Korali Siyoni ya ADEPR Jenda igiye gukorera ivugabutumwa kuwa 11-12 Kamena 2016 mu giterane cyateguwe na ADEPR Gatenga. Uru rugendo bagiye kurukora nyuma yo kwesa umuhigo igatanga asaga miliyoni imwe ku nyubako za Gisozi.
Korali Sioni ibarizwa mu itorero ADEPR mu rurembo rw'uburengerazuba mu Itorero ry'Akarere rya Nyabihu muri Paruwasi ya Jenda. Iherutse kwesa muhigo wo gutanga amafaranga angana na miliyoni imwe n'ibihumbi mirongo irindwi yari yiyemeje mu kubaka ku nyubako za ADEPR Gisozi,kuri uyu wa 11-12/06/2016 irasohokera mu Itorero ry'akarere rya Kicukiro muri paruwasi ya Gatenga.
Ni mu giterane cyateguwe ku rwego rw'umudugudu wa ADEPR Gatenga,aba bakaba barasanze ari iby'igiciro kuzabana n'iyo Chorale imaze kubaka izina yamenyekanye cyane mu ndilimbo nka Balamu,Imirimo,Ntihinduka n’izindi.
Ibi babitangaje mu giteraane bari batumiyemo Pastor Pascal Habimana uyoboye Umudugudu wa ADEPR Karembure muri Paruwasi ya Gatare,aho yari yajyanye n'umuhanzi wishimiwe cyane Abigenzi Gonzague.
Muri iyi paruwasi kandi iki giterane cyagaragayemo na korali Umuriri yaho i Jenda ari nayo yatangije umurimo muri iriya paruwasi,ubu ikaba ifite abaririmbyi basaga 129 kandi ikataje mu ivugabutumwa.
Mu rugendo rwe rw'ivugabutumwa,Pastor Pascal Habimana yagize umwanya wo kuganira naya makorari,amutangariza ko yarenze ubushyamirane bujya bugaragara mu makorari y'ibikomerezwa aba akorera ku mudugudu umwe.
Pastor Habimana Pascal (iburyo) mu ruzinduko rw'ivugabutumwa muri Paruwasi ya Jenda i Nyabihu ari kumwe na bamwe mu bayobozi b'iyi paruwasi
Zimwe mu mpamvu zibishimangira ni uko yaba korali Sioni cyangwa Umuriri,bategurira ibintu byose hamwe kandi bagashyigikirana mu bikorwa bitandukanye nk'ingendo z'ivugabutumwa,aho abasohotse,bagenzi babo babakusanyiriza inkunga,bakabaherekeza,banagaruka bakazasanga indi yabiteeguye ikabakira bagashimira Imana hamwe.Ikindi ni uko bakoresha ibyuma bimwe ndetse bakaba baratozanya.
Korali Sioni mu gihe yitegura kuza mu mujyi wa Kigali, mu giterane kizabera kuri ADEPR Gatenga kuva kuwa 11-12/2016 , irasaba abakunzi bayo bari i Kigali kuyitegura ndetse ikabahamagarira kuzaza kwifatanya nayo.
Korali Sioni ya ADEPR Jenda
TANGA IGITECYEREZO