RFL
Kigali

Kuki Apotre Gitwaza anenga abahanzi ba Gospel bakorana indirimbo n’aba secular kandi we yarifashishije Kanyombya?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2017 10:10
9


Apotre Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi aranenga abahanzi ba Gospel bakorana indirimbo n’abahanzi bakora umuziki usanzwe (secular music) kuko ngo indirimbo baba bakoranye nta cyo zifasha abazumva mu buryo bw’Umwuka.



Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa ni umushumba mukuru za Zion Temple ku isi akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana dore ko afite indirimbo zinyuranye zubaka imitima ya benshi. Mu minsi micye ishize ni bwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Mana kiza bene wacu’ aya mashusho akaba agaragaramo Kanyombya aho aba yitwa Ntabwirwa, uyu akaba ari umwe mu bantu b’ibyamamare hano mu Rwanda, uzwi nk'umukinnyi w'amafilime akaba n'umunyarwenya.

Tariki 20 Gashyantare 2017 kuri Hilltop hotel ni bwo Apotre Gitwaza yahuye n’abahanzi basaga 30 bo muri Gospel abaganiriza ku nsanganyamatsiko igira iti “Subira ku gicaniro” aho yatumije iyo nama ku giti cye adatumwe n'andi matorero kuko ngo yashakaga ko bagaruka ku gicaniro, bakajya bakora umuziki, bagamije kumanura icyubahiro cy’Imana kuko ari bwo batera imbere ndetse n’amasezerano Imana yavuze ku Rwanda agasohora. Iyi nama yayitumije nyuma y'intambara y'amagambo yari imaze iminsi hagati y'abahanzi n'abapasiteri aho abahanzi basabaga ko bajya bahembwa n'insengero zabo bakagabana ku maturo kuko nabo bakora umurimo w'Imana kimwe nk'uko abashumba bawukora.

Tonzi

Tonzi yari muri ayo masengesho, gusa yari yaryumyeho yirinda kugira icyo atangaza

Muri ayo masengesho yamaze hafi amasaha arenga ane, Apotre Paul Gitwaza yanenze abahanzi ba Gospel bakorana indirimbo n’aba secular aboneraho kubacyaha abasaba ko ababikora babihagarika. Apotre Gitwaza yavuze ko atiyumvisha impamvu umuhanzi wa Gospel yakorana indirimbo n’umuhanzi wa secular gusa ngo byaterwa n’icyaba cyabateye gukorana indirimbo. Yabasobanuriye umumaro bafite ku itorero no ku gihugu, abasaba kutivanga n'abadakijijwe kuko ari bwo bazamanura icyubahiro cy'Imana. Yagize ati:

Mufite Mandate yo kumanura ubwiza bw’Imana muri iki gihugu cyahuye n’ibibazo byinshi. Blessings (Imigisha) tuzayibona bitewe n’uko turamya Imana kandi ibyo bizaterwa na mwe, rero isi nitangira kubajyana, ya mandate yanyu ntizaba ikigezweho, ibyo Imana yavuze kuri iki gihugu (u Rwanda) ntibizaba bikigezweho. Ni yo mpamvu rero nari ndimo ntinya ko mwivanga n’ab’isi. Kuki ntakorana na Gaby Kamanzi, kuki ntakorana na Tonzi, akenshi abo dufite ntitubaha agaciro, mwebwe mwifatanyije ubwanyu mwakora ibintu bikomeye, Amen. Ndabasaba bene data ngo ikintu cyose mukora mujye mubanza kwibaza niba kimanura ubwiza bw’Imana. When you fail your mission, the whole nation will fail. Nimumanure icyubahiro cy’Imana murebe ko za Cancer zitagenda, murebe ko za SIDA zitagenda.

Apotre Gitwaza yunzemo ko mu gihe bagiye gukorana indirimbo n'umuhanzi wa secular, intego yabo ibaye iyo guhesha Imana icyubahiro, ngo nta kibazo, gusa hano wumvaga atabyemera ko bakorana indirimbo na cyane ko akenshi abahanzi ba Gospel bakorana n'aba secular izi ndirimbo, ahanini ngo baba bishakira kumenyekana (gushaka hit) bityo akaba adashyigikiye ko abahanzi ba Gospel bakorana indirimbo n’aba Secular kuko akenshi birangira bibameneye amavuta bikaba byabaviramo kuva mu gakiza.

Patient Bizimana

Patient Bizimana yumva impanuro za Apotre Gitwaza

Apotre Gitwaza yatanze urugero rw'ukuntu byaba bidahuye Patient Bizimana aramutse akoranye indirimbo na Jose Chameleone

Apotre Paul Gitwaza yabahaye urugero rw'ukuntu byaba bitajyanye igihe Patient Bizimana yaba aramutse asubiyemo indirimbo ye 'Menye neza' akayiririmbana na Dr Jose Chameleone. Yagize ati "Ibaze Chameleone arimo kuririmbana na Patient Bizimana 'Menye neza' kandi uzi ko (Chameleone) yasinze, mu by'ukuri iriya ndirimbo yabo yagufasha.?"  Yavuze kandi ko bitumvikana ukuntu wabyinana n’umuntu mu ndirimbo ya Gospel, mu kanya ukamubona ari kumwe n’abakobwa bambaye ubusa. Yagize ati:

Ushaka guhitinga (gushaka hit cyangwa kwamamara) wabikora (wakorana indirimbo n’umuhanzi uririmba umuziki usanzwe (secular) ariko amaherezo bizangiza ubugingo bwawe, mwebwe (bahanzi) musenge Imana, erega burya natwe Imana idufasha guhitinga, muri abasitari ku izina ariko mwihangane Imana izabibuka n’amafaranga aboneke, mukomeze mube inyangamugayo mu bukene murimo gukoreramo ivugabutumwa.

Apotre Gitwaza avuga ko aho yakwemerera abahanzi bahimbaza Imana gukorana indirimbo ya Gospel n’aba secular ari igihe baba bashaka gutambutsa ubutumwa bwiza ku bantu bari mu bihugu by’abarabu aho usanga muri ibyo bihugu batemera abavuga ubutumwa bwa Yesu, icyo gihe ngo ni bwo yabashyigikira. Ahandi yabemerera ngo ni igihe baba basabwe na Leta gutanga umusanzu wabo ku nsanganyamatsiko runaka yaba yatanzwe na Leta,bagatambutsa ubutumwa ku benegihugu.

Ntabwo Apostle Gitwaza anenga gusa kuba umuhanzi wa Gospel yakorana indirimbo n'uririmba secular, ahubwo anavuga ko abahanzi ba secular banyuzamo bakaririmba indirimbo za Gospel, na byo atabyemera kuko nta mavuto izo ndirimbo ziba zifite bitewe n'uko umubona arimo kuramya Imana ariko mu kanya ukamubona mu ndirimbo ze zindi yasinze cyangwa se ari kumwe n'abakobwa bambaye ubusa. Iyi ngingo ariko na yo ntivugwaho rumwe kuko hari abakristo benshi bamushyigikiye ariko hakaba hari n'abandi bavuga ko ari inzira nziza yafasha abo bahanzi kugenda bayoboka Imana.

http://inyarwanda.com/img/201702/attachments/1487604014_gitwaza2.jpg

Ifoto y'urwibutso yafashwe na Lewis wa Inyarwanda.com aho Apotre Gitwaza yari kumwe n'abahanzi yahaye impanuro

Apotre Gitwaza afite icyizere ko umuziki wa Gospel mu Rwanda uzaca k’uwa Secular!

Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko abizi neza ko umuziki wa Gospel mu Rwanda abantu benshi batawemera ndetse n’abapasiteri bakaba badashyigikira abahanzi, gusa ngo igihe kirageze, umuziki wa Gospel utere imbere ndetse ngo yatangiye kubona ibimenyetso aho ngo mu ndege, mu tubari, mu biriyo,. basigaye bacuranga indirimbo za Gospel. Yabahaye urugero rw’uko Gospel ari yo iri imbere muri Kenya,abaha icyizere ko no mu Rwanda ari ko bigiye kumera. Yagize ati

Icyakora na mwe (abakora Gospel) mwatangiye (gutera imbere), umuntu asigaye ajya no mu makwe no mu biriyo, wajya no mu tubari ugasanga harimo indirimbo z'Imana. Nagiye mu ndenge numva harimo indirimbo z’Imana, nagira ngo mbabwire ngo ntimwihebe.(,..)Na mwe murimo murahitinga (kwamamara), muri aba star bakomeye ariko bakorera Imana, muri aba star ku izina ariko amafaranga na yo azaza.

Image result for Apotre Gitwaza amakuru

Apotre Gitwaza afite icyizere ko umuziki wa Gospel uzaca kuri secular hano mu Rwanda

DORE BAMWE MU BAHANZI BA GOSPEL BAMAZE GUKORANA INDIRIMBO N'ABA SECULAR

Kugeza ubu abahanzi nyarwanda ba Gospel bamaze gukorana indirimbo za Gospel n’aba secular ni benshi.Hari Theo Bosebabireba wakoranye indirimbo na Ama G The Black ndetse akongera agakorana indi na Senderi International Hit, hari Aline Gahongayire wakoranye indirimbo na Knowless Butera, Riderman n’abandi, hari Bahati Alphonse na Bahati Steven bakoranye indirimbo na King James, hari Bobo Bonfils wakoranye indirimbo na Christopher, Regy Banks wakoranye na Bruce Melody, Adrien Misigaro wakoranye na The Ben na Meddy, Rev Kayumba wakoranye na P Fla na Jack B, Brian Blessed wakoranye na Jules Sentore, Serge Iyamuremye wakoranye indirimbo na Odda Paccy, hari n’abandi benshi.

Kuki Apotre Gitwaza anenga abakorana indirimbo n’abahanzi ba secular kandi na we yarifashishije Kanyombya?

Amashusho y’indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Gitwaza agaragaramo Kanyombwa ari umusinzi aho bigaragara ko aba yaguriwe inzoga n’abamushyize muri iyi ndirimbo,ibintu bitavuzweho rumwe na benshi mu bakristo kuko hari ababinenga bakavuga ko Gitwaza atari akwiye gukoresha Kanyombya wagaragaye muri iyi ndirimbo nk’umusinzi,na cyane ko uyu mugabo atari yakakiriye agakiza icyo gihe ubwo aya mashusho yafatwaga mu mwaka wa 2016.

Gushyira Kanyombya mu ndirimbo ya Gospel, hari bamwe babifata nk’uko umuhanzi wa Gospel yakorana indirimbo n’umuhanzi wa secular, ibintu Apotre Gitwaza avuga ko bitamanura Ubwiza bw’Imana. Umwe mu bavugabutumwa waganiriye na Inyarwanda.com yagize ati 'Ko Apotre Gitwaza anenga abahanzi ba Gospel bakorana n'aba secular, kandi na we yarakoranye na Kanyombya?."

Ni nyuma y’aho Apotre Gitwaza atangaje ko gukorana indirimbo ya Gospel n’umu secular, nta cyo byungura mu buryo bw’Umwuka abantu bareba ndetse n'abumva ubwo butumwa buba buri mu ndirimbo bakoranye. Aha akaba ari ho wahera wibaza icyari kigamijwe mu gushyira Kanyombywa mu ndirimbo ya Apotre Gitwaza, byongeye uyu munyarwenya Kanyombya akagaragaramo yanyweye inzoga ndetse yasinze. Hano bamwe bavuga hari gukoreshwa undi muntu utari icyamamare muri secular ariko na we ntanywe inzoga nyakuzinywa nk'uko Kanyombya yabikoze mu mashusho y'iyi ndirimbo.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Apotre Gitwaza ngo atigeze agira uruhare mu guhitamo Kanyombya kugira ngo ajye muri iyo ndirimbo ahubwo akaba yaratoranijwe n’abari bashinzwe umushinga w’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Apotre Gitwaza. Ibi ariko byagora benshi kubyumva na cyane ko hari abavuga ko uko bimeze kose indirimbo ijya hanze ari uko nyirayo yabanje kureba uko imeze cyangwa se akaba yizeye abo yahaye ubwo burenganzira.  

Image result for Kanyombya amakuru

Kanyombya ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Apotre Gitwaza

KanyombyaKanyombya

Kanyombya agaragara mu ndirimbo ya Apotre Gitwaza ari umusinzi

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhahahah7 years ago
    VA KUMUTUBUZI SHaaaa
  • Max7 years ago
    "Kujya mu gitaramo cy’abapagani ndumva ntabikugiraho inama,..sinifuza kukubona urimo kuririmbana n’aba Luck Dube,Koffi Olomide.. ngira ngo aho ngaho natwe (abashumba) twaba dutandukiriye, gusa pasiteri wawe akugiriye inama yo kujya kuririmba yo nta kibazo". Ubwo se murumva ayo magambo adasobanutse nshuti banyamakuru. Mwamubajije impamvu yabikoze abasobanurira gute? Njye numva impamvu z'ikintu cyose gikozwe hagomba kubazwa nyiri kubikora hanyuma mukabona kuduha igisubizo. Kuko umuntu wari uhibereye avuga ayo magambo niwe wakubwira uko abyumva kuko icyo kibazo ntibakimubajije kuko bari basobanukiwe icyo ashaka kubabwira. Murakoze.
  • Nana7 years ago
    Ariko mwabanyamakuru koko igihe mwahereye mwandika kuri uyu mugabo ntimuruha?toujours mushakisha amakosa mwamuvugaho nyamara Imana Ikamurinda njye sindi umu kristu wo muri eglise ye.ariko mbona asenga kabisa njya nkurikirana ibyo yigisha kuri internet,ikindi muba mubikora mushaka ngo abanzi be babone ibyo bavuga koko.sibyiza pe mumuhe amahoro surtout que mubizi neza ko ari mubihe bitamworoheye mwamuhaye amahoro.Mana uyu mugabo niba agukorera koko Uzagaragaze ko ari umunyakuri umwaze abamwifuriza inabi bose amen
  • Hawa7 years ago
    Gitwaza mumuha agaciro adafite. Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo atekereza nk'undi muntu wese, ariko mureke kudutesha umwanya ngo yavuze ibi, yakoze ibi. Ni umunyamitwe, cyeretse niba muyifatanyije cg abishyura ngo muyamamaze.
  • Kimbwa 7 years ago
    Gitwaza mumwanga urunuka gusa mbona muta umwanya ahubwo muzagende abarambikeho ibiganza mujye kureka guhomvomva
  • Kigalo7 years ago
    Haaaaaaaa aaaa burya igiti cyera imbuto nicyo abantu batera amabuye uzarebe ko harumuntu uzatera igiti cyumwembe ibuye nta mwembe ukiriho Apostle Gitwaza nawe ababwira kuva mumanyanga bakareka ibyaha bagatangira kumuvuga yoooon mwiyimbire mwebwe ababunza amagambo kumukozi wimana
  • 7 years ago
    Nakwifuriza kuba umutubuzi mu buryo bumwe nawe
  • You 7 years ago
    AFITE INDIRIMBO NZIZA IMANA IMUHE UMUGISHA .
  • 7 years ago
    Nana Imana iguhe Umugisha Pe, nanjye sindi umu kristo wa zion ariko nkurikirana cyane ibyigisho bye ndetse n'uburyo media imwandikaho ariko ubonako barengera cyane, rero rwose niba ari umukozi w'Imana kdi imwemera izakoze isoni abamurenganya kdi ijye imubambira amahema ku manywa na n'ijoro . Murakoze .





Inyarwanda BACKGROUND