RFL
Kigali

Korali Shekinah yo muri Uganda yaje mu Rwanda mu giterane cy'iminsi 3 ku itorero New Jerusalem

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2016 16:57
0


Korali Shekinah ibarizwa mu itorero Shekianah Glory church rikorera mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Mbarara, kuva kuri uyu wa gatanu tariki 23 Nzeri kugeza ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2016 iraba iri mu mujyi wa Kigali mu ivugabutumwa.



Korali Shekinah yo mu itorero Shekinah Glory riyoborwa na Bishop Sibomana Samuel umunyarwanda watangije itorero mu gihugu cya Uganda, yatumiwe mu ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali mu giterane cy’iminsi itatu cyateguwe n’itorero New Jerusalem rikuriwe na Bishop Rubanda Jacques.

Nkuko inyarwanda.com yabitangarije na Bishop Sibomana Samuel umwe mu bayobozi baherekeje iyi korali, kuri uyu wa gatanu nibwo abaririmbyi bayo bahagurutse mu gihugu cya Uganda bafata umuhanda ubazana muri Kigali. Igiterane aba baririmbyi batumiwemo kiragitangira uyu munsi kizasozwe ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2016.

Bishop Rubanda

Image result for BISHOP Sibomana Uganda

Bishop Rubanda ubwo yimikaga Bishop Sibomana Samuel uyobora itorero iyi korali ibarizwamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND