RFL
Kigali

Kugira izina ry'ubutwari ritamenywa na benshi cyeretse Imana-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/03/2018 14:21
1


Matayo 26:18 Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti 'Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.”



Umuntu utaravuzwe izina Bibiliya yamwise 'Ntuza' (umuntu bigaragara ko yari aziranye na Yesu cyane, ndetse yakoranaga bya hafi nawe ariko mu buryo benshi batari bazi) Niwe wafashije Abigishwa ba Yesu gutegura umusangiro wa nyuma wa Yesu mbere y'uko adupfira, nta handi Bibiliya yamugaragaje ivuga izina rye ariko uburyo bagiye bamwisangaho bigaragara ko yari umuntu wa Yesu cyane. Hari bamwe mu basesenguzi bavuga ko uyu muntu yari umwe no mu batware b’icyo gihe ariko ntibashimye ko izina rye rijya ahagaragara kubw’impamvu zitandukanye (Yohana 12:42). 

Uyu muntu atwigisha byinshi kubirebana no 'Gukora umurimo w'Imana' tudaharanira kumenyekana mu isi, rimwe na rimwe turwana intambara ndetse tukababazwa n'uko amazina yacu atavuzwe ko twakoze imirimo y'indashyikirwa; Dufasha abababaye, twubaka insengero, dutanga amaturo aruta ay'abandi etc...Ariko nagira ngo mbabwire iyi ntambara nta mumaro wayo ndetse nta n’ubwo byakagombye kugutera ikibazo ko utamenyekanye mu bantu, kuko Imana ukorera yo irakuzi kandi izi imirimo yawe yose.

Mushakashake uko mwamenya ibyo umwami wacu ashima (Abefeso 5:10) nimubikora ni bwo tuzarushaho kwishimirwa nayo, n’aho abantu batamenya ko wakoze neza, uri uw’igiciro ku Mana. Kwitanga kwawe aho abandi bananiwe bituma uba inkoramutima yayo, Imana irabikubahira. (Yesaya 43:4) Si igitangaza ndetse si n'icyaha ko abantu bakurata ubutwari yewe bashobora no kugutoranya mu bandi ukanabihemberwa, ariko Si inshingano zawe kubirwanira, hari n’igihe ushobora kwibwira ko warushije abandi gukorera Imana, nyamara uri mub’inyuma bitewe n’uko ibyo wakoze ari bicye cyane kurusha abanda batavuzwe.  

Ijambo ry'Imana ritubwira abigishwa 12 Yesu yatoranije (Ni byiza kuba baravuzwe) ariko wakwibwira ko aribo Yesu yakoranye nabo gusa? Oya ijambo ry'Imana rivuga abandi 70 Yesu yoherezaga mu murimo ariko batavugwa amazina, kandi bakoze umurimo ukomeye ndetse birukanaga abadayimoni bagahunga, (Luka 10:1-42). Mwibuke ubwo umuhanuzi Eliya yahungaga Yezebeli ngo atamwica, yabwiye Imana ko ariwe muhanuzi gusa w'Uwiteka usigaye, Uwiteka aramubwira ati:

'Subirayo ugende wimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w'i Siriya, 16 na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w'Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe… kandi nzaba nsigaranye abandi ibihumbi 7000 batarapfukamira Baali (Amazina yabo nta na hamwe wayasanga, Nyamara Imana yo yari ibazi ndetse Ibahamiriza ko bagize ubutwari ntibapfukamira ibigirwamana. (1 Abami 19:13-18).

Mwenedata Nongeye kugukumbuza gukora Iby'ubutwari kandi Utagambiriye kubaka Izina ryawe bwite, ahubwo uharanire ko Imana yawe ishyirwa hejuru. Abantu bakumenya batakumenya Imana ukorera yo irakuzi kandi ijisho ryayo rihora ku bakiranutsi bayo nawe urimo. Ubwo izaza gutabara abakiranutsi ntizabuzwa n'uko utazwi na benshi ahubwo n'iwawe kwa Ntuza izahagera.

Rushaho kugira ubuntu, rushaho kwita ku bababaye, rushaho kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bihane bave mu byaha, rushaho kuba inyangamugayo kandi ibyiza ukora ubikore utagambiriye ko uba icyamamare. Umwanditsi Matayo we yabigarutseho avuga ngo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. (Matayo 6:2).  Yesu abahe umugisha kandi abashoboze kurushaho gukora iby'ubutwari. Yari Ernest RUTAGUNGIRA.

Ernest Rutagungira

Umuvugabutumwa Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cadette5 years ago
    Amen ;duharanire kumenyekana ku mana.





Inyarwanda BACKGROUND