RFL
Kigali

Kuki ari twe twaba impamvu yo gutukwa kw’izina ry’Imana ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/09/2017 20:09
3


Basomyi ba Inyarwanda.com turabasuhuje mu izina rya Yesu. Nkuko dukunze kubagezaho inyigisho z'abakozi b'Imana batandukanye, uyu munsi tugiye kubagezaho inyigisho yateguwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira.



Inyigisho ya Ev Ernest Rutagungira ifite umutwe w'amagambo ugira uti Kuki ari twe twaba impamvu yo gutukwa kw’izina ry’Imana?. Fata umwanya usome iyi nyigisho kandi nta kabuza irakubera umugisha. 

Abaroma 2: 21-24 “Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero? Ko wirata amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.

Ijambo ry’Imana ni itabaza ry’ibirenge byacu, ni umucyo utumurikira mu nzira tunyuramo tujya ku mana (Zaburi 119:105) ni yo mpamvu tudahwema kuryisunga, kurikurikiza no kuryigisha abizera bose, kugirango dukomezanye bityo hatagira utana akayoba akava mu byizerwa. Twatangiye dusoma imirongo micye iboneka mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma, nyuma yo kubona ko benshi muri bo batewe n’ubuhenebere bwo kwimura Imana, batangira kuzirura ibizira, maze abihanangiriza abibutsa ko badakwiye gutukisha izina ry’Imana mu bapagani ko ahubwo aribo ba mbere bakwiye kwera imbuto zikwiriye Uwihannye, bakabera abanda icyitegererezo cyiza.

Icyubahiro cy’Imana cyahozeho, kiriho kandi kizahoraho, n’aho abantu benshi bayigomeka ho, yo izahora ari iyo kubahwa gusa ingaruka zo ntizabura kugera kuri bene abo. Umwami Dawidi yimuye Imana mu mutima we ayigomeka ho nibwo yasambanyije Batisheba muka Uliya, arangije yica uliya, Iki Cyaha cyababaje Uwiteka Imana, n’ubwo Dawidi yaciye bugufi agasaba Imana imbabazi akabwira  Umuhanuzi Natani wari umutumweho ati “Nacumuye ku Uwiteka.” Uwiteka yatumye natani ngo amusubize ati “Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe,Ariko kuko wahaye abanzi b'Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw'icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.” (2 Samuel 12: 13-15).

Ernest Rutagungira

Ev Ernest Rutagungira 

Kuva mu gihe cya Dawidi, igihe cya Pawulo na Magingo aya, Abatukisha izina ry’Imana bagenda biyongera bitewe ahanini n’abitiriwe izina ry’Imana bakora ibitandukanye n’ibyo bigisha bigaha urwaho abahakanyi rwo kuyituka no  kuyisuzugura, ndetse bikabera umupaka abandi benshi bifuzaga kuva mu byaha ngo bahungire kuri Yesu, Ariko uyu ni umuburo kuri bene abo kuko Imana ntizabura kurakazwa nabo.

Kuki twaba impamvu yo gutukwa kw’izina ry’Imana ? kuki twakwigisha abandi kureka kwiba twe tukiba, Kuki Twasambana kandi twigisha ko ari icyaha? Kuki twaba abicanyi nyamara inyigisho zacu zerekana ko turi abantu b’Imana, Ntibikabeho y’uko dushimisha Imana ururimi gusa ariko imitima yacu ngo ibe kure yayo, Ese ubwiza n’Ibyiza twakurikiye ku mana kuva cyera twayibibuzeho ? Kuki nta kikidukururira kuyikorera ? Kuki abantu bayizinukwa ku bwacu ?

Dukwiye kugarura imitima yacu yatannye tugahuma none ubu tukaba turarikira ibyonona, Imana y’imbabazi iradushaka ngo dukire, Bitari ibyo ndahamya ko atazakomeza guceceka, nk’uko itanga imigisha kubayubahishije, abayitukisha nabo umuvumo wabo urahari, twibuke amagambo Yesu yasubije abigishwa be avuga kubagusha abandi, Matayo 18:6-7 ati “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga rwagati. Mbega ngo isi iragatora kubera ibigusha abantu mu byaha! Ibigusha abantu ntibizabura kubaho, ariko umuntu bizaturukaho azaba agatoye.

Bakozi b’Imana benedata, ndabifuriza ko twakwambara imbaraga z’umwuka wera turusheho guhamya Imana twizeye, amagambo yacu ase n’ibikorwa byacu, maze dutegerezanye Kwizera ingororano z’abanesheje.

Murakoze Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutoni C6 years ago
    Yesu aguhe umugisha!
  • Callixte K6 years ago
    Uretse n'iby Biranagayitse kumva umuntu nka Pasta wibye Frw y'itorero cg Bank Mwisubireho kabisa. Murasebya Imana
  • Francois Xavier 5 years ago
    Amen Amen! Ijambo ni itabaza kandi ni umucyo! Utarigenderamo birumvikana ko arorongotana akaba yanasitara akagwira ikizamwica. Ariko bene abo utihana ngo ahindukire areke ibyo arimo ku munsi w'urubanza azabona ishyano! Icyakabaye kiza ni uko yaba atarigeze kumenya inzira yo gukiranuka ! Imana iguhe umugisha cyane





Inyarwanda BACKGROUND