RFL
Kigali

Apotre Serukiza yatangaje ko kujya mu bapfumu n’ubusambanyi biri muri 7 bibuza urubyiruko gushaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2016 17:10
0


Apotre Serukiza Sosthene uyobora itorero Guerison des ames ku isi yatangaje ibintu 7 bituma urubyiruko rudashaka, abitangaza mu rwego rwo kubahugurira kujya bubaha umugambi w’Imana wo gushakana kuko ishyigikiye ko abantu bakomeza kororoka.



Mu giterane cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2016  kikabera ku itorero Guerison des ames ryo ku Gisozi mu Gakinjiro mu mujyi wa Kigali, nibwo  Apotre Serukiza Sosthene yatanze izi mpanuro ku rubyiruko ku bijyanye n’imyubakire y’ingo.

Apotre Serukiza Sosthene

Icyo giterane cyari kitabiriwe n'urubyiruko rwinshi

Muri icyo giterane cy’urubyiruko, mu nyigisho zatanzwe Inyarwanda.com dufitiye kopi, Apotre Serukiza Sosthene nyuma yo gusoma icyanditswe cyo mu Imigani 7:1 yatangaje ibintu 7 aribyo tugiye kubagezaho.

Ndavuga ibintu 7 bishobora kubuza amahirwe yo kurongora cyangwa se kurongorwa. I Burundi ibi biterane twabikoraga kabiri mu mwaka cyangwa se gatatu tugahuriza hamwe abakobwa ukwabo n’abahungu ukwabo ariko hano mu Rwanda kuko ari ugutangira twahurije hamwe abakobwa n’abahungu.

Mwenya ibintu 7 bibuza urubyiruko kurongora no kurongorwa

1 Gutakaza umugambi w’Imana Apotre Serukiza yavuze ko Imana idashaka ko isi ibaho ubusa,akaba ariyo mpamvu gushakana ari umugambi wayo. umugore ubusanzwe akaba ari urubavu rwavanywe mu mugabo. Avuga ko iyo utakaje umugambi w’Imana ukabura urubavu rwawe muzarushingana,utangira kwibaza impamvu nta muntu ukuvugisha. Ahamya ko abahungu batarabona ababo bari muri koma, ngo barahwereye, barasinzirijwe, nibakanguka nibwo bazabona ababo na cyane ko batari kure nk’uko Eva yari hafi ya Adamu ikibazo kikaba gusinzira.

2 Kurangara ku gihe Impamvu ya kabiri ngo ituma urubyiruko rwinshi rutinda gushaka ni ukurangara ku gihe (gusamara ku gihe), igihe kibarenga. Umukobwa cyangwa umuhungu ngo ugeze mu gihe cyo gushaka,iyo hari benshi bamwirukaho, atangira kubicaho akabereka ko ahuze cyane ariko akirengagiza ko yari ageze mu gihe cy’amavuta yo kurongora cyangwa kurongorwa. Nyuma yo kurangara ku gihe, niho ngo ubona umukobwa yatangiye kujya yambara inkweto ndende kugirango n’agenda mu nzira abasore bamubone.

3 Ubusambanyi Apotre Serukiza avuga ko iyo winjiye muri iyo ngeso y’ubusambanyi,ngo ni nkaho uba ubwiye Imana ko wamaze kubona umugabo/umugore ko ubyishoboreye. Ibi ngo birakaza Imana ikaba yagukura no kuri lisite y’abo irimo gusiga amavuto yo gushaka, icyo gihe amavuta agahita akuvaho akigira ku bandi bakibyiruka. Apotre Serukiza ahamya ko abakobwa basambana iyo ubabonye mu nzira, ubabona bameze nk’abagore,ngo hari n’ubwo bafata isura y’indaya ubabonye wese akabafata nkazo. 3/10 by’urubyiruko ruryamana rutari rwasezerana imbere y’Imana n’abantu, ngo bashobora kurushingana ariko bakabana nabi.

4 Kuraguza Iyo umuhungu cyangwa umukobwa yishoye mu bintu byo mu bapfumu, bamusiga imiti bavuga ko imugarurira igikundiro ariko amahirwe (chance) ava mu bapfumu akuzanira umwuka wo kwifuzwa ntakuzanire umwuka wo gukundwa. Iyo miti baguha ngo ituma abantu bakwirukaho cyane bakagushakaho ubusambanyi ariko mu by’ukuri nta n’umwe ugukunda kuko iyo miti iba yavuye mu isi y’umwuka atari iy’Umwuka Wera.

5 Kurogwa Imyuka mibi yo mu miryango aho bashobora kukuroga bakakubuza gushaka nayo ishobora gutinza urubyiruko gushaka. Gusa ngo iyo uri umuntu wizera Imana ukomeye mu by’Umwuka, ubukwe bwawe bushobora gutinda ariko ntabwo abakuroze bashobora kubwica burundu. Apotre Serukiza avuga ko uko uzamuka mu mwuka no kwizera Imana niko ugenda ubyibohora byose.

6 Umujene urangwa n’isuku nke: Apotre Serukiza avuga ko umusore cyangwa inkumi ashobora kuba ari umusirimu ubona yihagazeho ariko uwo bakundana uko agenda amwegera akazageraho agatahura ko nta suku umukunzi we agira yaba iy’imbere ndetse n’iy’inyuma. Ku mukobwa ngo iyo ashatse,mu rugo rwe haba hari umwanda gusa, bikamuviramo gutabwa n’umugabo. N’abasore nabo ngo ni uko bimeze, isuku nke ishobora kubatandukanya n’ababakundaga.

7 Amafaranga Impamvu ya 7 ari nayo ya nyuma dusorejeho ituma abasore n’inkumi batinda gushaka ni amafaranga. Abakobwa benshi ngo bajya mu byumba by’amasengesho bagatakamba bashaka umusore ufite amafaranga, ukazasanga uwo KImana yamugeneye aramwanze, kubera gushaka amafaranga adashaka umugabo. Ikibazo bahura nacyo iyo bishyizemo ufite amafaranga, iyo haje uwoherejwe n’Imana, ngo baratokesha, Imana nayo ikabareka bagakubitika. Nyuma yo gukubitika akaza kwemera uwo Imana yamwoherejeho, ngo atungurwa  cyane no kubona bateye imbere,amafaranga yashakaga akaza bakabaho neza kurusha uko yari kubana n’abo yari ararikiye. Abahungu nabo abenshi ngo batinda gushaka kubera gutegereza amafaranga menshi n’akazi keza kandi ubwo imyaka yabo irimo kugenda.

Apotre Serukiza Sosthene

Apotre Serukiza wahoze akuriye iri torero rye i Burundi akaza kwirukanwa ku butaka bw'icyo gihugu

Apotre Serukiza Sosthene uzwi cyane mu ndirimbo z’ibisirimba, yakanguriye urubyiruko gukizwa neza, rugakorera Imana mu myaka y’ubuto bwabo kuko iyo umuntu akijijwe akiri umusore ngo ni amahirwe ari hejuru y’andi mahirwe, kabone n’ubwo gukizwa ushaje nabyo ari byiza, ariko  ngo sicyo kimwe n’iyo uri umusore , kubera ko ushobora gukizwa ushaje, wamara gupfa ukajya mu ijuru ariko nta bintu bikomeye wakoze, nta n’amakamba ahambaye ufite ariko umusore akaba afite amahirwe yo gukora ibintu bikomeye akagira n’amahirwe yo kuronka amakamba menshi.

Andi mafoto yo muri icyo giterane cy'urubyiruko

Apotre Serukiza SostheneApotre Serukiza SostheneApotre Serukiza Sosthene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND