RFL
Kigali

Korali Shalom y'i Nyarugenge yaboneye isomo mu gitaramo yahuriyemo na Dominic Ashimwe na Alex Dusabe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2017 14:13
1


Kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 korali Shalom y'i Nyarugenge mu itorero ADEPR yakoze igitaramo cyo kubyina intsinzi y'ikaruvali, ihabonera isomo rikomeye. Ni igitaramo aba baririmbyi bahuriyemo na Dominic na Alex Dusabe.



Igitaramo cya Korali Shalom kitabiriwe n'abantu benshi bari buzuye ihema rya Kigali Serena Hotel, abandi basubirayo kubera kubura n'aho bahagarara. Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo cyaranzwe n'umuziki w'umwimerere, mu majwi agororotse, abantu bose bakitabiriye basabana n'Imana babyina intsinzi y'ikaruvari hamwe na korali Shalom,Ntora worship team, Dominic Ashimwe na Alex Dusabe.  

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Perezida wa korali Shalom, Bwanakweli Richard yadutangarije ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabahaye abantu benshi cyane mu gitaramo cyabo bise “Yesu Turagukurikiye Live Concert”. Yavuze ko abantu babonye batari babiteze kuko batiyumvishaga ko haza abantu benshi, bamwe bagasubirayo. Ibi ngo byabahaye isomo rikomeye, bibereka ko bafite abakunzi benshi, bityo ubutaha bakaba bashobora kuzajya ahantu hagutse cyane hateranira abantu benshi kugira ngo hatagira ucikanwa. 

Shalom choir

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge

Ku bijyanye no kwishyuza, yavuze ko batabiteganya vuba na cyane ibiterane byishyuza ngo abantu benshi badakunze kubiha agaciro. Yijeje Inyarwanda.com ko bitarenze ukwezi kwa Gashyantare muri 2018 amashusho ya album yabo nshya bafatiraga amashusho muri iki gitaramo, azaba yageze hanze. Korali Shalom yari yambaye imyenda mishya ndetse benshi mu bari muri iki gitaramo bavuze ko bari bambaye neza, twabajije perezida agaciro k'iyi myenda avuga ko ari ibanga. Abajijwe icyabashimishije cyane yavuze ko ari ukubona abantu benshi. Yagize ati: 

Icyadushimishije cyane ni ukubona abantu benshi baza banyotewe no kumva ubutumwa bwiza, ni na yo yari intego yacu mu by'ukuri. Nta kintu twavuga ko cyatubabaje, gusa icyaduteye impungenge ni uko hari abantu basubiyeyo. Ijambo ry'Imana riravuga ngo mu bibaho byose muhore mushima, rero turashima Imana ko ari ko yabishimiye kandi bidutera no gutekereza ko tuzakora ibyiza kurushaho. Byaduhaye ikindi cyerekezo gituma dutekereza noneho kuzakora ikindi giterane cyagutse kurushaho kiri ahantu hanini kuburyo tuzabona ahantu abantu bicara bakurikiranye ubutumwa bwiza. 

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.

Shalom choir

Igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane abandi bangirwa kwinjira

Shalom choir

Korali Shalom mu gitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert”

Shalom choir

Ntora worship team

Shalom choir

Alex Dusabe mu gitaramo cya korali Shalom

Shalom choir

Dominic Ashimwe yaririmbye muri iki gitaramo

Shalom choirShalom choir

Korali Shalom yahuruje imbaga mu gitaramo yafatiragamo amashusho y'album yabo nshya

UMVA HANO ICYO PEREZIDA WA KORALI SHALOM YATANGAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pepe 6 years ago
    Nukuri badukoze kumutima Imana ibakomereze





Inyarwanda BACKGROUND