Korali Yakini ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro yateguye igiterane cy'ububyutse no gushima Imana gifite insanganyamatsiko iboneka mu Amaganya ya Yeremiya 5: 21 havuga ngo "Utwigarurire Uwiteka natwe turaba tukugarukiye".
Nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Joselyne Ingabire umwe mu bayobozi ba korali Yakini, iki giterane kizatangira kuwa Gatatu tariki 8/11/2017 gisozwe tariki 12/11/2017. Kizajya gitangira saa kumi n'igice kugeza saa mbiri n'igice mu mibyizi naho ku Cyumweru batangire saa yine za mu gitondo kugeza saa moya z'umugoroba.
Iki giterane cyateguwe na korali Yakini, cyatumiwemo amakorali atandukanye arimo; Hoziyana ya Nyarugenge, Besarel y'i Murambi, Holy Nation yo mu Gatenga na New Melody. Abavugabutumwa batumiwe ni Muvunyi Hypolite na Rev Masumbuko. Kwinjira ni ubuntu.
Korali Yakini yateguye ibi bihe by'amashimwe
Pastor Rubazinda Callixste umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell
TANGA IGITECYEREZO