RFL
Kigali

Kuki abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batagaragara muri gahunda za Leta nk'abandi?

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2014 12:31
4


Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu kuririmba ndetse umuziki wa Live usanga ari wo benshi bazamukiyemo, ikirenze kuri byo nta muhanzi uririmba bene izi ndirimbo uba adafite ubutumwa bwubaka, ariko se ni ukubera iki aba bahanzi batagaragara cyane mu bikorwa birimo n’iby’igihugu?



Dominic Nic, Patient Bizimana, Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye Uwiringiyimana Theo bakunda kwita Bosebabireba n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, usanga baba bafite abakunzi benshi cyane kuburyo ibitaramo byabo byitabirwa cyane kandi ababyitabiriye benshi muri bo bataha bavuga ko bahakuye ubutumwa buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi ninako bimera ku banyarwanda baba mu muhanga baba bifuza ko babasha kubona n’aba bahanzi, ariko kugeza ubu bikaba bitarabasha gukunda.

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bigaragara ko bakundwa mu buryo bukomeye

Abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bigaragara ko bakundwa mu buryo bukomeye

Mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Leta, benshi mu banyarwanda bavuga ko baba bifuza no kubonamo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Muri ibyo harimo nk’Umunsi wo kwibohora ndetse na Rwanda Day ibera mu bihugu bitandukanye, aho bamwe mu banyarwanda baganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko uba ari umunsi wo kwishimira intambwe igihugu cyateye, bakaboneraho no gushima Imana ndetse no gukomeza kuyiragiza bityo bikaba byaba byiza n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye baboneka muri ibyo bikorwa.

Ibi byatumye tuganira n’aba bahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana, ngo tumenye niba aba bahanzi bataba ari bo batagira ubushake bwo kwitabira ibi bikorwa wenda kubera impamvu zinyuranye, buri muhanzi muri aba akaba afite uko abibona ndetse afite n’icyo atekereza ku kuba bo batagaragara muri ibi bikorwa.

Patient

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bitaramo bye hakaba hagaragara ubwitabire buhambaye kandi ababyitabiriye bagataha banyuzwe. Mu magambo ye akaba yagize ati: “Ku ruhande rwanjye kubyitabira nabyitabira nta kibazo rwose kuko biba ari ibikorwa byacu twese nk’abanyarwanda ariko kuba badatumira abahanzi ba Gospel wenda ababishinzwe bafite impamvu zituma badatekereza kuri abo bahanzi cyangwa bakaba bafite ibyo bagenderaho (Criteria)”.

Serge

Serge Iyamuremye ni umuhanzi utamaze igihe kirekire mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana ariko yagaragaje ubuhanga, ijwi rikundwa na benshi, ubutumwa bufasha abatari bacye ndetse akaba anakora cyane kuko amaze no gukora album ebyeri, akaba anaherutse gushyira hanze iyirwa “Arampagije” yananyuze benshi mu birori byo kuyimurika. Kuri we, asanga abategura ibi bitaramo bagakwiye guha umwanya n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko baboneraho no guha ubutumwa abanyarwanda babinyujije muri ibyo bikorwa bityo bikaba byanabafasha guhindura abanyarwanda bagakizwa, gusa akavuga ko wenda ari igihe kitaragera kuko ibijyanye no kuririmba byo abona ntako aba bahanzi baba batagize.

nic

Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Ashimwe, Nemerewe kwinjira n’izindi, nawe akundwa n’imbaga y’abanyarwanda benshi kuburyo aho byamenyekanye ko azajya kuririmba biba byitezwe ko abantu bazahagera ku bwinshi. Kuri we asanga mu gihe ibi bikorwa biba byateguwe hagamijwe gutanga ubutumwa, impamvu yo kudahamagara abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ari uko ababitegura bataba barabashije gusobanurirwa bihagije ko n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nawe abitse ubutumwa bw’ingirakamaro bwahabwa umuryango nyarwanda.

gaby

Gaby Irene Kamanzi nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, we asanga ababitegura nabo bashobora kuba bajya bibwira ko wenda aba bahanzi batakwemera kwitabira ibi bikorwa bigatuma batanababaza. Aha yagize ati: “Akenshi njya mbona ko rimwe na rimwe banga kutwegera bakavuga ngo turabyanga, nabo baratureka ugasanga umwaka wose ntibigeze badusaba. Banga kutwegera, bajye batwegera batubaze, baratwihorera ukumva ngo byabaye wowe ntacyo bakubwiye, bajye batubwira natwe be kumva ko twakwanga kandi batatubajije”.

Ese wowe ubona ari ukubera iki abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batajya batumirwa muri gahunda za Leta zitandukanye? Ubona se byabazwa nde? Ni abahanzi se badashoboye?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogba9 years ago
    nuko ubwami bwabo atari ubwiyisi si ubwino.
  • Ukuri9 years ago
    Impamvu iruta izindi ni uko abahanzi bahimbaza Imana biyubaha , kandi murabizi ko Kata zikinwa kwinshii !! koko pee nanjye nabishyigikira !! Ese twibaze ?? Rwanda day Atlanta abanyarwanda bakeneye Gufatafata cgw bakeneye gushima Imana ?? Ministeri ibishinzwe bisubirehoo
  • Nathalie mugeni 8 years ago
    Abana bu Rwanda bakomeze nibyiza
  • Mwubahamana Esther5 years ago
    Ijambo ry'Imana ritubwira neza ko ibyakayizari nibya kayizari ni by'Imana tubiyiharire





Inyarwanda BACKGROUND