Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 10/12/2017 kuva saa munani z'amanywa. Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yabakoreye.
Abazitabira iki gitaramo bazamurikirwa album nshya y'amajwi ya korali Siloam iriho indirimbo 15 naho 8 muri zo zikazaba ziri kuri iyo album.Iki gitaramo cyatumiwemo korali Hoziana imwe mu zikunzwe cyane mu itorero ADEPR, umuhanzi Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Ibyo Ntunze,Ndumva unyuzuye ndetse na Jado Sinza uherutse gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya Dove Hotel izanaberamo igitaramo cya Siloam Choir.
Rev Ephrem Karuranga ni we uzigisha ijabo ry'Imana
Nkurunziza Jean Bosco perezida wa Siloam Choir yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cyo gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw'itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari Siloam ayoboye bityo bakidagadurana nayo mu mwami Imana.Rev Ephrem Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.
Korali Siloam ni imwe mu makorari amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo zihimbaza Imana ikaba inazengurka ibice bitandukanye by'igihugu mu rwego rw'ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo. Album bari gutegura ikaba ariya kane y'amajwi ndetse mu mwaka bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho.
Jado Sinza araririmba muri iki giterane
Bosco Nshuti yatumiwe muri iki gitaramo
Igitaramo cyateguwe na Siloam choir
TANGA IGITECYEREZO