Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo cyo kubyina intsinzi y'ikaruvari aho izaba iri kumwe na Alex Dusabe na Dominic Ashimwe. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Ni igitaramo bise “Yesu Turagukurikiye Live Concert” kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki ya 05 Ugushyingo 2017 mu kubyina intsinzi y’ikaruvali no gukomeza abahisemo gukurikira inzira y’umusaraba. Muri iki gitaramo, korali Shalom izaboneraho no gufata amashusho y'indirimbo zikubiye kuri album yabo nshya nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Nzeyimana Samuel umutoza w'iyi korali. Umuyobozi wa korali Shalom yagize ati:
Duteguye iki gitaramo kugira ngo dukomeze tubyine intsinzi y’i Karuvari kandi tunakomeze abahisemo gukurikira inzira y’umusaraba wa Yesu tunashishikarize abatarayimenya ko bakwiye gukurikira umwami Yesu nk’umukiza ari nayo mpamvu twakise ngo Yesu Turagukurikiye Live Concert” tukaba twakitiriye imwe mu ndirimbo zacu zikunzwe.
Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato.
UMVA HANO 'MWUKA WERA' YA KORALI SHALOM
Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.
Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge
TANGA IGITECYEREZO