RFL
Kigali

Korali Upendo yateguye igitaramo izafatanyamo na Gisubizo na Rehoboth Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2016 11:44
10


Kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016 korali Upendo ikorera umurimo w’Imana mu itorero EENR rya Kimisagara ifite igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana aho izaba iri kumwe na Gisubizo Ministries ndetse na Rehoboth Ministries, uzigisha ijambo ry'Imana akaba ari Bishop Dr Masengo Fidele.



Icyo gitaramo kizaba ku cyumweru kuva saa munani z'amanywa kibere Kimironko ku itorero Foursquare Gospel church nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Hosea Eric NDUNGUTSE umujyanama wa korali Upendo akaba na Perezida w’urubyiruko rwa EENR mu Rwanda, ndetse akaba yarayoboye iyi korali kuva muri 2006 kugeza muri 2010.

Korali Upendo kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 46, yatangiye ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka w’2000 ubwo yari iyobowe n’uwitwa Albert Gisoda, wakurikiwe na Esther Marikiya waje gusimburwa na Hosea Eric Ndundutse, haza kujyaho Kega Aimee, asimburwa na Espoir Ngabo, ubu bakaba bari kuyoborwa na Aimable Rutabara.

Korali Upendo yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, birimo gusura amatorero atandukanye mu Rwanda ariko cyane cyane bakibanda cyane ku biterane byabo ndetse n’ibyo batumirwagamo. Muri 2007 nibwo korali Upendo yakoze album yabo ya mbere yitwa “MFITE IBYIRINGIRO”.

Itorero EENR ari naryo korali Upendo ibarizwamo, mu magambo arambuye bivuga "Eglise Evangelique de la bonne Nouvelle au Rwanda", rikaba rikorera mu ntara zitandukanye mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali iri torero rikorera i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege ndetse rigakorera n'i Kimisagara ku Ntaraga.

Korali Upendo

Hosea Eric Ndungutse wabayeho umuyobozi wa Korali Upendo

Korali Upendo

Abaririmbyi ba Korali Upendo yiganjemo urubyiruko

Korali Upendo

Korali Upendo

Korali Upendo mu bihe byo guhimbaza Imana

Korali Upendo

Iki ni cyo gitaramo gikomeye Korali Upendo yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline Nyamuco7 years ago
    Upendo turabakunda cyaneee kd tuzahaba
  • mugisha7 years ago
    wowuuuu it's amazing
  • rubibi jimmy7 years ago
    turabashigikiye korali upendo mwivugabutumwa mukora ryose kandi Imana ibagure kurushaho.
  • Castrol fidel7 years ago
    Twishimiye upendo pe turahabaye ngo dufatanye guhimbaza imana umunsi watinze kugera weee
  • Bagabo mercy7 years ago
    Woow!! Murabishoboye kbsa Turabemera sana!! Ku cyumweru turahabaye!!!!!!
  • Ndayimenye7 years ago
    Turabashyigikiye
  • MUCYO7 years ago
    UPENDO CHOIR turabashyigikiye muri gahunda zose murimo ndetse no mugiterane cya Sunday turahabaye kabisa
  • MUCYO7 years ago
    UPENDO CHOIR turabashyigikiye muri gahunda zose murimo ndetse no mugiterane cya Sunday turahabaye kabisa
  • bagabo mercy7 years ago
    good good!! turabemera sana
  • 7 years ago
    wowwwww!upendo imana ikomeze ibagure kd turabakunda dimanche turahabaye





Inyarwanda BACKGROUND