengo uyobora Four Square Gospel church ari we wasutse amavuta kuri Bishop Olive Murekatete akamuha inshingano zo kuba Bishop mu birori byitabiriwe n’abapasiteri banyuranye barimo Bishop Rugagi, Apotre Abraham Bizimana, Bishop Innocent Nzeyimana, Rev Rwibasira n’abandi.

Bishop Olive Murekatete

Bishop Olive mu gusukwaho amavuta yo kuba Musenyeri

Bishop Olive

Ubwo Bishop Masengo yimikaga Bishop Olive, umwana uteruwe ni uwa Bishop Olive

Shiloh prayer Mountain church

AIP Ndaruhutse Bernard umugabo wa Bishop Olive yarambuye ibiganza ku mugore we

REBA HANO AMAFOTO YANDI YO MU IYIMIKWA RYA BISHOP OLIVE MUREKATETE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • January7 years ago
    Ndabikunze cyane..wamugani mbona abandi biba otomatik uyu mushumba ndamukunze
  • gatera7 years ago
    les escros gentils





Inyarwanda BACKGROUND