RFL
Kigali

AEBR:Korali Les Anges Unis yo mu Gatenga yabaye iya mbere mu irushanwa 'Serve God Awards 2017-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/12/2017 19:08
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/12/2017 kuri AEBR Kacyiru kuva isaa yine za mu gitondo kugeza saa munani, habereye irushanwa 'Serve God Awards 2017 ryahuje amakorali 11 abarizwa muri AEBR Kigali.



Iri rushanwa ryasoje ibikorwa AEBR Kigali yakoze mu mpera z'iki cyumweru aho kuwa gatanu tariki 15/12/2017 bakoze amakesha (Overnight) baganirizwa n'abakozi b'Imana batandukanye ku nyigisho zigamije gukuza urubyiruko mu mwuka no mu buzima busanzwe. Kuwa Gatandatu tariki 16/12/2017 kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo urubyiruko rwa AEBR Kigali rwakoze ubusabane ndetse na siporo rusange ihuza abantu bose mu mikino ya Football na Volleyball. Nyuma yaho habaye irushanwa Serve God Awards rubaye ku nshuro ya kabiri. 

Les Anges Unit

Korali Les Anges Unis niyo yahize izindi, ibyishimo byari byose

Iri rushanwa ryari mu byiciro bibiri. Icya mbere ni korali ziririmba zidakoresheje ibyuma, icyiciro cya kabiri ni korali ziririmba zikoresheje ibyuma. Iziririmba nta byuma bikoreshejwe zari eshatu mu gihe korali zaririmbye zikoresheje ibyuma zari 8. Korali ya AEBR Nduba ni yo yabaye iya mbere muri korali eshatu zaririmbye nta byuma bikoreshejwe. Iyi korali yahembwe 15,000Frw. 

Korali yahize izindi igatwara igikombe nyamukuru cy'iri rushanwa ni Les Anges Unis ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Gatenga yari yanaherekejwe n'umushumba wabo Pastor Egide Murekezi. Korali Les Anges Unis yagize amanota 94.4 ku ijana (mu kuririmba no mu maturo). Iyi korali yahembwe 40,000Frw ndetse yemererwa kuzakorerwa indirimbo y'amajwi muri studio ikomeye ndetse hari n'undi wayemereye kuzayikorera indirimbo y'amashusho.

Serve God Awards

Korali Les Anges Unis yasirimbye cyane ikimara kumva ko yahize izindi

Korali yabaye iya kabiri ni Horeb choir ya AEBR Kacyiru. Iyabaye iya gatatu ni Blessings choir ya AEBR Gatenga. Esperance Murekezi umutoza w'amajwi muri korali Les Anges Unis yabwiye Inyarwanda ko igihembo bahawe muri Serve God Awards bacyakiriye neza, bakaba bagiye guhagurukana imbaraga nyinshi bagashyigikirana kurusha uko babikoraga mbere. 

Ni iki iri rushanwa ryagenderagaho?

Muri iri rushanwa 'Serve God Awards 2017' harebwaga ibintu bine ari byo; Insanganyamatsiko yari yatanzwe aho buri korali yasabwaga guhimba indirimbo igendeye kuri iyo nsanganyamatsiko igira iti 'Ibyiza byo gukorera Imana no gukora umurimo wayo'. Harebwaga kandi injyana baririmbagamo, impuzankano ya korali no gukoresha igihe neza (iminota itanu). 

Ibi byose tuvuze byari bifite 50%. Ikindi kintu cy'ingenzi cyari gifite amanota menshi ni amaturo dore ko yari afite 50%. Korali Les Anges Unis yabaye iya mbere, yaje no muri korali zatuye neza dore ko batuye asaga 36,000Frw, washyira mu mibare ugasanga umuririmbyi umwe yatuye asaga 2100Frw mu gihe ari korali igizwe n'abana bari mu kigero cy'imyaka 12 na 23. Umunyamakuru Ndayishimiye Mupende Gideon na Mfiteyesu Jean Claude ni bo bari bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa. 

Serve God Awards

Gideon na Jean Claude ni bo bari bagize akanama nkemurampaka

Samuel Niyigaba umuyobozi w'urubyiruko rwa AEBR Kigali ari nabo bateguye iki gikorwa, yabwiye Inyarwanda.com ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri bakaba bifuza kujya barikora buri mwaka. Twamubajije igihe iri rushanwa rizagera no mu ntara adutangariza ko babyifuza, gusa ngo baracyabyigaho. Abajijwe impamvu muri iri rushanwa, amaturo ari yo yari afite amanota menshi, yadutangarije ko byari mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kujya rutura kuko ari rwo torero ry'ejo. Ibi birahura n'ibyo yabasabye kuko yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bakoze byose mu irushanwa, bikazabaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi mu matorero babarizwamo. 

REBA AMAFOTO 

Les Anges UnisServe God Awards

Gakwerere Isaie (iburyo) na Pastor Egide Murekezi wa AEBR Gatenga

Les Anges Unis

Korali Les Anges Unis

Les Anges UnitLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisHoreb

Horeb ya AEBR Kacyiru ni yo yabaye iya kabiri

Les Anges Unis

Korali Blessings ya AEBR Gatenga yabaye iya gatatu

 

Serve God Awards

Serve God Awards

Serve God Awards

Serve God Awards

Pastor Egide Murekezi wa AEBR Gatenga

Serve God AwardsServe God Awards

Gakwerere Isaie ni we wigishije ijambo ry'Imana

Serve God AwardsServe God Awards

Niyigaba Samuel aganira na Pastor Egide Murekezi

Serve God AwardsServe God Awards

Niyigaba Samuel uyobora urubyiruko muri AEBR Kacyiru

Serve God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God AwardsServe God Awards

Bamwe mu bariririmbyi ba Horeb choir

Serve God AwardsServe God Awards

Basangiye amafunguro

Horeb

Horeb choir mu kazi yakira abashyitsi

Serve God AwardsServe God AwardsServe God Awards

Hasomwa abahize abandi

Les Anges Unis

Les Anges Unis bari bafite amatsiko menshi

Les Anges Unis

Babyiniye ku rukomo bumvise ko bahize abandi

Serve God AwardsLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges UnisLes Anges Unis

Les Anges Unis bishimira igihembo bahawe

Les Anges UnisLes Anges UnisLes Anges Unis

Umuyobozi wa korali Les Anges ahabwa igihembo

Les Anges Unis

Les Anges choir basirimbye karahava

REBA UKO LES ANGES UNIS BARIRIMBYE

AMAFOTO: Desango Iradukunda-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND