Ku nshuro ya kabiri itsinda Jesus Walkers ry'urubyiruko rw'abakristo ribarizwa mu mashuri makuru ryateguye igitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa n'abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Healing Worship Team n'abandi.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018 guhera i saa cyenda n'igice z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro kikazitabirwa n'abahanzi banyuranye barimo Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Healing Worship Team, Shekinah Drama team ndetse na Pastor Cleophas Barore kikazabera i Remera mu itorero rya Healing Center. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti 'Wabanye Natwe' gisanzwe kitabirwa n'urubyiruko rwinshi dore ko umwaka ushize kitabiriwe n'abasaga 400 bagafatanya gushima Imana. Kuri iyi nshuro Jwalkers ikaba itangaza ko abazitabira igitaramo cyabo bazanyurwa n'imitegurire yacyo ndetse n'ubutumwa buzahatangirwa.
Bamwe mu bagize JWalkers
Ndamage Elsa Chelsea umwe mu bagize iri tsinda J Walkers rigizwe n’abantu 12, ariko we akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo bagiye gukora muri uyu mwaka wa 2018 gifite intego yo gushima Imana kubyo yabakoreye ndetse banayiragiza ibiri imbere. Intumbero nyamukuru ngo ni ukwifatanya n'abanyarwanda mu gushima Imana.
Muhire umuyobozi w'iri tsinda JWalkers rimaze imyaka itatu yavuze ko intego yabo ari ugushima Imana ndetse bakabikora banabwiriza urubyiruko ngo ruhindukirire Kristo. Aragira ati: “Intego nyamukuru ni ugushima Imana ariko kandi tunabwiriza urubyiruko bagenzi bacu ngo bahinduke bakizwe, ni yo mpamvu buri mwaka dutumira umwigisha umenyeranye n'urubyiruko kuri iyi nshuro tukazakorana na Cleophas Barore umushumba akanaba umunyamakuru kuri Televison y'igihugu.”
Serge Iyamuremye azitabira iki gitaramo
Tracy Umutoni ushinzwe itangazamakuru muri JWalkers yatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu kurushaho gushima Imana. Yagize ati:”Iki gitaramo ni icyo gushima Imana iba yaraturinze mu mwaka utambutse akaba ari nayo mpamvu kigomba kuba mu kwa mbere buri mwaka, ahanini tugashima Imana ariko kandi tukanaganira ku ijambo ry`Imana.”
Arsene Tuyi ni umwe mu batumiwe muri iki gitaramo
Healing worship team yatumiwe muri iki gitaramo
Shekinah Drama team nayo izaba ihari
Pastor Barore Cleophas azaganiriza ijambo ry'Imana abazitabira iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO