RFL
Kigali

Korali Umugisha ya ADEPR Rugando yamuritse album ya mbere y'amashusho bise 'Dufite Imana'-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2018 9:10
0


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 korali Umugisha ya ADEPR Rugando yamuritse album yayo ya kabiri y'amashusho bise 'Dufite Imana' igizwe n'indirimbo 10. Ni igitaramo cyaranzwe n'ibyishimo n'umunezero bidasanzwe.



Korali Umugisha ya ADEPR Rugando iherereye munsi ya Kigali Convention Centre, yashimiye cyane bamwe mu baririmbyi bayo ndetse n'abaterankunga bayo bagiye bayitera ingabo mu bitugu, ibaha impano kubwo kuzirikana umumaro bagiriye korali mu bihe bitandukanye. Muri iki gitaramo kandi habayeho gukata umutsima nk'ikimenyetso cy'ubusabane n’ibyishimo abaririmbyi ba korali Umugisha bamaranye igihe.

Korali Umugisha

Kumurika iyi album DVD y'amashusho byabaye ku munsi wa kabiri w'igiterane cy'ivugabutumwa bakoze kuva kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018 kugeza tariki 25 Werurwe 2018. Rev Pastor Mutabazi ni we wigishije ijambo ry'Imana muri iki giterane. Hari kandi n’abahanzi batandukanye barimo; Papy Clever na Dany Mutabazi. Korali Holy Nation yo mu Gatenga muri ADEPR yifatanyije na korali Umugisha ku munsi wa mbere w'igiterane, ni ukuvuga kuwa Gatandatu tariki 24 Werurwe 2018. 

'Dufite Imana', Album DVD ya korali Umugisha yamurikiwe muri iki gitaramo cyabaye tariki 25 Werurwe 2018, igizwe n'indirimbo 10 ari zo: Ahari kurira, Mwami wanjye, Mbere na mbere, Mana isezerano ryawe, Dufite Imana, Hozanna, Imigisha, Kwizera, Mfite inshuti na Twahawe Umwuka Wera. Amashusho y'izi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Karenzo wahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda muri 2017 nk'umu Producer wahize abandi ba 'Producers' b'abakristo mu gutunganya neza amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel songs).

Ndayisenga Irene

Ndayisenga Irene umuyobozi wa korali Umugisha

Ndayisenga Irene umuyobozi wa korali Umugisha, yatangaje ko izi ndirimbo zabo ziri kuri iyi album DVD baherutse kumurika, zije kubaka imitima y’abakiristo muri iyi minsi babibutsa ko bafite Imana ishobora byose. Yabibukije ko n'ubwo bababazwa atari ko bizahora kuko ijoro ryararira umuntu, mu gitondo impundu zikavuga. Korali Umugisha yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1993, itangira ari korali y'abana. Kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 72. Korali Umugisha intego yabo ya mbere ni ivugabutumwa bwiza no gukangurira abantu gukorera Imana no gukiranuka.

Korali Umugisha ya ADEPR Rugando igiye kumurika album ya mbere y'amashusho bise 'Dufite Imana'

Korali Umugisha yatangiye ivugabutumwa mu 1993

Mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 2013 ni bwo korali Umugisha yamuritse album yayo ya kabiri y'amajwi yitwa Dufite Imana. Ni Album bamuritse nyuma ya Haracyari ibyiringiro yasohotse mu mwaka wa 2003. Muri iki gitaramo bamurikiyemo album yabo ya kabiri y'amajwi 'Dufite Imana' bari kumwe Patient Bizimana, korali Inkurunziza na Ijwi ry’impanda nayo abarizwa mu itorero ryo mu mudugudu wa ADEPR Rugando.

Umugisha choir

Umugisha choir

Umushumba wa Paruwasi ya Rugando Rev. Semunyana Innocent n’abandi bakozi b’Imana banyuranye

Umugisha choir

Rev Past Mutabazi ni we wigishije Ijambo ry'Imana

Umugisha choir

Papy Clever yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Umugisha choirUmugisha choirUmugisha choir

Umunyamakuru Issa Karinijabo ni we wayoboye iki gitaramo

REBA HANO DUFITE IMANA YA KORALI UMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND