RFL
Kigali

Korali Yakini ya CEP UR Busogo igiye kumurika Album y'amajwi 'Akira ishimwe'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2017 20:06
0


Korali Yakini ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo, ahahoze hazwi nka ISAI Busogo, iritegura gushyira ahagaragara umuzingo w’amajwi bise Akira Ishimwe mu muhango uzabera muri iyi kaminuza kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017.



Uyu muhango uzitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye biganjemo amakorali, abavugabutumwa, by’umwihariko Pastor Zigirinshuti Michel n’umuvugabutumwa Munezero bazaba babukereye. 'Akira Ishimwe', ni ryo zina ryahawe uyu muzingo w’amajwi, nkuko bigaragara muri Zaburi ya 107:8 igira iti,”Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu.”

Ishingiye kuri ibyo, Korali Yakini ikaba igiye kubisohoza ibinyujije mu bihangano bakoze ngo bifatanye n’abizera bose gutambutsa iri shimwe. Korali Yakini ikorera umurimo w'Imana muri CEP UR/Busogo mu cyahoze ari ISAE, ikaba yarashinzwe n’abanyeshuri bari bavuye muyandi ma mashami ya kaminuza y’u Rwanda itariki ya 23/12/2014, ikaba imaze imyaka 2. 

Ku ikubitiro, Korali Yakini yatangiye ifite abaririmbyi 18. Umwaka w’amashuri 2014-2015 warangiye ifite abaririmbyi 45, kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 71. Umuyobozi wa Korali Yakini Bigirimana Simeon, avugako kugeza ubu Korali Yakini iri mu myiteguro yo gushyira ahagaragara  umuzingo w’amajwi volume ya 1 (audio vol 1) Bise “ Akira ishimwe" kuri iki cyumweru tariki ya 19/03/2017 kuri stade ya kaminuza ya Busogo.

Iyo witegereje umurimo w’Imana ukorwa n’abakristo b’itorero rya Pentecote ADEPR mu ma kaminuza mu Rwanda ubona ko ADEPR ifite imbaraga haba uyu munsi ndetse n’ejo hazaza mu kuzana impinduka nziza mu gihugu cyacu. Ni muri urwo rwego CEP UR Busogo ifatanije na Korali Yakini, biyemeje kudaceceka, maze bahagurukira kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Muri iki gitaramo, korali Yakini izifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye yaba mu ndirimbo ndtse no mu ijambo ry’Imana. Aha twavuga nka Korali Umuriri ya ADEPR paruwasi ya Jenda (Nyabihu), Korali Abungeri ya ADEPR paruwasi ya Kigasa (Musanze), Korali Umurinzi ya CEP Busogo ndetse n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya Blessing key worship.

Yakini choir

Korali Umuriri imwe mu makorali azifatanya na korali Yakini

Si abo gusa kuko n’abakozi b’Imana basize amavuta, bakaba n’abasangiza b’ijambo ry’Imana bazaba bitabiriye iki gitaramo aribo Past. Zigirinshuti Michael ndetse na Past. Munezero. CEP ni umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza. Uyu muryango uba muri za Kaminuza zose zo mu gihugu ukaba ugizwe n’ abanyeshuri baba mu itorero rya ADEPR. CEP ni ijambo ryimpine ryo mururimi rw’ igifaranza rivuga Communauté des Etudiants Pentecôtistes (CEP).

Uyu muryango watangiriye muri cyahoze ari Kaminuza yu Rwanda (National University of Rwanda) utangira mu mwaka 2001 utangijwe n’ abakristo 220. Ubu ukaba umaze kugera muri za Kaminuza zigera kuri 39 ziri hirya no hino mu gihugu.

Korali Yakini

Perezida wa korali Yakini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND