RFL
Kigali

Ku myaka 16 Eunice Gikundiro wiga mu Buholandi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2016 17:33
2


Eunice Gikundiro w’imyaka 16 y’amavuko kuri uri kwiga i Burayi mu gihugu cy’u Buholandi aho yagiye gusoreza amashuri ye yisumbuye, yatewe ishema no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndi icyaremwe gishya’.



Ndi icyaremwe gishya niyo ndirimbo ya mbere Kayitare Eunice Gikundiro ashyize hanze mu gihe iyo yanditse bwa mbere yitwa ‘Wirira’. Eunice Gikundiro avuka i Huye mu Rwanda akaba yarakuriye mu itorero rya Zion Temple Huye, akaba agiye i Burayi mu minsi micye ishize ku mpamvu z’amasomo.

Muri iyi ndirimbo ye ya mbere yashyize hanze yumvikanamo ubuhanga mu miririmbire bikiyongera ku magambo y'ubutsinzi yaboneye mu kwakira agakiza, Gikundiro avuga uburyo kuba icyaremwe gishya bimuhagije kuko byamuhaye umunezero atabona uko asobanura kubw'ibyo akaba nta kintu na kimwe agitinya kuko yabambanywe na Yesu Kristo. "Ndi icyaremwe gishya nabambanywe na we ubu ndi uwo ndiwe kubw'imbabazi ze,.."

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eunice Gikundiro Kayitare yavuze ko ashimira Imana kuba indirimbo ye ya mbere igeze hanze. Mu myaka 11 amaze mu itorero rya Zion Temple Huye, yanyuze mu ishuri ryo ku cyumweru akaba ari naho impano ye yo kuririmba yakuriye dore ko yahimbiraga abana indirimbo, akiga gucuranga ibyuma by’umuziki kugeza ubu akaba agerageza kubicuranga.

Gikundiro Eunice Kayitare

Arashima Imana kuba ashyize hanze indirimbo ye ya mbere ku myaka 16 y'amavuko

Nyuma y’impano yo kuririmba afite, Eunice Gikundiro yadutangarije ko afite n’indi mpano yo kwandika imivugo n’amakinamico aho abyandika akabishyiramo abantu baririmba bakora ibimenyetso (Drama) kandi akaba yariyemeje ko yaba umuvugo, indirimbo n'ibindi byose azajya akora bizajya biba bigamije kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Usibye kuririmba, nandika poeme na theatre, ndabyandika nkabishyiramo n’abantu baririmba.Ikindi nuko niyemeje ko buri poem,indirimbo n'ibindi byose nzajya nkora bizaba ibyo gusingiza Imana”. Yaduhaye urugero rw'umuvugo witwa "A Voice in the Hopeless" yanditse mu ntangiriro z'uyu mwaka yiga muri Gashora Girls School, benshi mu bawumvise bakawukunda cyane bakamwishimira bakamusaba kutazashyira hasi iyo mpano ye.

Gikundiro Eunice Kayitare

Afite impano mu kuririmba kwandika imivugo n'amakinamico

Ku bijyanye n’aho akomora impano ye yo kuririmba, yadutangarije ko mu bo mu muryango we nta wundi w’umuhanzi urimo usibye ko nyina umubyara aririmba muri korali. Kuririmba akaba ari ibintu yakunze kuva mu bwana bwe kugeza n’uyu munsi. Yadutangarije ko ariko ko atajya ateganya kubikora mu buryo bw’umwuga.

UMVA HANO 'NDI ICYAREMWE GISHYA' YA EUNICE GIKUNDIRO

Mu bahanzi akunda, Kayitare Eunice Gikundiro yabwiye Inyarwanda ko ku isonga haza umuhanzi w'umunyarwanda Patient Bizimana hagakurikiraho umuhanzi w'umurundi Dudu T Niyukuri. Abajijwe umuhanzi yahitamo ko bakorana indirimbo aramutse abonye ayo mahirwe yavuze ko yahitamo Patient Bizimana cyangwa Aime Uwimana.

Eunice Gikundiro ni umukobwa uvuka mu muryango w’abakristo. Icyiciro rusange cy’amashuri ye yakize mu ishuri rya Lycee Notre Dame des Citeaux agisoza mu mwaka wa 2015. Mu mwaka wa 2016 yakomereje mu mwaka wa kane w’ayisumbuye muri Gashora Girls School, nyuma abona amahirwe yo gukora ikizamini cyo kujya kwiga hanze i Burayi kubw'amahirwe aboneka mu banyeshuri batanu batsinze icyo kizamini. Kuri ubu akaba ari kwiga mu Buholandi mu masomo ajyanye na Politiki mpuzamahanga (Global Politics) ndetse akiga n’Igifaransa, Imibare n’Icyongereza.

Gikundiro Eunice Kayitare

Gikundiro arashima Imana yamuhaye amahirwe yo kujya kwiga hanze

UMVA HANO 'NDI ICYAREMWE GISHYA' YA EUNICE GIKUNDIRO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marcellin7 years ago
    Ese buriya kuriya kimenyotso yakoze azicyo gisobanuye gihabanye cyane nubukristo kuko akenshi biriya niba ari satanic
  • joselyne7 years ago
    kbs uradukosoye. may GOD BE WITH YOU SIS. DONOT 4 GETLNDC STUDENTS+ HELEN.





Inyarwanda BACKGROUND